Padiri RWASA Chrysante mu Bapalotini bagiye kwizihiza Yubile y'imyaka 25 y'Ubusaseridoti
Padiri RWASA Chrysante wabaye padiri mukuru wa Paruwasi ya Gikondo, ni umwe mu bapadiri babiri b'Abapalotini bizihije Yubile y'imyaka 25 y'Ubusaseridoti, mu birori biteganyijwe kuri iki cyumweru tariki 29 Kamena 2025, kuri Paruwasi ya Gikondo.
Padiri RWASA Chrysante na Padiri KAMEGERI Gerard barahimbaza Yubile y'imyaka 25 y'ubusaseredoti mu gihe Padiri Jules Eusebe MUTABARUKA na Padiri Faustin Juvenal NDAGIJIMANA bahimbaza imyaka 25 bakoze amasezerano mu muryango w'Abapalotini.
Padiri RWASA Chrysante na Padiri Kamegeri Gerald bahawe Ubusaseredoti tariki 29 Kamena 2000.
Mu Kiganiro Kinyamateka yagiranye na Padiri RWASA Chrysante uvuka muri paruwase ya Masaka muri Arikidiyosezi ya Kigali yadusangije ibyishimo atewe no kwizihiza Yubile n'icyamufashije kugera kuri iyi myaka agishikamye mu muhamagaro w'Ubusaseridoti.
Yagize ati "Nshimishijwe no kuba nararonse ingabire y'ubusaseridoti, nkaba narayibungabunze kugeza kuri iyi myaka 25 yose. Si ku bwanjye ahubwo nabifashijwemo n'imbaraga z'Imana, nshyigikirwa n'Umuryango mugari w'abana b'Imana ari wo Kiliziya Gatolika. By'umwihariko kandi, nunganiwe n'Umuryango w'Iyamamazabutumwa gatolika wanyakiriye ukantoza kuva mu ntangiriro kugera mbaye umusaseridoti. Ni urugendo rurerure ariko umuryango ntiwatezutse kumba hafi no kunshyigikira ngo ntacika intege.”
Padiri Chrysante avuga ko ibyishimo afite mbere na mbere abikesha kuba yaritangiye Umuryango w'Imana, kuko Umusaseridoti abereyeho gukenura ubushyo bw'Imana.
Uretse gushimira Imana, Padiri Chrysante avuga ko Yubile igiye kumufasha no kwisuzuma no gufata ingamba nshya zo kwitagatifuza.
Ati"Yubile ni igihe cyo guterera akajisho ku rugendo rwiyi myaka 25 ngo menye ibyo Imana yankoreye byose n'uburyo nabyakiriye nkabibyaza umusaruro ndetse nkanigaya aho naba naratezutse mu bwitange nasabwaga. Kugira ngo mu kwizihiza iyi yubile y'imyaka 25 y'ubusaseridoti nzikubite agashyi nisubireho nshyire agatege aho gakenewe kandi numve, ko urugendo rwo kwitagatifuza mpamagarirwa kimwe n'abandi bakristu bose rugikomeje ubudasubira inyuma."
Ati"Urubyiruko ndarushishikariza kuza kwiha Imana kuko ari byiza. Ku bifuza kwiha Imana mu muryango w'Abapalotini bakwegera abapadiri b'umuryango wacu bashinzwe umuhamagaro aho Abapalotini bakorera hose bakabibafashamo."
Intego ye mu butumwa bwa gisaseridoti igira iti: "Roho wa Nyagasani arantwikiriye, kuko yantoye akansiga amavuta, agira ngo ngeze Inkuru Nziza ku bakene, ntangarize imbohe ko zibohowe, nimpumyi ko zihumutse, nabapfukiranwaga ko babohowe."(Lk 4,18).
Padiri Chrysante agira inama urubyiruko rushaka kwiha Imana, kurushaho kumenya Imana no kuyikunda, kuyikundisha abandi no kutagira ubwoba cyangwa isoni zo guhamya iyo Mana bemera mu migenzereze yabo ya buri munsi.
Padiri Chrysante kandi asaba abakristu kurushaho kuba hafi y'Abasaseridoti mu buzima bw'ikenurabushyo muri rusange kuko umusaseridoti wenyine na bagenzi be bakorana ntacyo bashobora bonyine hatari abakristu babunganira mu mirimo inyuranye ya gitumwa.
Ibirori bya Yubile y'Ubusaserdoti no kwiyegurira Imana ya Padiri Chrysante na bagenzi be biteganyijwe kuri iki cyumweru kuri paruwasi ya Gikondo guhera Saa yine.
Ibitekerezo (0)
- Nta gitekerezo kirahaba. Ba uwa mbere utanga igitekerezo.