Kinyamateka
Amamariza hano Advertise here
Kinyamateka
Aheruka

Papa Fransisiko agaragaza Papa Benedigito XVI nk’umuntu witangiye bihebuje Ubwigishwa

Mu butumwa yagejeje ku bitabiriye gahunda y' inyigisho ageza ku baturutse hirya no hino ku isi baza i Vatikani buri wa gatatu w’icyumweru; none tariki 4 Mutarama 2023 Papa Fransisiko yahamirije abitabiriye iyi gahunda ubutwari bwa Papa Benedigito XVI mu rwego rw’ubwigishwa (A Great Master of Catechesis) muri Kiliziya Gatolika.

Papa Fransisiko agaragaza Papa Benedigito XVI nk’umuntu witangiye bihebuje Ubwigishwa
Papa Fransisiko agaragaza Papa Benedigito XVI nk’umuntu witangiye bihebuje Ubwigishwa

Muri iyi nyigisho, Papa Fransisiko yagarutse ku bantu ibihumbi n’ibihumbi bakomeje kuva mu mpande z’isi baza i Roma gusezera bwa Nyuma kuri Papa Benedigito XVI witabye Imana ku wa Gatandatu tariki 31 Ukuboza 2022, avuga ko kimwe n’aba bose baje muri gahunda y’inyigisho bose bakwiye gufatira urugero rwiza kuri Papa Benedigito XVI wabaye indashyikirwa mu guteza imbere ubwigishwa no kuba umuhamya wa Kristu atizigama.

Papa Fransisiko yagize ati “Igihe cyose Papa Benedigito XVI yahoraga ashishikajwe nuko twese twahura na Yezu, Yezu Kristu wabambwe, wazutse, kandi uhorana n’Imana. Dusabe Imana kugira ngo adufashe gusobanukirwa muri Kristu ibyishimo by’ukwemera n’ukwizera.”

Papa Fransisiko yavuze kandi ko mu rugendo rugana ubutagatifu abantu bafatana urunana rwa kivandimwe, bagatera intambwe bamwe ku bandi bunze ubumwe kuko bose ari ingingo z’umubiri wa Kristu, bakaba abana b’Imana imwe kandi basangiye Roho Mutagatifu umwe.

Avuga ko na none batagomba kwirengagiza ko bafatira urugero rwo kunogera Imana ku muntu umwe ari we Umubyeyi Bikira Mariya ubageza kuri Yezu Kristu, akabaha gushyira ubwoba bakemera Jambo, we buzima buhoraho iteka.

Amamariza hano Menyekanisha ibikorwa byawe ku basomyi ba Kinyamateka Advertise here

Ibitekerezo (0)

KM

Ufite konti? Injira

  • Nta gitekerezo kirahaba. Ba uwa mbere utanga igitekerezo.

Izindi nkuru

Byose