Papa Fransisiko arasaba Abakateshisiti gupimira umusaruro wa Gatigisimu mu mpinduka z’imibereho y’abantu ishingiye ku kwemera
Mu butumwa yageneye Abakateshisiti bitabiriye ihuriro mpuzamahanga ry’abakateshisti rya gatatu i Roma ku wa 10 Nzeri 2022, Papa Fransisiko yabasabye gukora umurimo bahamagariwe baharanira gufasha abo bashinzwe kugira impinduka zishingiye ku kwemera aho kubigisha Gatigisimu nk’isomo risanzwe.
Iyi ngingo ni imwe mu zigize ubutumwa Papa Fransisiko yagejeje ku bakateshisite bitabirirye ihuriro mpuzamahanga ry’abakateshisite, bakoreye urugendo nyobokamana i Roma kuva ku wa 8-10 Nzeri 2022. Mu kiganiro yagiranye nabo mu gitondo cyo ku wa 10 Nzeri 2022.
Papa Fransisiko yavuze ko yishimiye guhura n’abakateshisiti, we ubwe afata nk’umuyoboro wa gitumwa ugeza ku bantu benshi ukwemera. Yagize ati “Bavandimwe bakateshisite, ntewe ubwuzu no kuba ndi kumwe namwe muri iki gitondo, kandi ndabashimira ko mwemeye kuba umuyoboro mwiza ugeza kuri benshi ukwemera. Ndashimira kandi Arkiyepiskopi Fisichella wateguye iyi gahunda; yambwiye ko mwaturutse mu bihugu bitandukanye, bikaba ari ikimenyetso cy’inshingano Kiliziya yabahaye mu butumwa mugeza ku bantu b’ingeri zitandukanye; abana, urubyiruko, n’ abakuru baba bakeneye ababaherekeza mu rugendo rw’ukwemera.”
Ashingiye ku butumwa bakora, Papa Fransisiko yavuze ko abakateshisiti ababonamo abepiskopi, abasaseridoti, abiyeguriyimana kuko nabo ubutumwa Kiliziya yabahamagariye ari ukwigisha abantu inkuru nziza y’ukwemera.
Papa Fransisiko yasabye abakateshisiti kutigisha Gatigisimu nk’andi masomo asanzwe atangirwa mu ishuri, ahubwo bakayigisha nk’isomo rifasha mu mpinduka z’imibereho y’abantu ishingiye ku kwemera; bakayigisha badateze kubonera umusaruro ku mubare w’abantu babateze amatwi gusa, ahubwo umusaruro wayo ukagaragarira mu mpinduka z’ijyanye n’imibereho n’imibanire myiza y’abantu, abantu bakubaka ubuvandimwe bumurikiwe n’ivanjili, maze bose bagakurira mu buzima bwa gikristu bushingiye ku kwemera nk’uko biteganyijwe muri gatigisimu.
Papa Fransisiko yavuze kandi ko Dekasiteri ishinzwe Ubwigishwa(catechèse)muri Kiliziya Gatolika iherutse gushyiraho izafasha mu kugena umurongo ngenerwaho w’ubwigishwa muri Kiliziya, ikazanagena n’uko urwego rw’abakateshisiti rugomba kunoza ubutumwa ku rwego rwa diyosezi na paruwasi.
Ihuriro mpuzamahanga ry’abakateshisiti rya gatatu ryo muri Nzeri 2022 ryabanjirijwe n’iryo mu 2018 ndetse n’iryo mu 2013.Insanganyamatsiko y’iri huriro yagiraga iti “Umukateshisiti, umuhamya w’ubuzima bushya muri Kristu.”
Ibitekerezo (0)
- Nta gitekerezo kirahaba. Ba uwa mbere utanga igitekerezo.