Kinyamateka
Amamariza hano Advertise here
Kinyamateka
Aheruka

Paruwasi Stella Maris Gisenyi yatangije umwaka wahariwe kwita ku burezi mu mashuri

Kuri uyu wa 26 Ukwakira 2022, Paruwasi Stella Maris Gisenyi muri Diyosezi ya Nyundo, yatangije umwaka wahariwe kwita ku burezi mu Mashuri.

Paruwasi Stella Maris Gisenyi yatangije umwaka wahariwe kwita ku burezi mu mashuri
Paruwasi Stella Maris Gisenyi yatangije umwaka wahariwe kwita ku burezi mu mashuri

Ibirori by'uyu munsi byabimburiwe n'Igitambo cya Misa cyayobowe na Padiri Mariyamungu Jean Nepo, Padiri Mukuru w'iyi Paruwasi. Hari Kandi abayobozi, abarezi n'abanyeshuri n'ibigo by'amashuri bya Paruwasi ari byo ETAG, St Martin TVET na GS Stella Maris. Ndetse iki gikorwa kikaba cyaratumiwemo abahagarariye communaute catholique zo mu mashuri atari aya Kiliziya abarizwa muri iyi paruwasi.

Mu butumwa Padiri mukuru yagejeje ku bitabiriye ibi birori yasabye abana kuba abana beza bashoboye Kandi bashobotse. Yabasabye by'umwihariko kurangwa n'imyitwarire myiza bakaba abana bashobotse kuko iyo umwana ashobotse no gushobora bikunda mu gihe iyo adashobotse n'iyo yaba ashoboye bimupfira ubusa.

Padiri Mariyamungu Kandi Yasabye abarezi kurangwa n'umurava bakita ku bana kuko uruhare rwabo mu gutuma abana baba abana bashoboye Kandi bashobotse ari ndasimburwa. Yabasabye ko nabo bakwiye kuba abarezi bashoboye Kandi bashobotse kuko ari bwo bazashobora no kubigeza ku bana barera.

Nyuma y'Igitambo cya Misa padiri mukuru yahaye umwanya abayobozi b'amashuri Gatolika ari muri iyi paruwasi baramutsa abanyeshuri Kandi banerekana bagenzi babo bakorana umurimo wo kurera mu BIGO bayobora. Padiri Mukuru Kandi yakiriye abanyeshuri bari baturutse muri communaute catholique z'ibigo bitari ibya Kiliziya na bo bahabwa akanya ko kuramutsa bagenzi babo no kubabwira uko bahagaze mu bigo babarizwamo. Basabwe na bo kuba abana bashoboye Kandi bashobotse.

Ibi birori Kandi byanitabiriwe na Padiri Fidele Mutabazi, Umuyobozi wa Kinyamateka washimiye ibigo by'amashuri by'iyi Paruwasi kuba byaritabiriye Kinyamateka abasaba gukomereza aho. Yaboneyeho no kubifuriza kuzagira umwaka mwiza wahariwe kwita ku burezi mu Mashuri.

Biteganyijwe ko ku rwego rwa Diyosezi ya Nyundo, umwaka w'uburezi mu mashuri uzatangizwa ku rwego rwa Diyosezi tariki 18 Ugushyingo 2022 nyuma yo kuwutangiza mu maparuwasi yose agize iyi Diyosezi.

Padiri Fidele na Padiri Mariyamungu hamwe n'abayobozi b'amashuri Gatolika aribo Padiri Justin, Frere Aloys na Martin bifatanyije n'amashuri ya Paruwasi Stella Maris mu gutangiza umwaka wahariwe uburezi mu mashuri ku rwego rwa Paruwasi

Korali ya St Martin TVET ni yo basusurukije Igitambo cya Misa
Korali ya St Martin TVET ni yo basusurukije Igitambo cya Misa
Abanyeshuri ba GS Stella Maris bishimiye kwifatanya na bagenzi babo mu birori byo gutangiza umwaka wahariwe uburezi mu mashuri
Abanyeshuri ba GS Stella Maris bishimiye kwifatanya na bagenzi babo mu birori byo gutangiza umwaka wahariwe uburezi mu mashuri
Communaute catholique ya Ecole Secondaire Islamique yifatanyije na Paruwasi Stella Maris mu gutangiza umwaka w'uburezi mu mashuri ku rwego rwa paruwasi
Communaute catholique ya Ecole Secondaire Islamique yifatanyije na Paruwasi Stella Maris mu gutangiza umwaka w'uburezi mu mashuri ku rwego rwa paruwasi
Frere Aloys, Umuyobozi wa ETAG yavuze ko abiga muri ETAG biyemeje kuba bandebereho
Frere Aloys, Umuyobozi wa ETAG yavuze ko abiga muri ETAG biyemeje kuba bandebereho
Umuyobozi wa TVET st Martin yifurijwe umunsi mwiza wa Mutagatifu Evariste yisunze
Umuyobozi wa TVET st Martin yifurijwe umunsi mwiza wa Mutagatifu Evariste yisunze
Amamariza hano Menyekanisha ibikorwa byawe ku basomyi ba Kinyamateka Advertise here

Ibitekerezo (0)

KM

Ufite konti? Injira

  • Nta gitekerezo kirahaba. Ba uwa mbere utanga igitekerezo.

Izindi nkuru

Byose