Kinyamateka
Amamariza hano Advertise here
Kinyamateka
Aheruka

Paruwasi ya Byimana yafunguye umuryango w'Impuhwe z'Imana

Kuri uyu wa 20 Kanama 2023, myr Balthazar Ntivuguruzwa, Umwpiskopi wa Kabgayi, yasuye paruwase ya Byimana iri mu myiteguro ya yubile y’imyaka 75 anafungura umuryango w’impuhwe z’Imana ku mugaragaro abakristu bose bawunyuramo atanga n’amasakaramentu ya Batisimu , ukaristiya , ugukomezwa n’ugushyingirwa ku miryango yabanaga idasezeranye.

Paruwasi ya Byimana yafunguye umuryango w'Impuhwe z'Imana
Paruwasi ya Byimana yafunguye umuryango w'Impuhwe z'Imana

Gufungura umuryango w’impuhwe Z’Imana no kuwunyuzamo abakristu ku mugaragaro,ni umwihariko w’iyi paruwase muri gahunda yo guhimbaza yubile y’imyaka 75 imaze ishinzwe . Ama santarale akazajya agira umunsi wo kuza kunyura mu muryango w’Impuhwe z’Imana.

Inyigisho ya myr Balthazar yibanze ku mpuhwe z’Imana yagize ati “Twaje guhimbaza impuhwe z’Imana kandi tunakira izo mpuhwe z’Imana. Impuhwe z’ Imana zikinguriye bose ntawe iheza ku meza y’impuhwe zayo. Ibi yabihuje n’amasomo matagatifu yasomwe kuri iki cyumweru “Amahanga yose azahurira mu ngoro yayo” bijyana no guhimbaza Yubile no gutaha kiliziya nshya ya Paruwasi ya Byimana ari na yo yafunguriwemo umuryango w’impuhwe z’Imana.

Myr yakomeje avuga ko yazanywe no kubakomeza mu kwemera ati “Ni mukomere mukwemera kwanyu , nimukomere mu bikorwa mukora bigaragaza ukwemera.”

Mu gitambo cy’ukaristiya abagabuzi b'ingobika 304 nabo bahawe ubutumwa n’ ububasha bwo gutanga Ukaristiya Ntagatifu.

Paruwase Sancta Marie Byimana yaragijwe umubyeyi Bikiramariya kuva mu mwaka 1948 ifite santarale 4 ari zo Byimana, Mpanda ,Rwinyana na Nyarubuye, ikagira imiryango remezo 252.

Tariki ya 2 Nzeri iyi paruwase ya Byimana izizihiza yubile y’imyaka 75 imyiteguro y’iyi yubile ikaba irimbanyije harimo no kuzataha ku mugaragaro ingoro ntagatifu bita umugeni ariyo Kiliziya abakristu biyujurije bakaba bakomeje kuyirimbisha no kuyitaka bishimishije.

Myr Balthazar Ntivuguruzwa, Umwepiskopi wa Kabgayi yafunguye umuryango w'impuhwe z'Imana mu Byimana
Myr Balthazar Ntivuguruzwa, Umwepiskopi wa Kabgayi yafunguye umuryango w'impuhwe z'Imana mu Byimana
Amamariza hano Menyekanisha ibikorwa byawe ku basomyi ba Kinyamateka Advertise here

Ibitekerezo (0)

KM

Ufite konti? Injira

  • Nta gitekerezo kirahaba. Ba uwa mbere utanga igitekerezo.

Izindi nkuru

Byose