Paruwasi ya Cyangugu yahimbaje umunsi mukuru wo gusoza icyumweru cy'uburezi gatolika
Kuri uyu wa Gatatu tariki ya 22 Gicurasi 2024, Urwunge rw'amashuri rwaragijwe Mutagatifu Dominiko Savio rwa Mutongo, ishuri riherereye muri paruwasi Cathedral ya Cyangugu muri Santarari ya Mutongo, ryahimbaje mutagatifu Dominiko Savio ryisunze.
Ibi birori byo guhimbaza Mutagatifu Dominiko Savio, byahuriranye n'uminsi mukuru wo gusoza icyumweru cy'uburezi gatolika ku rwego rwa paruwasi katederali ya Cyangugu, byabereye mu ishuri ryaragijwe mutagatifu Dominiko Savio rya Mutongo riri muri Santarari ya Mutongo mu murenge wa Mururu, bikaba byabimburiwe n'igitambo cya Misa cyayobowe na padiri Christophe Ntagwabira, padiri Mukuru wa Paruwasi Katedarali ya Cyangugu.
Mu butumwa Padiri Ntagwabira yagejeje ku bari bitabiriye ibi birori, agendeye ku nsanganyamatsiko y'uyu mwaka igira iti' Umunyeshuri usukuye mu ishuri risukuye' yavuze ko ishuri risukuye atari irisukuye inyuma gusa ko ahubwo ari ishuri rituwe n'abasukuye ku mubiri no kuri roho.
Ati" Kiliziya umubyeyi wacu n'umwigisha iharanira iteka iterambere rya buri muntu, ku gira ngo iyo ntego iyigereho yitanga ititangiriye itama kugira ngo uburere butangirwa mu mashuri yayo bube ari uburere buhamye koko kandi iyo ntego iyigeraho iyo umwana irera avuyemo umuntu muzima ubereye Imana n'abantu."
Padiri Ntagwabira yakomeje agira ati" Niyo mpamvu insanganyamatsiko y'uyu mwaka igira iti' Umunyeshuri usukuye mu ishuri risukuye'. Tugendeye kuri iyo nsanganyamatsiko, wakwibaza uti' ese ishuri risukuye ni irimeze rite? Ese umwana usukuye ni umeze ute? Ishuri risukuye rero, si ishuri ritarangwamo ibipapuro gusa , si Ishuri rihora risukuye Inyuma gusa ahubwo ni ishuri rituwe n'abasukuye. Abo bakeye nabo si ba bandi bahorana gusa imyenda imeshe ahubwo ni ba bandi banafite mbere na mbere umutima usukuye."
Mukayisenga Esther na Abizeye Bahati ni abanyeshuri biga mu rwunge rw'amashuri rwaragijwe Mutagatifu Dominiko Savio rwa Mutongo, mu izina rya bagenzi babo, bahamya ko bumvise neza ko umunyeshuri usukuye, bitari ku myambaro gusa ahubwo ko agomba kuba asukuye mu mutwe, ku mubiri no kuri roho cyane cyane yuzuza inshingano ze!
Ibirori byo gusoza icyumweru cy'uburezi gatolika ku rwego rwa paruwasi Catederali ya Cyangugu, byitabiriwe n'abantu mu ngeri zitandukanye harimo n'inzego bwite za leta zari zihagarariwe n'umunyamabanga nshingwabikorwa w'umurenge wa Mururu, Ngirabatware James, mu mpanuro yageneye abanyeshuri, yavuze ko uwarerewe mu mashuri ya Kiliziya gatolika agomba kuba atandukanye n'abandi.
Yagize ati" Nyakwigendera padiri Ubald Rugirangoga yajyaga avuga ngo ' Umuntu wambaye umwambaro wera ntacuraza amakara, rero kaba ari akaga umuntu yiga mu kigo cya Kliliziya gatolika, ejo ugasanga niwe munywarumogi, ariwe mujura, ariwe kirara. Ntago byaba ari byo, byaba ari ugusebya hahandi wakiriye bwa burezi. Rero ndagira ngo bana beza mudufashe uburere bwanyu bujye butandukana n'ubw'abarerewe ahandi. N'ubwo twifuza ko umwana wese w'u Rwanda agira uburere bukwiye, akagira umuco umukwiye ariko uwarerewe mu bigo bya kiliziya agomba kugira itandukaniro."
Mu butumwa bwe Mgr Leon Paul Dieudonne Rwakabayiza, umuyobozi wa Seminari nto yaragijwe mutagatifu Aloys Cyangugu, wari umushyitsi mukuru muri ibi birori , yavuze ko Kiliziya gatolika yagennye uyu umunsi ngarukamwaka wo guhimbaza icyumweru cy'uburezi nk'umwanya buri wese ufite inshingano mu burezi aba abonye ngo yikebuke.
Mu butumwa bwe Mgr Leon Paul Dieudonne Rwakabayiza, umuyobozi wa Seminari nto yaragijwe mutagatifu Aloys Cyangugu, wari umushyitsi mukuru muri ibi birori , yavuze ko Kiliziya gatolika yagennye uyu umunsi ngarukamwaka wo guhimbaza icyumweru cy'uburezi nk'umwanya buri wese ufite inshingano mu burezi aba abonye ngo yikebuke.
Yagize ati" Mpagaze nte mu butumwa mfite, umunyeshuri uhagaze ute, umurezi uhagaze ute, umubyeyi uhagaze ute? Bya bindi batwibukije byose bigomba kudufasha gukora icyo kintu cyo kureba niba koko muri iyo ntego yo gutanga uburere buhamye buri wese ahagaze neza, iyo udahagaze uba uhengamye cyangwa se uba uryamye ariko umunsi nk'uyu ugamije kukubyutsa ngo byuka maze usubire ku isoko y'uwo uri we no mu butumwa bwawe wongere ubuhe umurongo."
Umunsi mukuru ngarukamwaka wo guhimbaza isozwa ry'icymweru cy'uburezi Gatolika, wizihizwa ku rwego rwa buri shuri, paruwasi, diyosezi no ku rwego rw"igihugu. Ku rwego rwa diyosezi ya Cyangugu ukazizihizwa tariki 30 Gicurasi muri paruwasi ya Shangi. Ku rwego rw'igihugu ukazizihirizwa i Kabgayi tariki 10 Kamena uyu mwaka 2024.
Ibitekerezo (0)
- Nta gitekerezo kirahaba. Ba uwa mbere utanga igitekerezo.