Kinyamateka
Amamariza hano Advertise here
Kinyamateka
Aheruka

Puer Cantores Kabgayi igiye gukora amashusho y'indirimbo Umusaseridoti nyawe

Ubuyobozi bwa Puer Cantores Kabgayi buratangaza ko nyuma yo gukora amajwi y'indirimbo "Umusaseridoti nyawe", iyi Korali ifite umushingo wo gukora n'amashusho y'iyi ndirimbo.

Puer Cantores Kabgayi igiye gukora amashusho y'indirimbo Umusaseridoti nyawe
Puer Cantores Kabgayi igiye gukora amashusho y'indirimbo Umusaseridoti nyawe

Ibi byatangajwe na Nkundimana Josephat Perezida wa korali Puer Cantores Kabgayi, mu gitaramo cya Pentekoste cyateguwe n'iyi Korali kuwa 19 Gicurasi 2024.

Agaruka ku mishanga itandukanye iyi Korali y'abana iri mu zikomeye mu Rwanda, Nkundimana yavuze ko barimo kwitegura gukora amashusho y’indirimbo “Abasaseredoti bawe” yamaze gukorwa mu buryo bw’amajwi, ubu hakaba harimo kurebwa uko yashyirwa mu mashusho abayikunda bagashobora kuyireba.

Uretse uyu mushinga iyi korali yiyemeje kuba irerero ry'umuziki Gatolika ifite n'indi mishinga itandukanye irimo ibitaramo bizajya bikorwa ku minsi mikuru ya Kiliziya ikomeye nka Pasika, Noheli, Asomusiyo n'iyindi.

Hakizimana Landouard Perezida w’umuryango w’Abana b’Abaririmbyi mu Rwanda, umwe mu babaye muri Pueri Cantores Kabgayi akaba n’umwe mu bitabiriye iki gitaramo yatangaje ko Kabgayi igenda izamura urwego rwo kuririmba no gushyiraho gahunda zihariye zo kurera impano yo kuririmba mu bana bato.

Ati”Pueri Cantores izakomeza kuba pepiniyeri y’amakorali akomeye. N'ubwo hirya no hino mu gihugu tugiye dufite amatorero meza y’abana b’ababaririmbyi tubona ko bafite icyerekezo kiza, Kabgayi iza imbere.”

Puer Cantores, umuryango w’Abana b’Abaririmbyi wavukiye mu gihugu cy’u Bufaransa, ugera mu Rwanda mu mwaka wa 1950. Ufite intego igira iti” Ejo, abana b’isi bazaririmba amahoro y’Imana."

Amamariza hano Menyekanisha ibikorwa byawe ku basomyi ba Kinyamateka Advertise here

Ibitekerezo (0)

KM

Ufite konti? Injira

  • Nta gitekerezo kirahaba. Ba uwa mbere utanga igitekerezo.

Izindi nkuru

Byose