Ruhango imwe muri paruwasi zizafungurwaho umuryango w'impuhwe muri Diyosezi ya Kabgayi
Kuri iki cyumweru tariki ya 14 Mata 2024, Myr Balthazar Ntivuguruzwa, Umwepiskopi wa Kabgayi, yatangaje paruwasi zizafungurirwamo umuryango w'Impuhwe z'Imana harimo na Ruhango igicumbi cy'Impuhwe z'Imana.
Ibi Myr Balthazar yabitangarije abakristu basaga ibihumbi 120, bitabiriye igitambo cya misa yo kwizihiza umunsi mukuru w'Impuhwe z'Imana, wabereyemo n'isengesho ryo gusabira abarwayi.
Nyuma yo gufungura umuryango w'Impuhwe z'Imana muri Bazilika Nto ya Kabgayi, Myr Balthazar yatangaje izindi paruwasi zizafungurwamo umuryango w'Impuhwe z'Imana, harimo n'Ingoro ya Yezu Nyirimpuhwe mu Ruhango.
Yagize ati "Turi mu rugendo rwa Yubile, imyaka 2025 yo gucungurwa kwa muntu n'imyaka 125 Ivanjili igeze mu Rwanda. Ibihe bya Yubile bijyana n'ibihe by'imbabazi zihariye,zitwa indulgensiya."
Yakomeje agira ati "Muri Diyosezi ya Kabgayi ahagenewe kwakirirwa izo mbabazi zihariye zijyanye n'urugendo rwa Yubile harimo na hano mu Ngoro ya Yezu Nyirimpuhwe mu Ruhango. ni ubutumwa ingoro isanganywe bwo kuba igicumbi cy'Impuhwe z'Imana, ariko mu buryo bw'umwihariko, mu rugendo rwa yubile, ubwo butumwa bukaba bukomeje kandi ibusangiye n'ahandi hantu hazakirirwa izo mpuhwe zihariye."
Uretse Ruhango, ahandi hantu harindwi hazatangirwa izi mbabazi zihariye nk'uko byatangajwe mu iteka rya Myr Balthazar Ntivuguruzwa, ryo kuwa 1 Mutarama 2024, rirebana na yubile y'Impurirane.
Aho hantu ni:
Muri Basilika nto ya Kabgayi: Impamvu hatoranyijwe ni uko izina Kabgayi rishinze imizi mu iyogezabutumwa, cyane cyane kuva Papa Yohani Pawulo wa II ayisuye mu 1990, maze akayigira Bazilika nto mu 1992.
Ingoro ya Yezu Nyirimpuhwe mu Ruhango: Buri ku cyumweru cya mbere cy'ukwezi, imbaga y'abakristu iteranira mu Ruhango mu Isengesho ryo gutabaza Impuhwe z'Imana.Iyi akaba ari na yo mpamvu yatumye hashyirwa mu hazafasha abakristu ba Kabgayi kwakira Impuhwe zidasanzwe z'Imana.
Shapeli ya Mutagatifu Klara ku Kamonyi: Ni Moonasiteri yabaye inkomoko y'umuhamagaro wo kwiyegurira Imana mu buryo bw'isengesho rihoraho. Muri iki gihe cya Yubile, abayoboke ba Kiliziya Gatolika nibayisura, bakahakorera umwiherero cyangwa se isengesho rivuye ku mutima, bazaharonkera indulugensiya zishyitse.
Izindi Kiliziya 4 zifite amateka akomeye nyuma ya Basilika nto ya Kabgayi, muri za Doyene zashyizwe muri gahunda yo gufungurirwamo umuryango w'impuhwe mu rwego rwo korohereza abakristu batashobora gukora ingendo za kure harimo: Kiliziya ya Paruwasi ya Kanyanza, kiliziya ya Paruwasi ya Kamonyi, kiliziya ya Paruwasi ya Mushishiro na kiliziya ya Pauwasi ya Muyunzwe.
Biteganyijwe ko ibikorwa bya Yubile y'Impurirane harimo n'ibikorwa byo kwakira Impuhwe zihariye z'Imana, bizasozwa mu mpera za 2025 ubwo hazaba hasozwa Yubile y'Impurirane.
Ibitekerezo (0)
- Nta gitekerezo kirahaba. Ba uwa mbere utanga igitekerezo.