Seminari Nkuru ya Rutongo igiye gutaha inyubako yitiriye Papa Fransisiko
Kuwa kane tariki 24 Ukwakira 2024, Seminari Nkuru ya Rutongo muri Arikidiyosezi ya Kigali izataha inyubako yise "CASA FRANCESCO" izakoreshwa mu gucumbikira Abafaratiri.
Iyi nyubako igizwe n'ibyumba 31 bizacumbikira Abafaratiri 28, Abapadiri 2 n'icyumba cyagenewe Abashyitsi. Ikaba yarubatswe ku nkunga ya Papa Fransisiko.
Tariki 15 Nzeri 2023 ni bwo iyi nyubako yatangiye kubakwa, bikaba biteganyijwe ko izatahwa ku mugaragaro tariki 24 Ukwakira 2024.
Yitezweho kuzakemura ikibazo cy'ubuke bw'ibyumba abafaratiri bacumbikamo, dore ko kuri ubu hari abararaga ari babiri mu cyumba. Izafasha kandi iyi Seminari kwakira umubare wisumbuye w'Abafaratiri bayitangiriramo urugendo rwo kwitegura kuba Abasaserdoti.
Kuri ubu Seminari Nkuru ya Rutongo ifite Abaseminari 85. Iyi nyubako ikazayiha ubushobozi bwo kwakira abagera kuri 92 buri wese afite icyumba cye.
Iyi nyubako yahawe izina rya CASA FRANCESCO isanze izindi nyubako 8 zo gucumbikira Abafaratiri zihasanzwe zifite amazina ajyanye n'amabara yazo: Bâtiment rouge, Bâtiment bleu, Bâtiment orange, Bâtiment gris, Bâtiment jaune, na Bâtiment vers. Hari kandi bâtiment à étage na Nouveau bâtiment.
Ibirori byo gutaha "CASA FRANCESCO" biteganyijwe kuwa kane tariki 24 Ukwakira 2024, bikaba binateganyijwe ko bizitabirwa n'intumwa ya Papa mu Rwanda, Arikiyepiskopi Arnaldo Sanchez CATALAN.
Ibitekerezo (0)
- Nta gitekerezo kirahaba. Ba uwa mbere utanga igitekerezo.