Seminari nto ya Kabgayi yahimbaje imyaka 112 imaze ishinzwe
Kuri uyu wa 15 Ugushyingo 2025, Seminari nto ya Kabgayi yizihije ku nshura ya 112, umunsi mukuru wa Mutagatifu Léon yaragijwe. Ni mu birori byabimburiwe n'Igitambo cya Misa, cyayobowe na Myr Baltazar Ntivuguruzwa, Umwepiskopi wa Kabgayi, agaragiwe n’abapadiri bo muri iyi Diyosezi. Byitabiriwe kandi n'abaseminari biga muri iyi Seminari n'abarezi babo, ababyeyi ndetse n’abaharerewe.
Mu butumwa bwe, Mgr Baltazar yasobanuye ibyiza Seminari itanga mu kurera no gufasha abana kumva no gusobanukirwa neza icyo Imana ibashakaho.
Yagize ati "Seminari ni aho umwana yitoreza kumva no gusobanukirwa ijwi ry'Imana ariko akagira umutoza. Ni ahantu abanyeshuri bigishwa kumenya icyo Imana ibashakaho, ariko ibyo ntibyashoboka iyo hatabayeho ubufasha bw'ababyeyi."
Mgr Baltazar yagarutse ku mwanya w'ababyeyi n'abarezi mu gufasha abana kumva neza icyo Imana ibashakaho, asaba ko bose bakomeza gufatanya muri iyi gahunda yo kurerera abana mu nzira y'ukwemera.
Ati"Babyeyi, nimufashe abana banyu gusobanukirwa icyo Imana ibashakaho. Bana bacu rero, namwe nimwemere murerwe, mwumve icyo Imana ibashakaho."
Yashimangiye ko kugira ngo umwana agere ku rwego rwo kumva ijwi ry’Imana, bimusaba kuba yitonda, akagira umuntu umuyobora neza. Yibukije ko kuri buri muryango w'abakristu, kwita ku ishuri rya Seminari ndetse no gufasha abana gukurana ubuzima bwa roho ari inshingano ikomeye.
Mgr Baltazar yagaragaje ko Seminari ifasha abana kumva ko bagomba kuba abahamya b'ukwemera.
Ati "Ntabwo waba umusaseridoti utazi urukundo rw’Imana, ntabwo wakwikuzamo umuhamagaro wa gisaseridoti."
Uyu ni umurongo ukomeye w'ubutumwa, werekana ko umuhamagaro wo kuba umupadiri cyangwa undi muntu wihariye muri Kiliziya utangirira ku rukundo rw'Imana.
Mgr Baltazar yasabye ababyeyi gukomeza gufasha abana babo kwiyemeza umuhamagaro wabo,bitari ugukora umurimo w’Imana mu buryo busanzwe, ahubwo hakaba hagomba kuba harimo kwiyemeza guhamya ijambo ry’Imana. Yasobanuye ko umwana akwiriye kwemera gukurana imyitwarire izatuma abasha kumva icyo Imana imushakaho,
"Ntabwo dushaka gukurikira Yezu Kristu ariko dukurikije za ‘Ariko’… Baseminari, mwiyemeze! Babyeyi, nimufashe abana banyu kwiyemeza batabanje kujya mu keragati, bati' numva nifuza gukomeza mu iseminari nkuru ariko hari aho nabonye akazi reka mbaze nge kugakora, ariko nakabanje kujya kwiga Kaminuza, erega no mu iseminari nkuru haba kaminuza.
Akomeza avuga ko ababyeyi bafite inshingano zo gukomeza kubatoza kuba abahamya b'ibyiza by'Imana mu buzima bwabo bwa buri munsi.
Umunsi mukuru wa Mutagatifu Léon usanzwe wizihizwa ku itariki ya 10 Ugushyingo buri mwaka, ariko muri uyu mwaka, Seminari ya Mutagatifu Léon Kabgayi yahisemo kuwizihiza ku itariki ya 15 Ugushyingo 2025. Ibi byakozwe mu rwego rwo gukomeza kwishimira ibyo abaseminari bagezeho mu myigire yabo, no kubashimisha kugira ngo bashobore gufatanya n’ababyeyi babo muri ibi birori.
Ibitekerezo (0)
- Nta gitekerezo kirahaba. Ba uwa mbere utanga igitekerezo.