Kinyamateka
Amamariza hano Advertise here
Kinyamateka
Aheruka

Tubigireho: Menya ababikira 10 bakoze impinduka zikomeye mu mateka y’isi(igice cya kabiri)

Guharanira guhindura isi nziza kurusha uko umuntu yayisanze ni imwe mu ntego abakristu bagira, abiyeguriyimana mu miryango itandukanye bakora ubutumwa bufasha isi n’abayituye guhinduka haba kuri roho ndetse no ku mubiri. Mu miryango itandukanye y’ababikira, hari abakoze ibikorwa by’indashyikirwa bigamije guhindura isi, bamwe muribo ibikorwa byabo byabashije kumenyekana maze na Kiliziya ntiyazuyaza ku kubashyira mu rwego rw’abatagatifu.

Tubigireho: Menya ababikira 10 bakoze impinduka zikomeye mu mateka y’isi(igice cya kabiri)
Tubigireho: Menya ababikira 10 bakoze impinduka zikomeye mu mateka y’isi(igice cya kabiri)

Muri iki gice cya kabiri, turasangamo bimwe mu byaranze ababikira 2 : Mutagatifu Hildegard von Bingen na Mutagatifu Tereza w’Umwana Yezu bombi dusanga mu cyiciro cy’abarimu ba Kiliziya(Doctors of the Church).

Mutagatifu Hildegard von Bingen

Mutagatifu Hildegard von Bingen yabayeho kuva 1098-1179 mu Budage. Amateka ye agaragaza ko yavukanye uburwayi busa n’amayobera, ababyeyi be bamujyana kurererwa mu kigo cy’ababikira ba Mutagatifu Jutta.

Mu mikurire ye, Hildegard yagendaga agaragaza ingabire idasanzwe y’ubujyanama n’ubuhanuzi, abamurera bikabatangaza. Aho amariye gukura, Hildegard yakomereje ubuzima bwe muri uyu muryango maze abakuru bawo baramukunda ndetse banamugira umujyanama ukomeye.

Abantu bakomeye n’aboroheje mu ngeri zitandukanye batangariraga ingabire y’ubujyanama ku buryo bw’agatangaza afite; abami, abepiskopi, ibikomangoma n’abakuru b’imiryango y’abihayimana bakamugana ku bwinshi bagira ngo abagire inama kubyo bashaka gukora.

Ku buryo bw’agahebuzo, Hildegard yari afite izindi mpano zinyuranye zishimisha abantu; murizo twavuga ubusizi, ubuhanzi, ubuhanga muri siyansi, ubwanditsi no gukora ibintu ku buryo bw’amayobera. Yagaragaje kandi ugushira amanga maze yamagana ku mugaragaro ubuyobe bwariho mu gihe cye bwatizwaga ingufu n’umwami w’abami Rederick Barbosa bwarwanyaga urwego rwa Papa muri Kiliziya.

Papa Benedigito wa 16 yamushyize mu batagatifu ba Kiliziya mu 2012, akaba ari umwe mu bagore bane bari mu rwego rw’abarimu ba Kiliziya(Doctors of the Church). Yizihizwa tariki 17 Nzeri buri mwaka.

Mutagatifu Tereza w’Umwana Yezu

Mutagatifu Tereza w’Umwana Yezu abenshi bazi ku izina Tereza w’i Liziye ni umwe mubatagatifu bakundwa na benshi ku isi kubwo ingabire y’ibitangaza Imana yagiye imunyuzaho, maze na we akagaragaza urukundo ruhebuje akunda Yezu Kristu n’umubyeyi we Bikira Mariya, by’umwihariko mu mugambi wo gukiza isi.

Tereza w’Umwana Yezu yabayeho hagati y’umwaka w’1873-1897. Amazina ye bwite ni Mariya-Fransisika -Tereza Maritini, ababyeyi be ni abatagatifu Ludoviko na Zeliya Maritini, bari batuye ahitwaAlansoni mu gihugu cy’u Bufaransa. Ku myaka 4 gusa, Mama wa Tereza yaje gupfa, maze kimwe nk’abandi bana babuze umubyeyi Tereza biramubabaza.Nyuma y’uko mukuru we Pawulina wafatwaga nka Mama we wa 2 yinjiriye mu muryango w’ababikira b’abakarumeri, byongereye Tereza akandi gahinda gusa mukuru we wundi witwa Mariya, Selina na Lewoniya bambaza Bikira Mariya ngo ababere umubyeyi, Tereza wari umwana na we abigiraho. Nuko ku buryo butangaje Bikira Mariya yiyereka Tereza amusekera.

Agejeje imyaka 15 gusa yifuje kwinjira mu muryango w’ababikira b’Abakarumeri, gusa ntibyakunda kuko amategeko y’umuryango yavugaga ko bakira umuntu ufite nibura imyaka 21; ibi byatumye Tereza aherekejwe na papa we Ludoviko Maritini bajya i Roma mu rugendo nyobokamana rwa diyosezi yabo, maze asaba Papa Lewo XIII ko yamwemerera kwinjira mu bakarumeli kabone n’ubwo atari yujuje imyaka, undi na we arabimwemerera; yambara ivaraku wa 24 Nzeri 1890.

Akimara kwiha Imana, Tereza yihaye inshingano 2 arizo: Kuba umutagatifu no Gusabira abasaseridoti; ahitamo uburyo bw’inzira ngufi ngo bumufashe kugera ku mugambi we, aho yemeraga ko kwiyoroshya no kwicisha bugufi ari ngombwa kugira ngo Imana ubwayo ibe ariyo imuzamura uwo musozi utoroshye w’ubutungane.Tereza yavugaga kandi ko yifuza kuba umutagatifu mu ijuru, agakomereza ibikorwa bye by’urukundo ku isi.

Nk’umubikira, Tereza yanditse inyandiko nyinshi mu makayi n’umukono we bwite zikubiyemo inyigisho n’impanuro mu byiciro bya A,B na C; izo nyandiko nizo zaje kwegeranywa zijyanywa mu icapiro, zikorwamo igitabo kitwa “Ibanga ry’Ubuzima” gifasha benshi muri iyi minsi.

Tereza w’Umwana Yezu yapfuye ku wa 30 Nzeri 1897 azize indwara y’igituntu, ashyirwa mu bahire ku wa 29 Mata 1923, ashyirwa mu batagatifu ba Kiliziya ku wa 17 Gicurasi 1925; Ku wa 14 Ukuboza 1927 Papa Piyo XI amugira umurinzi mukuru w’abamisiyoneri b’abagabo n’abagore n’uw’Iyogezabutumwa ku isi; naho ku wa 19 Ukwakira 1997 Papa Yohani Pawulo II amushyira mu rwego rw’abarimu ba Kiliziya(Doctors of the Church) . Kiliziya imuhimbaza ku itariki 1 Ukwakira buri mwaka.

Ifoto ye
Ifoto ye
Ifoto ye
Ifoto ye
Amamariza hano Menyekanisha ibikorwa byawe ku basomyi ba Kinyamateka Advertise here

Ibitekerezo (0)

KM

Ufite konti? Injira

  • Nta gitekerezo kirahaba. Ba uwa mbere utanga igitekerezo.

Izindi nkuru

Byose