Kinyamateka
Amamariza hano Advertise here
Kinyamateka
Aheruka

Tubigireho: Menya Ababikira 10 bakoze impinduka zikomeye mu mateka y’isi(igice cya mbere)

Guharanira guhindura isi nziza kurusha uko umuntu yayisanze ni imwe mu ntego abakristu bagira. Abiyeguriyimana mu miryango itandukanye bakorera ubutumwa,bafasha sosiyete n'isi guhinduka haba kuri roho ndetse no mu mibereho. Mu miryango itandukanye y’ababikira hari abakoze ibikorwa by’indashyikirwa bigamije guhindura isi, bamwe muribo ibikorwa byabo byabashije kumenyekana bitewe n’uko byafashije benshi, maze na Kiliziya ntiyazuyaza ku kubashyira mu rwego rw’abatagatifu.

Tubigireho: Menya Ababikira 10 bakoze impinduka zikomeye mu mateka y’isi(igice cya mbere)
Tubigireho: Menya Ababikira 10 bakoze impinduka zikomeye mu mateka y’isi(igice cya mbere)

Muri iyi nkuru, turasangamo ababikira 10 bakoze ibikorwa by’intangarugero byazanye impinduka nziza muri sosiyete, baba intangarugero mu guteza imbere abatuye isi, ndetse abenshi bakaba baritiriwe ibigo bitandukanye byagiye bishingwa nyuma y’uko ibyo bakoze bimenyekanye kandi bigashimwa n’imiryango mpuzamahanga ndetse na Kiliziya Gatolika. Ikinyamakuru cya media.ascensionpress.com dukesha iyi nkuru kikaba cyarakusanyije amakuru menshi kubyabaranze.

Abo babikira ni: Mutagatifu Amma Syncletica, Mut.Genevieve, Mut. Hildegard von Bingen, Mut. Birgitta wo muri Swede, Mut. Tereza w’ Avila, Mut. Tereza w’i Lisieux, Mut. Mariya Mackillop, Mut. Frances Xavier Cabrini, Mut. Edith Stein na Mut. Tereza w’i Kalikuta.

Mutagatifu Amma Syncletica

Uyu wari umubikira mu muryango w’aba Amma (the Desert Mothers) yabayeho kuva mu mwaka wa 316-400.Nyuma y’uko ababyeyi be bitabye Imana, Syncletica yiyemeje ubuzima bwe bwose kubutura Imana, akabaho mu bukene; afatira urugero kuri Mutagatifu Antoni(St. Anthony of the Desert).

Syncletica yari afite ingabire idasanzwe y’ubusabaniramana, gukiza abarwayi ndetse n’iyo ubujyanama, bigatuma abantu benshi bamukunda ndetse bakamwibonamo. Mu gihe cye, abari n’abategarugori benshi bajyaga bamusanga akabigisha gusenga, ndetse akabagira inama z’uko bashobora kubaho neza no kubana neza mu miryango yabo, bigatuma ahorana abantu benshi baje kumureba ngo abafashe gusenga kandi abagire inama; abandi bakiyemeza kuza kubana na we mu buzima bwa gikene yari yariyemeje.

Inama ze n’inyigisho byafashije benshi bo mu gihe cye, ndetse no mu bihe byakurikeyeho abifite umuhamagaro wo kwiyegurira Imana mu miryango itandukanye bagiye bazifashisha mu nzira y’umuhamagaro maze zikabubaka. Ku wa 5 Mutarama nibwo Kiliziya yizihiza uyu mutagatifu.

Mutagatifu Genevieve

Mutagatifu Genevieve wabayeho hagati y’umwaka wa 422-500 yatangiye urugendo rwo kwiyegurira Imana afite imyaka 7 gusa, ubwo yari amaze kumva inyigisho za Mutagatifu Germanus d’Auxerre. Ababyeyi be bamaze gupfa, Genvieve nibwo yinjiye mu muryango w’abihayimana mu mujyi wa Paris.

Yari afite ingabire itangaje yo kuvugana na roho z’abantu, kubonekerwa ndetse akaba umunyabitangaza.Ibi byatumaga abantu benshi bamutinya, kugeza ubwo hari n’abashatse kumugirira nabi ariko ntibyabashobokera.

Amasengesho ye n’ubuhanuzi bwe biturutse mu mabonekerwa byarokoye umujyi wa Paris inshuro nyinshi, kugeza ubwo bamwitirira uuburinzi bw’uyu mujyi. Mu gihe uyu mugi wabaga ugiye kugabwaho ibitero, Genevieve yabibonaga mu ibonekerwa akabimenyesha abakuru b’umujyi,bityo n’abakuriye ingabo bakamugisha inama z’uko batsinda urugamba bagiye kugabwaho.Abatuye uyu mujyi bakaba bazirikana ubuvugizi bwe mu mwaka wa 451 ubwo bari mu ntambara ikomeye ndetse no mu 1129 ubwo bari bugarijwe n’icyorezo giteye inkeke. Kiliziya ihimbaza uyu mutagatifu ku wa 3 Mutarama buri mwaka.

( Biracyaza…)

Ifoto ye
Ifoto ye
Ifoto ye
Ifoto ye
Amamariza hano Menyekanisha ibikorwa byawe ku basomyi ba Kinyamateka Advertise here

Ibitekerezo (0)

KM

Ufite konti? Injira

  • Nta gitekerezo kirahaba. Ba uwa mbere utanga igitekerezo.

Izindi nkuru

Byose