Tumenye amateka, igice cya 3: Bikira Mariya n'Iterambere i Kongo Nili.
Mu bice biheruka by’inkuru ivuga ku mateka ya Kongo Nili, Umurwa wa Bikira Mariya Umubyeyi w’Abakene, twababwiye intangiriro ya Kongo Nili, aho Myr Aloyizi Bigirumwami yakuye igitekerezo cyo kuragiza diyosezi ya Nyundo ‘Bikira Mariya Umubyeyi w’Abakene’ ndetse n’uko byagenze ngo umusozi wa Kongo Nili wubakweho paruwasi. Nk'uko twabibasezeranyije, muri iki gice turi bwibande ku iterambere rya Kongo Nili kuva yubatsweho ingoro ya Bikira Mariya.
Nk'uko byavuzwe mu nkuru zabanje, ingoro ya Bikira Mariya ku muhanda ni yo buriza bw’amazu yose abarizwa i Kongo Nili.
Amateka avuga ko abantu baturukaga mu ma paruwasi menshi baje i Kongo Nili kwiyambaza Umubyeyi ku munsi we wa Asomusiyo, hari abazanaga ibigage byo kuhacururiza, abandi bakazana imitwaro y’ibisheke, za bombo, imineke n’ibindi babonaga ko abantu baturutse kure bananiwe bashoboraga gukenera.
Buhoro buhoro hatangiye kugenda haboneka aho batekera ibiribwa, amazu y’urunywero, ndetse n’amangazini atangira kubakwa ku buryo abantu batongeye kuba abakiriya b’ukwezi kwa munani gusa.
“Kuva icyo gihe, umuntu ukeneye kugira icyo agura ntiyari akigomba kujya mu Gisiza cyangwa i Rubengera kuko yanyarukiraga i Kongo Nil agahaha.”
Nyuma y’uko Kongo Nili igirwa santeri y’ubucuruzi uko buzwi muri iki gihe, ndetse hakagirwa santeri y’ubucuruzi bwa gakondo bwari bumenyerewe mu karere bwitwa kugurana, hakurikiyeho n’irindi terambere: Ubuvuzi, uburezi, ubucamanza, ubuyobozi bwa Leta, imiryango y’abihaye Imana hamwe na paruwasi.
Bitewe n’iterambere ryari rikomeje kwiyongera kuri uyu musozi, Ababikira bato ba Yezu n’abafurere bato ba Yezu batuye i Kongo Nili mu mwaka 1957 na 1958, nyuma y’igihe gito baje kwimukira mu kirwa kiri mu Kivu kitwa Inyenyeri kugira ngo barusheho kwitarura urusaku no kwegera umutuzo ujyanye n’isengesho uko twigeze kubivuga mu nkuru zabanje.
Hamaze kugezwa paruwasi ya Kongo Nili, Furere Mariko Bashayija wo mu muryango w’Abafurere b’Abayozefiti yubakishije ivuriro rya Kongo Nili mu myaka ya 1964.
Iryo vuriro ryabanje gukorerwamo na Mademoiselle Marie Thérèse Heynen, haza abazungukazi bo mu gihugu cya Autriche, nabo baza gusimburwa n’Ababikirabo mu muryango wa Jesus-Marie-Joseph cg Sainte Famille (J.M.J) bari baturutse mu gihugu cya Espagne. Magingo aya, ivuriro rishinzwe Ababikira b’izuka ritagatifu.
Nyuma gato y’umwaka wa 1975, padiri Kirsch yoherejwe kubaka Kiliziya ya paruwasi ya Kongo Nili, inzu y’icumbi ry’abapadiri, akora n’imirimo yo kwagura ivuriro rya Kongo Nili ndetse ni nawe wavanye paruwasi n’inzu y’abapadiri mu Mugono, ubu hubatswe isoko ry’akarere rya Kongo Nili, abizana mu gahinga aho abakristu bari bamaze gusiza no kuhageza amabuye make.
Urukiko rwakurikiyeho rwimukira i Kongo Nili nubwo rwitwaga urukiko rwa Gihango. Hakurikiyeho ibiro bya komine Rutsiro byimuwe bivanywe i Murunda bizanwa i Kongo Nili. Kugeza ubu niho hari icyicaro cy’akarere ka Rutsiro.
Si ibyo gusa kandi kuko hubatswe amashuri abanza ndetse n’ayisumbuye ku buryo urwego rw’uburezi rwabaye inking y’iterambere ryihuse muri aka gace ka Kongo Nili.
Kugeza ubu hamaze kubakwa ibindi byinshi birimo amabanki, amacumbi y’abagenzi, isoko, ibikorwaremezo by’imyidagaduro, amazu y’abantu ku giti cyabo n’ibindi. Ibi byose ni ibiranga umujyi wubatswe ku masengesho n’umugisha bya Bikiramariya, Umubyeyi w’abakene.
Muri iki gihe kandi, iterambere ntirikiri ku musozi wa Kongo Nili gusa kuko rigenda ryaguka risatira ibice bya Bumba, Gihango n’ahandi.
Mu gice cy’inkuru itaha tuzagaruka ku buzima bwa Myr Aloyizi Bigirumwami wabaye inkingi ya Mwamba ku buzima bwa Kongo Nili tuzi twese ndetse akaba yaranabaye Umwepiskopi wa mbere w’umwirabura wahawe izi nshingano muri Afurika yo hagati.
Ibi bice by’inkuru byabanje mushobora kubisanga kuri www.kinyamateka.rw cyangwa mugafata ifatabuguzi kugira ngo mujye mwohererezwa ikinyamakuru uko gisohotse. Tubibutse ko inkuru zose zivuga ku mateka ya Kongo Nili, zakuwe mu gitabo cyitwa ‘Kongo Nili Umurwa wa Bikiramariya’, cyanditse na Mathias Abimana wavukiye i Kongo Nili mu mwaka 1949.
Ibitekerezo (0)
- Nta gitekerezo kirahaba. Ba uwa mbere utanga igitekerezo.