Kinyamateka
Amamariza hano Advertise here
Kinyamateka
Aheruka

Tumenye amateka: “Kongo Nili Umurwa wa Bikira Mariya”

Imyaka 68 irashize Kongo Nili ishinzwe na Musenyeri Aloys Bigirumwami nk’umurwa wa Bikira Mariya mu misozi miremire yo mu karere ka Rutsiro.

Tumenye amateka: “Kongo Nili Umurwa wa Bikira Mariya”
Tumenye amateka: “Kongo Nili Umurwa wa Bikira Mariya”

Kongo Nili ni uruhererekane rw’imisozi yambukiranyije u Rwanda mu gice cyarwo cy’Iburengerazuba, uhereye mu majyaruguru ‘mu birunga’ werekeza amajyepfo ‘mu ishyamba rya Nyungwe’. Imwe muri iyo misozi twavuga nka Muhungwe, Kanama, Bivumo, Gisunzu, Karongi n’iyindi.

Urwo ruhererekane rw’izo mpinga n’imisozi ni isoko y’amazi agana iburengerazuba, imigezi iturutsemo igahurira mu kiyaga cya Kivu, iki kiyaga kigasohokamo uruzi rwa Rusizi rukomeza rwiroha mu kiyaga cya Tanganyika, nacyo gisohokamo imigezi myinshi igenda yihuza n’indi yo muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Kongo bikabyara uruzi runini rwa Kongo rwiroha mu nyanja ngari ya Atalantika iri mu burengerazuba bw’ Afurika.

Andi mazi aturuka muri iyi misozi akomeza muri iyo misozi akerekeza mu ibanga ry’iburasirazuba, iyo migezi ikikusanyiriza muri Nyabarongo ariyo ikomereza mu mugezi w’Akagera wiroha mu Kiyaga cya Victoria ari naho haturuka uruzi rwa Nil narwo rwiroha mu Nyanja ya Mediterane iri hagati ya Afurika n’u Burayi. Nguko uko imisozi yo mu Rwanda yiswe urugabano rw’amazi ya Kongo na Nili (Crête Congo Nil).

Tariki ya 15 Kanama 1954, mu birori byo kwizihiza umunsi mukuru wa Asomusiyo no gutaha ahubakiwe ishusho ya Bikira Mariya, nibwo Musenyeri Aloyizi BIGIRUMWAMI, umushumba wa mbere wa Diyoseze ya Nyundo, yahaye umusozi wari usanzwe witwa NDUBA izina rya KONGO Nil.

Muri ibi birori nibwo Musenyeri Bigirumwami yasobanuriye birambuye abari aho uko iyo misozi igabanya inzuzi za Kongo na Nili ariko we akaba yifuza ko hazaba ahantu ho gusengera, abakiristu bakajya bava hirya no hino muri Diyoseze ya Nyundo baje kwiyambaza Bikira Mariya Umubyeyi w’Abakene.

Ibyo kuhitirira Bikira Mariya Umubyeyi w’abakene bihuzwa n’ubukene iyi Diyoseze yari ifite ndetse n’abayituye bakaba bari bugarijwe n’ubukene. Baje gusanga nta wundi wayizahura mu isayo y’ubukene uretse Bikira Mariya Umubyeyi w’abakene.

Nkuko bigaragara mu gitabo cyanditswe na Abimana Matias, umukristu wa Paruwasi ya Kongo Nili kuva igishingwa, ari nacyo gitabo tuzifashisha mu nkuru z’uruhererekane zigaruka kuri Kongo Nil, Inyubako ya mbere kuri uwo musozi yabaye iyo nzu y’ishusho ya Bikira Mariya iri ku muhanda uturutse Karongi-Rutsiro-Rubavu kuko ahandi hose uwo musozi wari utwikiriwe n’ibihuru by’ishyamba cyimeza, imikeri, intomvu, amatete n’ibindi biti by’ishyamba.

Kuva uwo munsi kugeza ubu, Musenyeri Bigirumwami n’abamuzunguye ku bushumba bwa Diyosezi ya Nyundo bashyizeho gahunda ya buri mwaka ‘gahunda by’umwihariko iba mu kwezi kwa Kanama’ yo kuza gusengera i Kongo Nil cyane cyane ku bakiristu ba paruwasi zigiye iyi diyosezi.

Kubera uru rugendo nyobokamana, i Kongo Nili hatangiye kubakwa inzu z’ubucuruzi kuko abakristu bakeneraga ibyo kunywa n’ibyo kurya mu gihe bitabiriye uru rugendo.

Uru rugendo rwakorwaga n’amatsinda ane agizwe n’abasore, inkumi, abagore n’abagabo aho buri cyiciro cyagiraga icyumweru cyacyo mu gihe ku itariki ya 15 Kanama, umunsi mukuru w’Ijyanwa mu ijuru rya Bikiramariya, ryabaga ari ikoraniro rya bose.

Kubera ibihe by’umutekano muke byatangiye mu mpera z’umwaka wa 1959, Abakiristu ba Paruwasi ya Murunda ndetse na Paruwasi ya Mushubati (yari ikimara gushingwa mu mwaka wa 1955) nibo bahariwe guhimbaza ukwezi kwa Munani kose kuko nta cyizere cy’umutekano ku bandi bakristu baturukaga kure kandi bagomba kurara nzira.

Icyo gihe kandi, ibyo twita Diyosezi byitwaga Vikariyati mu gihe Paruwasi zitwaga Misiyoni gusa izi nyito zasimburanye mu mwaka wa 1960. Misiyoni zari zigize Vikariyati ya Nyundo mu ntangiro ni: Nyundo, Murunda, Muramba, Mubuga, Rambura, Nyange, Birambo, Muhororo, Kinoni na Murama.

Muri Mutarama 1961 nibwo imbibi za Diyosezi ya Nyundo zaje gusubirwamo ubwo Ruhengeri yagirwaga diyosezi. Icyo gihe paruwasi ya Murama, Kinoni zahise zishyirwa kuri iyo Diyosezi nshya gusa ziza gusimburwa na paruwasi eshanu zo mu cyahoze ari Kinyaga (teritwari ya Cyangungu) arizo; Mibirizi, Shangi, Nyamasheke, Mururu na Mwezi, hamwe n’izindi zari zarubatswe hagati y’iyo myaka nka Busasamana, Mushubati, Gisenyi, Kibingo na Hanika.

Ibirori byo guhindura icyari umusozi wa NDUBA ukitwa Kongo Nili byitabiriwe n’abapadiri, abafurere, ababikira, abanyeshuri bo mu iseminari ndetse n’abakiristu. Sibo gusa kandi kuko hitabiriye n’abakuru ba teritwari zari iza Gisenyi, Kibuye na Kongo Nili yari mu mbibi za teritwari ya Gisenyi. Abo bayobozi bari bakiri abazungu.

Icyo gihe ishusho ya Bikira Mariya yagejejwe aho yari yubakiwe ihetswe mu ngobyi ya Kinyarwanda n’abahetsi bari batoranijwe muri buri Misiyoni ishusho yabaga igezemo kuko yabanje gutambagizwa muri misiyoni (paruwasi) zitandukanye zari zigize diyosezi.

Ishusho ya Bikiramariya yageze i Kongo Nili iturutse muri Misiyoni ya Murunda aho yari iherekejwe n’abakiristu benshi bagendaga baririmba kandi basenga. Nyuma yo kugeza Ishusho ya Bikira Mariya hakurikiyeho Igitambo cya Misa ari nacyo cyavugiwemo ijambo ryo gushinga umurwa wa Bikira Mariya. Kugeza mu mwaka 1958, abatuye i Kongo Nili bahimbazaga Igitambo cya Misa ku munsi wa Asomusiyo gusa kuko hatari haragashingwa misiyoni (Paruwasi).

Mu gice cy’inkuru yacu ikurikira, tuzabagezaho aho Musenyeri Aloys Bigurumwami yakuye igitekerezo cyo kuragiza diyosezi ya Nyundo ‘Bikira Mariya Umubyeyi w’Abakene’ ndetse n’uko byagenze ngo uyu musozi wubakweho paruwasi.

(Biracyaza…)

Abakristu baturutse hirya no hino muri Diyosezi ya Nyundo bakorera ingendo nyobokamana ku Ngoro ya Bikira Mariya Umubyeyi w'Abakene i Crete Congo Nil
Abakristu baturutse hirya no hino muri Diyosezi ya Nyundo bakorera ingendo nyobokamana ku Ngoro ya Bikira Mariya Umubyeyi w'Abakene i Crete Congo Nil
Amamariza hano Menyekanisha ibikorwa byawe ku basomyi ba Kinyamateka Advertise here

Ibitekerezo (0)

KM

Ufite konti? Injira

  • Nta gitekerezo kirahaba. Ba uwa mbere utanga igitekerezo.

Izindi nkuru

Byose