Tumenye Umuryango wisunze Mutagatifu Petero Intumwa watangijwe n’umulayiki w’Umunyarwanda
Umuryango wisunze Mutagatifu Petero Intumwa(Communaute de Saint Pierre Apotre) ni umwe mu miryango yatangijwe n’abalayiki uyu munsi ukaba ufasha abakristu kwitagatifuza. Ufite umwihariko wo kuba warashingiwe mu Rwanda biturutse ku buzima Abanyarwanda bari babayeho nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994. Imfura zawo z’Ababikira ziherutse gukora amasezerano.
Umuryango wisunze Mutagatifu Petero Intumwa(Communaute de Saint Pierre Apotre)wavutse Tariki ya 24 Mata 1999, uvukira muri Paruwasi ya Kibangu Diyosezi ya Kabgayi; utangijwe na Nshimiyimana Pontien n'abandi basore n'inkumi bari kumwe nawe. Ugizwe n'abakristu bo mu byiciro byose ni ukuvuga abalayiki:abana, urubyiruko n'abakuze; n’abiyeguriyimana: abapadiri n’ababikira.
Inkomoko y’igitekerezo cyo gushinga uyu muryango
Igitekerezo cyo gushinga uyu muryango cyaturutse ku bihe igihugu cy’u Rwanda cyari kivuyemo bya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994. Mu kiganiro yagiranye na Kinyamateka, Habiyaremye Ildephonse Umunyamabanga mukuru w’uyu muryango yayitanagarije ko muri icyo gihe abantu bari bameze nk' intama zitagira umushumba, basa nkaho nta kizere cyo kubaho bafite, bamwe bitotombera Imana kubera ibihe bikomeye u Rwanda rwari rusohotsemo, abandi badashaka gufatanya na bagenzi babo isengesho, hakiri urwikekwe mu bantu, imitima myinshi yarakomeretse. Mu bajyaga gusenga muri icyo gihe, hari urwikekwe n’ubwoba, bigatera abantu kwibaza iherezo ry’ubwo buzima.
Muri icyo gihe, nibwo Nshimiyimana Pontiyani na bagenzi be bicaye hamwe bakora isengesho, muri iryo sengesho babaza Imana icyakorwa kugira ngo batange umusanzu wabo kuri ibyo bibazo byariho. Muri iryo sengesho niho havuye igitekerezo cya gushinga uyu muryango“ Communaute de Saint Pierre Apotre.”
Nk’uko Ildephonse Habiyaremye yabitangarije Kinyamateka; mu ntangiriro z’uyu muryango icyari kigamijwe kwari ugufasha abantu kongera guhura n'Imana bya nyabyo, kongera gusubizamo abantu icyizere cyo kubaho, no kubaremamo umutima. Ikindi na none, Kiliziya yo mu Rwanda nayo yari ikeneye abayibonamo, kuko bamwe mu bana bayo bashinjwaga kugira uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda, kandi hari n’abandi bahitanywe na Jenoside. Uyu muryango uza ufite intego yo kongera kuyifasha kunga abana bayo, bakongera kuba umuryango umwe., bakongera kunga ubumwe n’Imana, kunga ubumwe hagati yabo, kwiyunga bo ubwabo, kunga ubumwe n’inyoko muntu, ndetse no kunga ubumwe n’isi yose muri rusange.
Umuryango wari ugamije gufasha abantu kongera kumva ko ubutagatifu bushoboka.Indi ntego y’uyu muryango kwari ugufasha abantu kurushaho kwitagatifuza, gutagatifuzanya no gutafatifuza isi. Ildephonse avuga ko nubwo abantu bari bavuye mu bihe bigoye, ntabwo yari imperuka.Akavuga ko byari ngombwa rero ko abantu bongera kwibutswa ndetse no gutozwa bundi bushya uburyo bwo guhura n'Imana muri Ukaristiya, muri mugenzi wanjye ndetse no guhura n'Imana mu ijambo ryayo.
Imikorere y’umuryango nyuma yo guhabwa uburenganzira na Kiliziya
Nyuma yo kwemerwa na Kiliziya uyu muryango wisunze Mutagatifu Petero Intumwa, ukorera muri Kiliziya Catholique kuko ni umuryango wa Kiliziya Gatolika kandi wavukiye muri Kiliziya Gatolika. Ababa muri uyu muryango y’ ibikorwa bitandukanye birimo Isengesho rya Communauté kuko ariryo rya mbere bahuriramo n'Imana kandi rikanabahuza nk'abavandimwe.
Ildephonse avuga ko Ishengerera ritagatifu ari umugenzo ukomeye ababa muri uyu muryango bakora. Yagize ati “Tugira isengesho ryo kurangamira Imana muri Ukaristiya ariryo twita gushengerera. Nibura umu communautaire aba agomba gushengerera nibura inshuro imwe mu cyumweru aho bishoboka. Ntabwo ari itegeko gushengerera inshuro imwe gusa kuko uramutse ubishoboye cg se ufite akanya na buri munsi ukajya gushengerera byaba ari byiza cyane.”
Abagize uyu muryango, bafite isengesho ribahuza nk'abavandimwe bavugira hamwe ku isaha ya saa cyenda ku isaha y'Impuhwe z'Imana, rigaragaza bwa bumwe bwabo n'ubwo baba bari ahantu hatandukanye no mu mirimo itandukanye. Iyo iyo saha igeze buri wese yongera kwiragiza impuhwe z'Imana. Ni isengesho rigufi cyane (isengesho riraswa), ritabuza umuntu gukomeza ibyo yari urimo mu gihe arirangije. Bagira kandi umugenzo wo kurangamira Kristu mu Ijambo ry’Imana Kiliziya iteganya mu masomo ya buri munsi, buri munyamuryango akarara nibura asomye amasomo y’umunsi ukurikiyeho, ari ku ngengabihe y’amasomo ya Kiliziya akamufasha kugirana umushikirano n’Imana.
Nyuma yo Gushengerera no kumva Ijambo ry'Imana, ababa muri uyu muryango batozwa gukora ibikorwa by’urukundo. Muri iyi gahunda, hibandwa ku bikorwa by'urukundo umuntu shobora gukora ku giti cye cyangwa n’ibyo shobora gufatanya n’abandi. Mu gufasha abawugize gukomera mu kwemera, abagize uyu muryango bategura imyiherero itandukanye bahuriramo nk'abavandimwe bitewe n'aho bari ndetse n'icyiciro cy'ubutumwa babarizwamo.
Umuryango wisunze Mutagatifu Petero Intumwa(CSPA) ufite inzego zitandukanye zirimo urwego rukuru rw'umuryango (Représentation Générale) rubarizwa ku rwego rw'igihugu; Urwego rubarizwa ku rwego rwa Diocèse (Coordination), bakagira n’ urwego rwo ku rwego rwa paruwasi (Région) cyangwa se famille bitewe n'umubare wa familles ziri muri iyo paruwasi. Ugira kandi itsinda ritoya ry'abantu batatu ryitwa itsinda ry'ubuzima (équipe de vie) rigizwe n'abantu begeranye bashobora guhura byoroshye igihe cyose bagasenga cg se bagakora igikorwa cy'urukundo bateguriye hamwe.
Mu myaka hafi 25 umuryango umaze ushinzwe, abawugize bishimira ko wafashije abantu kongera guhura n'Imana, kongera guhura nabo ubwabo, kongera kwibona no kubona Imana. Muri iyi myaka, umuryango wafashije abantu kurushaho kwitagatifuza ku buryo bunyuranye, abantu kongera kunga ubumwe kuko intego yawo yari: kunga ubumwe n'Imana, kunga umwe nanjye ubwanjye no kunga ubumwe n'Inyoko muntu. Bishimira kandi ko bungutse ababikira ba mbere bakoze amasezerano yabo ya mbere muri uyu muryango bakavuga ko ari ibyo agiciro gahambaye
Kimwe n’indi miryango igitangira, uyu muryango nawo wahuye n’imbogamizi zinyuranye zirimo iyo kuba wari mushya kandi utangijwe n’Abanyarwanda. Akomoza ku mbogamizi uyu muryango wahuye nazo mu ntangiriro, Ildephonse yagize ati “Abantu ntabwo bari bawufitiye ikizere, bari bazi ko uzahita uzima ariko gahoro gahoro icyizere cyagiye cyiyongera. Indi mbogamizi twahuye nayo n'uko hari imiryango myinshi yatangiye kera cyane iri mu Rwanda, iyo miryango ikomeye, yubatse izina, akenshi usanga ariyo abantu bazi gusa cyangwa se bibonamo. Umuryango mushya rero ukivuka kugira ngo uzabone aho umenera mu ntangiriro biragorana ariko turashimira Imana ko natwe umuryango wacu uri kugenda uba ubukombe.” Akavuga ko bashimira Kiliziya yawakiriye ndetse ikanemera ubutumwa bwawo.
Abajijwe icyo umuryango ugiye gukurikizaho nyuma y’uko bamwe mu banyamuryango bateye intambwe ishimishije, bagakora amasezerano y’ababikira, Ildephonse yagize ati“ Nyuma y'uko ababikira ba mbere bakoze amasezerano ikigiye gukurikiraho ni ugukomeza ubutumwa bwacu kuko intego ntabwo kwari ukubona ababikira gusa ngo twumve ko twarangije ubutumwa, urugendo rwo kwitagatifuza umuntu arusoza yavuye kuri iyi, natwe rero urugendo rwo kwitagatifuza, gutagatifuzanya no gutagatifuza isi turarukomeje. Tugiye gukomeza kwita kuri barumuna babo bari inyuma kugira ngo nabo ikindi gihe nk'iki nabo bazakore amasezerano yabo ya mbere kandi n'abakoze amasezerano yabo ya mbere ntabwo byarangiriye hariya gusa. Ubuzima n'ubutumwa bya Communaute birakomeza.”
Kwinjira mu muryango wisunze Mutagatifu Petero intumwa bisaba gusa kuba umuntu afite ubushake bwo kwifatanya n'abandi kubaka Kiliziya ku rugero rwa Petero Intumwa, ubwo kwitagatifuza, kwitagatifuzanya n'abandi no gutagatifuza isi. Amarembo akaba yuguruye ku bashaka kuwinjiramo bose.
Ibitekerezo (0)
- Nta gitekerezo kirahaba. Ba uwa mbere utanga igitekerezo.