Kinyamateka
Amamariza hano Advertise here
Kinyamateka
Aheruka

Ubunyamabanga bw'Inama y'Abepiskopi bushinzwe uburezi bwatangije imyiteguro y'umwaka wa 2022-2023 wahariwe uburezi mu mashuri

Kuri uyu wa 23 Kamena 2022, Padiri Lambert Dusingizimana, Umunyamabanga wa SNEC ari kumwe n'abapadiri bashinzwe ibiro bya diyosezi bishinzwe amashuri gatolika, bahuriye mu nama irimo kubera muri diyosezi ya Cyangugu mu rwego rwo gutangiza imyiteguro y'umwaka wa 2022-2023, Inama y'Abepiskopi yemeje ko uzaharirwa kwita ku burezi bw'abana mu mashuri.

Ubunyamabanga bw'Inama y'Abepiskopi bushinzwe uburezi bwatangije imyiteguro y'umwaka wa 2022-2023 wahariwe uburezi mu mashuri
Ubunyamabanga bw'Inama y'Abepiskopi bushinzwe uburezi bwatangije imyiteguro y'umwaka wa 2022-2023 wahariwe uburezi mu mashuri

Nk'uko twabitangarijwe na Padiri Lambert Dusingizimana, Umunyamabanga wa SNEC, muri iyi nama abapadiri bashinzwe amashuri gatolika mu madiyosezi, barebeye hamwe insanganyamatsiko y'uwo mwaka, ndetse hategurwa n'ibikorwa byihariye bizaranga uyu mwaka n'ingengabihe bizakurikiza. Baboneyeho kandi no kurebera hamwe uko Icyumweru cy'Uburezi Gatolika uyu mwaka cyazategurwa ku buryo bwihariye. Padiri Lambert avuga ko ibi byose nibimara gutegurwa neza, bizashyikirizwa Abepiskopi bakabyemeza, maze bikazabona gutangira gushyirwa mu bikorwa.

Mu nama y'Inteko rusange y'igihembwe cya mbere cy'umwaka wa 2022, yateraniye i Kigali tariki ya 1-4 Werurwe 2022, ni bwo Abepiskopi batoye umwanzuro wemeza ko Umwaka w'ubutumwa wa 2022-2023, uzitwa umwaka w'uburezi mu mashuri. Muri iyi nama Abepiskopi batangaje ko ibikorwa bizitabwaho bizabanza gutegurwa neza ku buryo buri wese azabigiramo uruhare. Bavuga ko ikizaba kigamijwe muri uyu mwaka ari ugutuma ishuri rifasha abana kuba abantu nyabantu n'abarezi kuba ababyeyi bizihiwe n'umuhamagaro wabo.

Mu biganiro kandi Abepiskopi bagiranye, bagaragaje ko uburere bw'umwana burebwa n'inzego zitandukanye zirimo umuryango muto, umuryango mugari n'ishuri bityo aba bose bakaba bakeneye gushyira hamwe mu kwita ku mwana mu rwego rwo kumurinda kugira aho yahagama. Bagarutse kandi ku kibazo cy'integanyanyigisho, ubushobozi buhagije ku bigisha n'umutima wo kwitangira abana nk'inkingi y'ireme ry'uburezi bwifuzwa.

Amamariza hano Menyekanisha ibikorwa byawe ku basomyi ba Kinyamateka Advertise here

Ibitekerezo (0)

KM

Ufite konti? Injira

  • Nta gitekerezo kirahaba. Ba uwa mbere utanga igitekerezo.

Izindi nkuru

Byose