Ubutwari n’ Amateka bya Mutagatifu Andereya Kaggwa Umurinzi w’Abakateshiste
Tariki 26 Gicurasi Kiliziya Gatolika ihimbaza Mutagatifu Andereya Kaggwa umwe mu bahowe Imana b’i Buganda, wagaragaje ishyaka n’ubutwari bwo kwamamaza inkuru nziza muri iki gihugu, akemera no guhara amagara ye. Amateka ye n’ukwemera kwe ni isomo kuri benshi bafite inyota y’ubutagatifu; Kiliziya Gatolika yamugize umurinzi w’Abakateshiste.
Nk’uko igitabo “Abatagatifu duhimbaza buri munsi, 2013” kibigaragaza, Andereya Kaggwa yavukaga mu banyoro, aba banyoro n’Abaganda bakaba bari bafitanye urwango karande. Akiri muto, yari yarafashwe bugwate n’Abaganda bateraga udutero shuma mu nkengero z’ubwami bwa Bunyoro, hitwa Bugangazi. Yari umuhungu uteye neza kandi warezwe neza. Ubwo rero yajyanywe i bwami kumurikwa mu minyago bamurikiraga umwami. Yahise ashyirwa mu ntore z’ ibwami abikesha ko yarangwaga n’ubwitonzi ndetse. ibyo kandi bigatuma akundwa na bose.
Igihe uwitwa Stanley ageze mu Bungande, yahazanye ingoma nziza, Umwami Mutesa I arazikunda, aguraho 12, maze yohereza Kaggwa kwa Toli kwiga kuzivuza. Uyu Toli akaba umuyisilamu wavukiye mu gihugu cya Madagasikari, izi ngoma akaba yari yaragiye mu Bufaransa kwimenyereza kuzivuza. Kaggwa ageze kwa Toli ahinduka umuyisilamu. Ariko uyu Toli, yakoraga umurimo w’ububaji mu bamisiyoneri b’abagatolika. Uyu Toli rero yaba ari we wajyanye Kaggwa kumwereka Abamisiyoneri. Icy’ukuri kizwi ni uko Kaggwa yiyandikishije mu bigishwa b’abagatolika muri Kamena 1880.
Kaggwa wari uri mu kigero cy’imyaka 25 yahise agirwa ukuriye abavuzi b’ingoma z’umwami, kandi akayobora abanyamuzika bose b’ibwami harimo abavuza impanda za kizungu ndetse na za ngoma za kizungu. Ndetse kubera ubwo butoni bwose, yagabiwe ubutaka ahitwa Nateete, hafi y’umurwa mukuru w’ ibwami. Aho ni ho yubatse inzu, maze amaze gushyingiranwa na Klara Batudde, bajya kuyibanamo. Yabatijwe ku itariki 30 Mata 1882. Hashize imyaka ibiri, mu murwa i bwami hateye icyorezo cy’indwara yafataga mu nda. Kaggwa we yitaga ku bigishwa bari barwariye iwe, barembye. Kubera ko Abamisiyoneri b’abagatolika bari barahunze igihugu cya Buganda muri icyo gihe, Kaggwa yigishije abigishwa bari barwariye iwe, arababatiza, abapfuye arabashyingura, abanda bakristu bakamufatiraho urugero.
Umwami Mutesa I yapfuye mu Kwakira 1884, asimburwa na Mwanga wari usanzwe ari incuti y’intore nyinshi z’ibwami, igihe yari akiri muto. Kaggwa ni we wari umutoni ukomeye w’umwami Mwanga. Mu bantu benshi bemeye Ivanjili bigishijwe na Kaggwa, abenshi muri bo babaye abamaritiri. Umwe mu bigishijwe na Kaggwa ni Yakobo Buzabalyawo wari mu itsinda ry’abanyamuziki. Uyu ni we wabaye hafi Kaggwa igihe Mwanga yadukanye gutoteza abakristu ku itariki 25 Gicurasi 1886. Icyo gihe Karoli Lwanga na bagenzi be ni bwo baciriwe urubanza rwo kwicwa. Icyo gihe Padiri Simewoni Lurdeli yari yagerageje ibishoboka byose ngo akize abakristu ariko umwami aranga. Umunsi ukurikiyeho ni bwo Mukasa wari Minisitiri w’intebe w’umwami amenyesheje umwami ko Kaggwa we atishwe. Nuko umwami amusubiza ko atakwica Kaggwa ushinzwe kuvuza ingoma i bwami. Mwanga yabyemeye bimugoye.
Igihe intumwa za Mukasa zije kubwira Kaggwa iby’uko agomba kwitegura gupfa, zasanze yiteguye kuko mu gitondo cy’uwo munsi, yari yagiye mu Misa kuri misiyoni, maze ahabwa umubiri wa Kristu maze asubira ku mirimo ye uko bisanzwe i Munyonyo. Intumwa z’umwami zimugezeho zaramubwiye ziti: ‘duhe abakristu bihishe iwawe’. Nuko arabasubiza ati: ‘hari umwe gusa. Ni njyewe ubwanjye’. Izo ntumwa zaramufashe. Zimugejeje kwa Mukasa, aramutonganya cyane, anamushinja ndetse kuba yarigishije abana ba Mukasa inyigisho z’ubukristu (Gatigisimu). Nuko Mukasa wari Minisitiri w’intebe w’umwami ategeka ko bavana Kaggwa mu maso ye kandi bakamwica. Ababwira ko bamuzanira akaboko ke nk’ikimenyetso cy’uko bamwishe, kandi ko atararya atabonye uko kuboko.
Abishi babanje gutinya, basa n’aho bategereje ko umwami yatanga imbabazi. Kaggwa ubwe arabatinyura ngo bamwice. Nuko bashyira Mukasa ukuboko kwa Kaggwa kuri kuva amaraso. Ababonye Kaggwa yicwa bavuga ko yari yambaye umwenda ukoze mu ruhu rw’ibiti imbere y’umwitero wera, Afite na Bibiliya mu ntoki. Icyo yasabye abishi be ni ukutamwambika ubusa, nabo barabimwemerera. Nuko bamujugunya hasi, bafata icyuma bakata ukuboko. Ntiyatatse, keretse gutakira Imana agira ati: “Mana yanjye”. Nyuma yaho bamuca umutwe, n’umubiri we bawukatakatamo ibindi bice. Abakristu bamushyinguye mu cyubahiro, aho yiciwe. Aho ni hafi ya Seminari nkuru ya Ggaba i Kampala. Iyo mva yamaze igihe kirekire itwikirijwe na beto hamwe n’umusaraba. Nyuma yaho hejuru yayo hubatswe Kiliziya izajya isengerwamo n’abakristu baje mu ngendo ntagatifu. Papa Pawulo VI ni we wamushyize mu batagatifu ba Kiliziya mu w’1964.
Ibitekerezo (0)
- Nta gitekerezo kirahaba. Ba uwa mbere utanga igitekerezo.