Kinyamateka
Amamariza hano Advertise here
Kinyamateka
Aheruka

Ubuyobozi bw'Ikibaya cy'Amahoro mu Ruhango bwihaye amezi abiri ngo ibyasabwe na Leta bibe byashyizwe mu bikorwa

Paruwasi ya Ruhango n'ubuyobozi bw'Ikibaya cy'Amahoro baratangaza ko batangiye imirimo yo gushyira mu bikorwa ibyasabwe na RGB kugira ngo Isengesho ryo mu Kibaya cy'Amahoro risubukurwe, bakaba basaba abakristu bose kugira uruhare muri ibi bikorwa kugira ngo mu gihe cy'Amezi abiri bizabe byarabonetse.

Ubuyobozi bw'Ikibaya cy'Amahoro mu Ruhango bwihaye amezi abiri ngo ibyasabwe na Leta bibe byashyizwe mu bikorwa
Ubuyobozi bw'Ikibaya cy'Amahoro mu Ruhango bwihaye amezi abiri ngo ibyasabwe na Leta bibe byashyizwe mu bikorwa

Tariki 17 Gicurasi 2025 Gicurasi ni bwo hamenyekanye inkuru y'ifungwa ry'Agateganyo ry'ikibaya cy'Amahoro. Nyuma yo gufungwa Diyosezi ya Kabgayi yamenyeshejwe ibyo igomba gukora kugira ngo Ikibaya cy'Amahoro cyongere kuba cyarekurirwa cyongere guhuza imbaga y'Abakristu na Yezu Nyirimpuhwe.

Mu byasabwe gukorwa byihutirwa harimo guhanga umuhanda w'ibinyabiziga mu rwego rwo gutandukanya aho Imodoka zinjirira n'aho abantu binjirira, kubaka Parking y'imodoka, kubaka uruzitiro rukomeye n'amarembo, kongera ubwiherero n'ubwogero, gushyiraho Televiziyo za Rutura zifasha abaje mu Isengesho gukurikira bari kure, no gushyiraho Kamera z'umutekano n'uburyo bwo gucungira umutekano abasengera muri iki kibaya.

Urwego rw'Igihugu rw'Imiyoborere rwahaye Diyosezi ya Kabgayi amezi atatu kugira ngo ibi bibe byamaze gukorwa maze hongere gusuzumwa niba Isengesho ryo mu Ruhango ryakongera gusubukurwa.

Kuri iki cyumweru tariki 6 Nyakanga 2025, Padiri mukuru wa Paruwase yitiriwe Yezu Nyirimpuhwe Ruhango, Padiri Ngendahayo Tumaini Dominique, yatangaje ko hari ibikorwa byatangiye gukorwa kugira ngo abakristu babe bakongera gusengera mu Kibaya cy'Amahoro.

Muri byo harimo harimo umuhanda uzanyuzwa munsi yahabera isengesho, ukagera ahateganyijwe gushyira Parking yimodoka zabaje gusenga, kubaka ubwiherero bushya ndetse bunafite ubwogero ndetse no gushyiraho uburyo bw'ikoranabuhanga bwo kugaragaza amashusho yibizajya biba biri kuba ku buryo bworohereza abantu bari mu bice bitandukanye.

Yagize ati "Twatangiye imirimo yo kubaka umuhanda uzaca inyuma y'Ikibaya, ukazajya ukoreshwa n'imodoka gusa zabaje batugana. Abakristu bakazajya babona uko binjira mu kibaya nta muvundo kandi bikazanoroshya gucunga umutekano no kwakira neza abaje mu isengesho."

Padiri akomeza avuga ko uwo muhanda uzaba ufatanye na Parking y'izo modoka kandi aho bizubakwa hakaba haramaze kuboneka. Padiri Dominiko yasabye abakristu bafite ibinyabiziga binini nk'amakamyo atwara ibitaka byo gushyira muri uwo muhanda kubafasha kugira ngo iki gikorwa kihutishwe kirangire vuba.

Yasobanuye kandi ko hazakorwa Parking yubatse neza, ikazaba igizwe n'inkuta z'amabuye za metero 2. Iyi parking izashyirwa hirya gato y'Ikibaya, ni parking izaba ifite ibice bitandukanye, hakaba hakenewe amabuye, sima, imicanga n'imashini zo gutsindagira kugira ngo itunganywe uko bikwiye.

Uretse umuhanda na Parking padiri Dominiko yasobanuye ko hagiye kubakwa Hazubakwa ubwiherero bugera kuri 60 harimo n'ubw'abafite ubumuga ndetse n'ubwogero. Kugira ngo ibi bikorwe Hakazakenerwa Amabuye, umucanga, sima, amakaro, amarangi n'ibindi bikenerwa mu bwubatsi.

Mu bindi bigiye gukorwa kandi mu gihe gito harimo uruzitiro rw'ibyuma ruzafasha mu buryo bwo kwakira abantu mu mutekano, urwo ruzitiro rukazakenera ibyuma, amabuye sima kugira ngo rwubakwe neza.

Hazanashyirwaho ikoranabuhanga rigezweho rya Televiziyo za rutura kugira ngo abantu babashe gukurikira ibizajya biba birimo kuba.

Hazashyirwaho kandi Televiziyo nini 4 zizajya zigaragaza amashusho ku buryo abazajya baba bari kure bazajya bazireberaho ibirimo kuba. Televiziyo imwe izashyirwa mu kilizya, iya kabiri ijye ku rwinjiriro rwo mu ngoro hafi ya Shapeli, iya gatatu ishyirwe ku marembo yinjira mu kibaya mu rwinjiriro neza ikazajya igaragariza amashusho abantu bazajya baba bari mu mbuga n'abari mu muhanda, hanyuma iya kane ikazashyirwa ahari kubakwa parking nshya. Byose bikazanakenera camera z'umutekano zizaba ziri ahantu hatandukanye kugira ngo zifashe mu mutekano w'abaza mu Isengesho.

Padiri mukuru wa Paruwase ya Ruhango akaba asaba buri wese gutera inkunga iki gikorwa kugira ngo abakristu n'inshuti za Ruhango bongere guhurira hamwe basingiza Imana mu Kibaya cy'amahoro.

Amamariza hano Menyekanisha ibikorwa byawe ku basomyi ba Kinyamateka Advertise here

Ibitekerezo (0)

KM

Ufite konti? Injira

  • Nta gitekerezo kirahaba. Ba uwa mbere utanga igitekerezo.

Izindi nkuru

Byose