Umuhire Elena Guerra washinze umuryango w'Ababikira Biyeguriye Roho Mutagatifu agiye kugirwa Umutagatifu
Tariki ya 07 Mata 2024,ni bwo Papa Fransisko yemeje ishyirwa mu rwego rw'Abatagatifu ry'Umuhire Elena Guerra washinze umuryango w'Ababikira Biyeguriye Roho Mutagatifu, (Oblates du saint Esprit), ari na we wagize uruhare runini mu gusakaza ivugururwa muri Roho mutagatifu, kubera ibikorwa byinshi yakoze kugira ngo Roho mutagatifu amenyekane.
Inkuru yo gushyirwa mu rwego rw'Abatagatifu kwa Elena Guerra yakiranywe ibyishimo muri Kiliziya gatolika hirya no hino ku isi, ariko cyane cyane mu muryango w'Ababikira yashinze, ubu ubarizwa mu bihugu by'u Butaliyani, Filipine, Vietnam Cameroun, Ghana n u Rwanda.
Mu kiganiro na Kinyamateka, Soeur Odette Marie Kabarere, Mama mukuru w'Umuryango w'Ababikira Biyeguriye Roho Mutagatifu mu Rwanda, yavuze ko bishimye cyane nyuma yo kumenya ko umubyeyi wabo yashyizwe mu Rwego rw'Abatagatifu.
Agaruka ku byaranze Elena Guerra, Mama Odette yagize ati "Elena Guerra icyo yakoraga ni uguhamagarira abantu bose kwiyambaza Roho mutagatifu, yaharaniraga ko Roho Mutagatifu yamenyekana. Yavugaga ko igituma isi ikomeje kuba mbi, ari uko abantu batacyambaza Roho mutagatifu. Yashishikarizaga abantu gukora Noveni biyambaza Roho Mutagatifu."
Yagize ati "Inkuru y'uko Papa Fransisko yatangaje ishyirwa mu rwego rw'Abatagatifu ry'Umuhire Elena Guerra, yaradushimishije cyane hamwe n'abakunzi bose ba Elena Guera, n'abantu bose bakunda kandi bakiyambaza Roho Mutagatifu."
Uretse Noveni, Elena Guera yanasize Ishapule ya Roho Mutagatifu, n'ubu abakristu bakaba bakiyifashisha Bambaza Roho Mutagatifu.
Mu bindi bikorwa yibukirwaho, harimo n'Umuryango w'Ababikira Biyeguriye Roho Mutagatifu. Uyu muryango wavukiye mu gihugu cy'u Butariyani mu 1882, ushinzwe na Elena Guerra. Ikiranga abawurimo ni ukumvira Roho mutagatifu, kumukunda, kumukundisha abandi no guhamya ukwemera. Bakabinyuza mu burezi, gutanga inyigisho mu isomo ry'iyobokamana, kwita ku barwayi n'ibindi bikorwa bigaragaza urukundo rw'Imana n'ububyeyi bwa Kiliziya.
Uyu muryango wageze mu Rwanda mu 1962, uzanywe n'umupadiri witwaga BOSSI. watangiriye i Cyeza ari na ho hari irero ry'Abanovise n'ikigo cy'ishuri ryisumbuye ryitiriwe Elena Guerra. Kuri ubu, uyu muryango ukaba ufite ingo muri Diyosezi 7: Diyosezi ya Kabgayi i Cyeza n' i Mbare ari naho hari urugo rukuru. Muri Diyosezi ya Butare ni muri paruwasi Katedrale ya Butare, muri Diyosezi ya Byumba ababikira biyeguriye Roho mutagatifu bari ahitwa I Muhura. Muri Diyosezi ya Gikongoro uri ahitwa I Kirambi na Mweya, Diyosezi ya Nyundo uri i Rambura naho muri Arikidiyosezi ya Kigali uyu muryango uri i Gahanga.
Elena Guerra yavutse tariki 26 Kamena 1835 i Luka ho mu Butaliyani. Yitabye Imana tariki 11 Mata 1914. Yashyizwe mu rwego rw'Abahire tariki 26 Mata 1959 na Papa Yohani XXIII, avuga ko Elena Guerra ari intumwa ya Roho mutagatifu yo mu bihe by'ubu.
Ibitekerezo (0)
- Nta gitekerezo kirahaba. Ba uwa mbere utanga igitekerezo.