Umunyarwanda Prof. Jean-Paul Niyigena yashyikirije Papa Léon wa XIV igitabo yanditse ku butumwa bwa Kiliziya mu Rwanda
Kuwa 7 Ugushyingo 2025 – Umunyarwanda, Prof. Jean-Paul Niyigena, umwe mu bajyanama ba Papa mu by’Uburezi Gatolika ku isi, yashyikirije Nyirubutungane Papa Léon wa XIV igitabo cye gishya yise “Rwanda : La mission hier et aujourd’hui” (u Rwanda : Ubutumwa bwa kera n’ubwa none), cyatunganyijwe kinasohorwa n'inzu y'abihayimana Lumen Vitae yo mu Bubiligi
Iki gitabo cyuzuye ubumenyi n’ubuhamya ku rugendo rwa Kiliziya y’u Rwanda kuva ivanjili yagera mu gihugu, kikerekana uburyo ubutumwa bwa Kiliziya bwubatse amateka, bugasubiza icyizere abantu kandi bugakomeza kugira uruhare rukomeye mu iterambere n’ubwiyunge bw’Abanyarwanda.
Mu kiganiro kirambuye Kinyamateka yagiranye na Prof. Niyigena, yasobanuye ko igitabo cye ari umusanzu mu gusubiza amaso inyuma ku rugendo rw’ubutumwa bwa Kiliziya, ariko kandi kikerekana aho Kiliziya igeze n’inzira ikwiye gukomeza gukurikizwa.
Yagize ati “Nashatse kwibutsa ko ubutumwa bwa Kiliziya butari igikorwa cy’abamisioneri gusa, ahubwo ari urugendo rufatanyije n’abakirisitu bose. Igitabo kigaragaza uburyo abamisioneri ba mbere bakiriye ubutumire bwo kugeza Inkuru Nziza mu Rwanda, n’uko Abanyarwanda ubwabo babigize ibyabo, bakabihuza n’umuco n’imibereho yabo,”
Mu nyandiko zacyo, igitabo gisobanura uko abamisioneri ba mbere bahuye n’ibigeragezo bikomeye: indwara z’ibyorezo, inzira ndende zananizaga, ndetse n’abaturage bamwe batari bamenyereye kwakira iby’iyobokamana rishya. Ariko mu rukundo n’ubwitange byabo, Inkuru Nziza yabashije gushinga imizi, igahindura ubuzima bw’abayakiriye.
Prof. Niyigena agaragaza ko nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, Kiliziya y’u Rwanda yasubiye mu bikorwa byo gusana, gukiza ibikomere no guharanira ubumwe. Avuga ko uyu munsi ubutumwa bwa Kiliziya bugomba kuba ubuhamya bw’urukundo n’ukuri, bufasha abantu kubaho mu bumwe n’amahoro.
Ati “Kiliziya y’iki gihe ifite inshingano yo gucengera umuryango nyarwanda n’isi yose mu bumuntu. Ubutumwa bwayo bugomba gushingira ku rukundo rwa Kristu mu bikorwa bifatika: mu burezi, mu miryango, mu rubyiruko, mu bikorwa by’ubutabera no mu kurengera ubuzima,”
Igitabo cye kigaragaza ko uburezi bw’ukuri ari inkingi y’ingenzi mu iyogezabutumwa. Ni na yo mpamvu, nk’umwe mu bagize Akanama ka Papa mu by’Uburezi, Prof. Niyigena akomeza gusaba ko amashuri Gatolika akomeza kuba “urumuri rwerekana ubumuntu n’ukwemera.”
Ati “Igitabo nk’iki ni igihamya cy’uko Inkuru Nziza ikomeje kwandikwa mu mateka y’abantu. Abanditsi nka Niyigena batwibutsa ko ubutumwa bwa Kiliziya bukura mu kwemera, ariko bugahinguka mu bikorwa by’urukundo,”
Mu muhango wabereye i Vatikani ku wa 7 Ugushyingo 2025, Nyirubutungane Papa Léon yashimiye Prof. Niyigena n’abandi banditsi bafite uruhare mu guha Kiliziya ijwi rishya mu isi y’ubu.
Papa Léon yashimye kandi uburyo iki gitabo cyerekana Kiliziya y’u Rwanda nk’intwari mu rugendo rwo kwiyubaka nyuma ya Jenoside, asaba ko cyakwifashishwa mu guha urubyiruko icyerekezo gishingiye ku mahoro n’ubumwe.
Igitabo “Rwanda : La mission hier et aujourd’hui” kigaragaza uruhare rukomeye rwa Kiliziya mu kubaka igihugu: guhera mu mashuri n’amavuriro yashinzwe n’abihayimana, kugeza ku bikorwa by’ubutabera n’ubwiyunge byashyigikiwe nyuma ya Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994.
Akomoza ku bitekerezo bya Mgr Aloys Bigirumwami, Prof. Niyigena yemeza ko “gusabanya Inkuru Nziza n’umuco w’Abanyarwanda” ari inzira ikwiye yo kwubaka Kiliziya y’ukuri, itari iy’ijambo gusa, ahubwo iy’ubuzima bw’abantu
Igitabo “Rwanda : La mission hier et aujourd’hui” , cyasohotse bwa mbere ku wa 17 Kanama 2018 mu nzu y’abihayimana Lumen Vitae. Gifite impapuro 280 kandi gishobora kuboneka mu maguriro y’ibitabo bya Gikirisitu no ku rubuga rwa Lumen Vitae.
Prof. Jean-Paul Niyigena mu kiganiro yagiranye na Kinyamateka yasoje ubutumwa bwe agira ati “Ubutumwa bwa Kiliziya bugomba guhora buvugururwa mu buryo bushya, ariko bukagumana ishingiro ryabwo: gukunda Imana no gukunda umuntu. Igitabo cyanjye ni ubutumire bwo gutekereza kuri uru rugendo, kugira ngo twese dusangire inshingano yo gukora isi aho Imana igaragarira mu rukundo,”
Ibitekerezo (0)
- Nta gitekerezo kirahaba. Ba uwa mbere utanga igitekerezo.