Kinyamateka
Amamariza hano Advertise here
Kinyamateka
Aheruka

Umunyeshuri wa Saint Augustin Mibilizi TSS yakoze inkoni iyobora abafite ubumuga bwo kutabona ikoresha amajwi

Kuwa 16 Gicurasi 2025, mu birori byo guhimbaza umunsi mukuru w'ishuri no guhimbaza Mutagatifu Augustin bisunze, Ibyikora Moise, wiga mu mwaka wa gatandatu mu ishami ry'ikoranabuhanga mu itumanaho (Electronics and telecomunications), yamuritse inkoni ifasha abafite ubumuga bwo kutabona, ikabayobora ibamenyesha ahari inkomyi ikoresheje ijwi.

Umunyeshuri wa Saint Augustin Mibilizi TSS yakoze inkoni iyobora abafite ubumuga bwo kutabona ikoresha amajwi
Umunyeshuri wa Saint Augustin Mibilizi TSS yakoze inkoni iyobora abafite ubumuga bwo kutabona ikoresha amajwi

Kuwa 16 Gicurasi 2025, mu birori byo guhimbaza umunsi mukuru w'ishuri no guhimbaza Mutagatifu Augustin, bisunze, Ibyikora Moise, yamuritse kandi anasobanura imikorere y'inkoni yakoranye ubuhanga, ifasha abafite ubumuga bwo kutabona .Yakoze inkoni iyobora abafite ubumuga bwo kutabona, ikabayobora ibamenyesha ahari inkomyi ikoresheje ijwi.

IBYIKORA Moise amurika iyi nkoni yasobanuye ko ari inkoni izafasha abafite ubumuga bwo kutabona kubasha kugenda ahantu batazi, kandi batazi imiterere yaho, bakahagera nta kibazo bahuye na cyo.

Ati" iyi nkoni ikubiyemo ibintu bibiri, icya mbere ni aho bafungurira( switch button). Iyo uhakanze yo ubwayo ihita ifunguka ikakubwira ikoresheje ijwi ko bwije cyangwa ari kumanywa."

"Icya kabiri, mu gihe iyi nkoni imaze kukubwira ko bwije cyangwa bukeye, ihita itangira akazi kayo ko kukubwira imiterere y'ahantu uri gutambuka, ko hari imbogamizi cyangwa ntazo. Iyo ibonye ko hari ikintu kiyitambitse ihita itanga umuburo, bityo wa muntu ufite ubumuga bwo kutabona we ubwe agahita ashaka ikerekezo kiza."

IBYIKORA Moise, akomeza agaragaza ko iyi nkoni ifasha abafite ubumuga, yayikoze ateganya kuyishyiramo n'irindi koranabuhanga ariko abura ubushobozi bwo kuba yabona ibikoresho by'ibanze.

IBYIKORA Moise, akomeza agaragaza ko iyi nkoni ifasha abafite ubumuga, yayikoze ateganya kuyishyiramo n'irindi koranabuhanga ariko abura ubushobozi bwo kuba yabona ibikoresho by'ibanze.

Ati" aha ngaha nagize ikibazo cy'ubushobozi kuko nari gushyiramo n'irindi koranabuhanga rya kamera ku buryo yabona umuntu ikabasha kubwira ufite ubumuga bwo kutabona uwo bahuye uwo ariwe atabanje no kumwibwira"

Mukundwa Claudine, umwarimu uhagarariye abandi mu ishuri rya Mibilizi St. Augustin TSS, ahereye ku rugero rw'uyu IBYIKORA Moise wakoze inkoni idasanzwe yifashishwa n'abafite ubumuga, yasabye abanyeshuri kwiga bashyizeho umwete, bihatira gukora ubushakashatsi kandi byose bigafashwa no kugira ikinyabupfura.

Mu ijambo rye, Padiri Ombeni Jean Nepomscene, ushinzwe amashuri Gatolika muri diyosezi ya cyangugu, yashimye impano aba bana badahwema ku garagaza, anashimira abarezi babafasha kandi abizeza ko azabakorera ubuvugizi aho bishoboka bakajya babona uko bimenyereza ibyo biga.

Mu bizamini bisoza amashuri yisumbuye, mu masomo y’imyuga mu mwaka w’amashuri 2024-2025, Mibilizi St Augustin TSS), yagize abana 3 mu 10 babonye amanota ya mbere mu gihugu, ibi ni byo bituma ababyeyi barerera muri iri shuri bahagarariwe na Habyarimana Marcel barishimira.

Ishuri ry’imyuga n’ubumenyingiro rya Mibilizi (Mibilizi St Augustin TSS), ryatangiye muri 2008, ubu rikaba rifite abanyeshuri 539 biga mu mashami 3, arimo ubwubatsi (building construction), amashanyarazi (electrical engineering) n' ikoranabuhanga mu itumanaho (Electronics and telecomunications). Bigishwa n’abarezi 33 mu byumba by’amashuri 16. Kuva abanyeshuri baryigamo batangira gukora ibizamini bya leta mu 2011, bose bashoboye kubona diplome ku manota meza ndetse mu myaka 2 ishize baje mu myanya y’imbere mu gihugu, ni mu gihe uyu mwaka ushize ishami ry’amashanyarazi ariryo ryahize ayandi mu Rwanda.

Iyi nkoni iravuga uyitwaye akamenya niba nta nkomyi imuri hagi
Iyi nkoni iravuga uyitwaye akamenya niba nta nkomyi imuri hagi
Amamariza hano Menyekanisha ibikorwa byawe ku basomyi ba Kinyamateka Advertise here

Ibitekerezo (0)

KM

Ufite konti? Injira

  • Nta gitekerezo kirahaba. Ba uwa mbere utanga igitekerezo.

Izindi nkuru

Byose