Kinyamateka
Amamariza hano Advertise here
Kinyamateka
Aheruka

Umusaraba wa Forumu ubasigiye byinshi mu mwaka bawumaranye

Ibyishimo, umunezero, kwiyumvamo ikizere , gukuza urukundo rwa kivandimwe, gukunda gushengerera no kuramya umusaraba ni bimwe mu byo urubyiruko rwa Diyosezi ya Kabgayi ruvuga ko umusaraba wa forumu wabafashije mu gihe bawutambagizaga muri paruwasi zabo.

Umusaraba wa Forumu ubasigiye byinshi mu mwaka bawumaranye
Umusaraba wa Forumu ubasigiye byinshi mu mwaka bawumaranye

Samvura Francois Umujeune wo muri paruwase Saint Andre Gitarama yavuze ko urubyiruko rudakunze gusenga cyane ariko umusaraba wa forum ukaba warabafashije kwegerana no gusengera hamwe cyane cyane mu gihe cyo gushengerera no kuramya umusaraba.

Ati”Umusaraba wageze muri paruwase yacu, urubyiruko rurishima kandi rurasusuruko , hari abavuze ko babohotse ku mutima kuko bavuye kuramya umusaraba no gushengerera Yezu. Ni mu gihe nyamara mu bihe bisanzwe si kenshi urubyiruko ruza gufatanya n’abandi bakristu mu bikorwa byo gusenga. Ariko twakiriye umusaraba tubona aba jeunes benshi baje kuwakira no kuwuramya no mu gihe cyo kuwutambagiza muri za santarale nabyo byatubereye ibyishimo kuko twabonye umwanya wo kwisanzura mu isengesho no gutura Yezu ibyacu byose."

Emmanuel uwiringiyimana wo muri paruwase ya Kabacuzi akaba n’umuhuzabikorwa w’urubyiruko yavuze ko umusaraba wabagezeho kandi ukababera amizero nk’uko papa Yohani paul wa 2 yawubaraze.

Ati “umusaraba wakoze ibitangaza byinshi birimo no gukira kubari barangamiye umusaraba. Hari aho twageze muri santarale imwe umuntu wari waje arwaye ikibyimba aramya umusaraba cya kibyimba kirarigita kirabura. Muri paruwase yacu hari aba jeunes bari bafite imbaraga nkeya ariko umusaraba uje warabakanguye barawukunda kandi bongera kwivugurura mu kwemera.Umusaraba watwongereye gukomera ku buvandimwe kuko uko twawuhererekanyaga twarushagaho kwishimira ubuvandimwe.”

Emmanuel Nyandwi wo muri paruwase ya Kivumu yavuze ko umusaraba wabazaniye ibyishimo. Ati “Umusaraba watuzaniye ububyutse n’ibyishimo, umusaraba twarawakiriye kandi turawuramya twumva turaruhutse na stress z’urubyiruko zaragabanutse kuko twabonye umwanya wo kuramya umusaraba no gutura Yezu uri ku musaraba ibibazo byabo."

No muri paruwase ya Mushishiro urubyiruko rwaho ruravuga ko rwishimiye kwakira umusaraba kandi bakawuramya .Nibagwire Adelphine uhagarariye urubyiruko rwo muri iyi paruwase ya Mushishiro yavuze ko umusaraba wabafashije gukomera mu kwemera nk’urubyiruko.

yagize ati “twabonye ibitangaza twazaniwe n’umusaraba, dufite ishema kuko hari n’abaje kuramya umusaraba barahinamiranye bakaba barakize. Twabonye urubyiruko rwavuye no mu yandi madini rukaza muri kiriziya kubera gukunda kuramya umusaraba."

Diyosezi ya Kabgayi imaze kwakira umusaraba wa Forum inshuro 3 kuko ari ho watangiriye kuva mu mwaka wa 200. Ni umusaraba papa Yohani Paul wa 2 yaraze urubyiruko ngo urubere amizero.

Amamariza hano Menyekanisha ibikorwa byawe ku basomyi ba Kinyamateka Advertise here

Ibitekerezo (0)

KM

Ufite konti? Injira

  • Nta gitekerezo kirahaba. Ba uwa mbere utanga igitekerezo.

Izindi nkuru

Byose