Umuyobozi mukuru wa REB yifatanyije na Diyosezi ya Kabgayi mu gutangiza umwiherero w'abayobozi b'amashuri Gatolika
Kuri uyu wa 23 Nzeri 2022, Umuyobozi mukuru wa REB yifatanyije na Diyosezi ya Kabgayi mu gutangiza umwiherero w'iminsi itatu uhuje abayobozi b'amashuri Gatolika ya Diyosezi ya Kabgayi.
Guhera kuri uyu wa 23 Nzeri kugera kuwa 25 Nzeri 2022, abayobozi b'amashuri Gatolika muri Diyosezi ya Kabgayi bari mu mwiherero i Kabgayi mu rwego rwo kwisuzuma no gufatira hamwe ingamba zigamije guteza imbere ireme ry'uburezi no kunoza imiyoborere myiza y'amashuri.
Igikorwa cyo gutangiza uyu mwiherero cyitabiriwe n'abayobozi batandukanye barimo Dr Nelson Mbarushimana, umuyobozi mukuru wa REB, padiri Lambert Dusingizimana, Umunyamabanga w'Abepiskopi ushinzwe uburezi, Umuyobozi ushinzwe uburezi mu karere ka Muhanga na Padiri Habimana Germain ushinzwe amashuri Gatolika muri diyosezi ya Kabgayi.
Mu Ijambo ritangiza uyu mwiherero Padiri Germain yagaragaje ishusho y'uburezi mu mashuri Gatolika ya Kabgayi avuga ko diyosezi yishimira intambwe ikomeje guterwa mu burezi muri iyi diyosezi babikisha uyu mwiherero ngarukamwaka.
Mu ijambo rye Dr Nelson Mbarushimana, Umuyobozi mukuru wa REB yashimiye uruhare Kiliziya igira mu guteza imbere uburezi. Yashimiye by'umwihariko uyu mwiherero washyizweho mu rwego rwo gufasha abayobozi b'amashuri kwisuzuma.
Yakomeje asaba abayobozi b'amashuri gushishikarira ikoranabuhanga bagakora ibishoboka kugira ngo umuyobozi agire mudasobwa. Yabasabye kandi kugira imyitwarire ikwiye kuko abo barera babafataho urugero. Dr Nelson, yibukije abayobozi ko bakwiye kwitwararika bakamenya kwakira neza ababagana bakabavugisha neza kandi bakabaha umwanya bakabatega amatwi.
Muri uyu mwiherero w'iminsi itatu biteganyijwe ko abayobozi b'amashuri gatolika bazakurikira ibiganiro bitandukanye birimo ikiganiro ku gukira ibikomere kizatangwa na Padiri Kayisabe Vedaste, ikiganiro ku mwaka wahariwe uburezi mu mashuri, ikiganiro ku mikurire y'umwana mu mgihagararo, imyitwarire n'imibanire ye n'abandi n'ikiganiro kuri Sinodi. Biteganyijwe kandi ko abayobozi bazakorera urugendo nyobokamana mu Iseminari Nkuru ya Nyakibanda no muri paruwasi ya Save i Butare ndetse bakazahabwa ikiganiro na Sr Immaculee Uwamariya. Mu gusoza uyu mwiherero abayobozi bazasurwa n'ubuyobozi bwa NESA aho bazahabwa ibisobanuro ku mpinduka zitandukanye muri gahunda z'uburezi.
Umwiherero w'abayobozi b'amashuri Gatolika muri diyosezi ya Kabgayi ubaye ku nshuro ya karindwi. Ukaba ari umwanya wo kwisuzuma no kurebera hamwe icyakorwa mu rwego rwo kunoza ibikorwa no kuzamura ireme ry'uburezi.
Ibitekerezo (0)
- Nta gitekerezo kirahaba. Ba uwa mbere utanga igitekerezo.