Kinyamateka
Amamariza hano Advertise here
Kinyamateka
Aheruka

Urubyiruko rwa Kigali rwakereye urugendo nyobokamana I Kibeho.

Komisiyo ishinzwe ikenurabushyo ry'urubyiruko muri Arikidiyosezi ya Kigali yatangaje aho imyiteguro y'urugendo nyobokamana I Kibeho iteganyijwe kuri uyu wa gatandatu tariki ya 9 Ukuboza 2023 igeze n'icyo uru rugendo ruzamarira urubyiruko.

Urubyiruko rwa Kigali rwakereye urugendo nyobokamana I Kibeho.
Urubyiruko rwa Kigali rwakereye urugendo nyobokamana I Kibeho.

Aganira na Kinyamateka Padiri Ndayishimiye Tadeyo, Umuyobozi wa Komisiyo ishinzwe ikenurabushyo ry'urubyiruko muri Arikidiyosezi ya Kigali, yavuze ko icyo uru rugendo rugamije ari ugutoza urubyiruko gukunda umubyeyi Bikira Mariya no kuzirikana ubutumwa yatangiye i Kibeho.

Yagize ati "Bimwe mu byo urugendo nyobokamana I Kibeho rumarira urubyiruko harimo kwitagatifuza kuko bagira umwanya wo gusenga, guhabwa penetensiya no guhabwa inyigisho zitandukanye zijyana n'insanganyamatsiko y'urubyiruko muri uwo mwaka mwaka."

Nk'uko yakomeje abisobanura muri iki gihe urubyiruko rwugarijwe n'ibibazo binyuranye n'ibishuko byinshi, ari yo mpamvu Kiliziya Gatolika mu Rwanda ishishikariza urubyiruko gusenga aho kwishora mu bitarufitiye akamaro ahubwo birwangiriza kurushaho.

Padiri Ndayishimiye avuga ku bizakorwa muri uru rugendo yagize ati "Tubafitiye byinshi bahishiwe birimo kubabwira ko Umubyeyi Bikira Mariya abakunda kandi abasabira. Mu nyigisho bazahabwa, bazashishikarizwa kwicuza no kugarukira Imana kuko Imana ari umubyeyi wabo ubakunda. Nta handi amizero y'urubyiruko agomba gushingira uretse ku Mana.”

Biteganyijwe ko muri uru rugendo urubyiruko ruzaherekezwa na Antoine Cardinal Kambanda Arikiyepiskopi wa Kigali.

Agaruka ku kuba forumu y'urubyiruko ku rwego rw'igihugu igiye kuzajya isimburana na gahunda y'urugendo nyobokamana I Kibeho ruzajya ruba ku rwego rw'igihugu, padiri Ndayishimiye yavuze ko babyakiriye neza, igisigaye ari ukureba niba bazakomeza gahunda yabo isanzwe ya buri mwaka cyangwa bazajya bagendera hamwe n'abandi rimwe mu myaka 2.

Urubyiruko rusaga 4000 ni rwo rwamaze kwitegura no kuzuza ibisabwa byose kugira ngo bajye mu rugendo nyobokamana I Kibeho.

Padiri Ndayishimiye asaba urubyiruko gukunda Kiliziya no kuyikundisha bagenzi babo. Ibi bikagaragazwa no kwitabira kujya mu miryango y'Agisiyo Gatolika kuko ariho urubyiruko rurererwa, bakayifata nk'umuryango batahamo ubafasha kurushaho guhura n'Imana no guhura na bagenzi babo.

Ni urugendo rutegurwa n'umwepisikopi mu byiciro bigera kuri 3 bitandukanye, abakristu abana n'urubyiruko n'andi matsinda atandukanye. Gahunda y'urubyiruko ikaba iba buri cyumweru cya 2 cy'ukwezi kwa 12 buri mwaka.

Amamariza hano Menyekanisha ibikorwa byawe ku basomyi ba Kinyamateka Advertise here

Ibitekerezo (0)

KM

Ufite konti? Injira

  • Nta gitekerezo kirahaba. Ba uwa mbere utanga igitekerezo.

Izindi nkuru

Byose