Kinyamateka
Amamariza hano Advertise here
Kinyamateka
Aheruka

Urubyiruko rwagaragaje icyo rushoboye nyuma y'iminsi ine ya Forumu irimo kubera i Kabgayi

Kuri uyu wa 20 Kanama 2022, umunsi wa kane wa Forumu ya 19 y'urubyiruko Gatolika, waranzwe n'ibikorwa nk'uko urubyiruko rwakomeje kubyigishwa. Ibi bikorwa bikaba byaranzwe n'umuganda n'umukino w'umupira w'amaguru wabanjirijwe n'Ikiganiro ku kwishakamo ibisubizo cyatanzwe na General James Kabarebe.

Urubyiruko rwagaragaje icyo rushoboye nyuma y'iminsi ine ya Forumu irimo kubera i Kabgayi
Urubyiruko rwagaragaje icyo rushoboye nyuma y'iminsi ine ya Forumu irimo kubera i Kabgayi

Uyu munsi wari utegerejwe n'amatsiko menshi watangijwe n'Igitambo cya Misa yayobowe na Myr Seriviliyani Nzakamwita, umwepiskopi wa Byumba uri mu kiruhuko akaba na perezida wa komisiyo y'Abepiskopi ishinzweiyogezabutumwa ry'urubyiruko. Mu nyigisho ye akaba yasabye urubyiruko kurwanira ishyaka Kiliziya bakurikije ueugero rwa Mutagatifu Berenarudo.

Nyuma y'Igitambo cya Misa urubyiruko rwakomeje rwakuye amaboko mu mifuka nk'uko bakomeje kubyigishwa maze bajya mu muganda.Ni umuganda wakozwe urubyiruko rwigabanyijemo amatsinda ane aho urubyiruko rw'Arikidiyosezi ya Kigali rufatanyije n'urwadiyosezi ya Byumba bakoze isuku muri Collège Sainte-Marie Reine aho urubyiruko rumaze iminsi rucumbitse; Urubyiruko rwa diyosezi za Ruhengeri, Kibungo na Kabgayi bakoze umuganda mu mirimo yo kuvugurura Kiliziya ya Paruwasi ya Mutagatifu Andereya-Gitarama, naho urwa diyosezi ya Nyundo rukora umuganda mu kubumbira amatafari umuturage utishoboye wo mu Murenge wa Nyamabuye, Akagari ka Gitarama, Umudugudu wa Kagitarama mu gihe urubyiruko rwa diyosezi za Butare, Cyangugu na Gikongoro bakoze umuganda wo gusiza no gucukurira umusingi umuturage wo mu kagari ka Gitarama, Umudugudu wa Nyarutovu. Muri uyu muganda urubyiruko rwagaragaje umurava n'ishyaka maze bashimangira ko biteguye kugira uruhare mu kubaka igihugu na Kiliziya nk'uko bakomeje kubyigishwa.

Nyuma y'umuganda, mu masaha atangira igicamunsi, urubyiruko rwakiriye General James Kabarebe, wabahaye Ikiganiro ku kwishakamo ibisubizo. General Kabarebe akaba yashimiye Kiliziya yashyizeho iyi Forumu asaba ko yazakomeza. Yishimiye uko yabonye urubyiruko rwishimye avuga ko igihe rurimo ari igihe cy'ingenzi kuko ari ho bashobora gufatirana Amahirwe y'Ejo hazaza cyangwa bakayatakaza.

Yabashishikarije kurangwa na Discipline, kumenya guhitamo ibibafitiye akamaro, kugira intego no kuyikomeraho, ubutwari no kumenya kuzigama. General Kabarebe yasabye urubyiruko kumenya gukoresha bike bafite bikabageza kuri byinshi, gukoresha neza igihe n'amahirwe bafite. Aha General Kabarebe akaba yababwiye ko bafite  Amahirwe yo kugira igihugu kibaha Amahirwe badategereje kujya kuyashakira i Burayi n'ahandi. Asaba urubyiruko gukoresha neza amahirwe abafite yaba ayo bahabwa n'igihugu na Kiliziya Maze bakiteza imbere.

Nyuma y'Ikiganiro urubyiruko rwerekeye kuri Stade ya Muhanga aho bitabiriye imikino ibiri y'umupira w'amaguru, umwe wahuje abakobwa b'amqdiyosezi ya Kigali, Byumba na Nyundo zakinnye n'iy'amasiyosezi ya Kabgayi, Gikongoro,Butare,Kibungo, Ruhengeri na Cyangugu. Uyu mukono ukaba warangiye ikipe iyobowe n'Arikidiyosezi ya Kigali itsinze kuri penalite. Mu mukino wari utegerejwe na benshi wahuje abapadiri n'urubyiruko wakurikiyeho warangiye abapadiri batsinze urubyiruko 1-0. Iyi mikino yombi ikaba yanitabiriwe na General James Kabarebe wari kumwe na Padiri Celse Hakuziyaremye, ushinzwe Iyogezabutumwa muri Diyosezi ya Kabgayi. N'Ubwo urubyiruko rutabashije gutsinda abapadiri rukaba rwagaragaje ishyaka ndetse n'icyizere ko rufite ubushobozi bwo gutsinda.

Iyi forumu irimo kugana ku musozo. Biteganyijwe ko izasozwa ku munsi w'Ejo kucyumweru tariki 21 Kanama 2022 ibirori byo gusoza bikazabimburirwa n'Igitambo cya Misa kizatangira Saa Tatu.

Amamariza hano Menyekanisha ibikorwa byawe ku basomyi ba Kinyamateka Advertise here

Ibitekerezo (0)

KM

Ufite konti? Injira

  • Nta gitekerezo kirahaba. Ba uwa mbere utanga igitekerezo.

Izindi nkuru

Byose