Kinyamateka
Amamariza hano Advertise here
Kinyamateka
Aheruka

Uruhushya rwo gutwara ibinyabiziga, kimwe mu bumenyi bwisumbuye abize muri ECOSE Saint Kizito Musambira batahana

Ababyeyi  barerera muri ECOSE Saint Kizito Musambira, ishuri ryigenga ryeguriwe Diyosezi ya Kabgayi, riherereye muri paruwasi ya Musambira mu karere ka Kamonyi, barashima imyigishirize n'uburere baha abana babo by'umwihariko bagashima ko uretse ubumenyi bujyanye n'amasomo asanzwe yo mu ishuri, hashyizweho na gahunda yo kwigisha abana amategeko y'umuhanda ku buryo umwana uharangiriza haba mu kiciro cya mbere n'icya kabiri cy'amashuri yisumbuye aba ashobora gutahana impamyabumenyi ariko kandi iherekejwe n'uruhushya rwo gutwara ibinyabiziga.

Uruhushya rwo gutwara ibinyabiziga, kimwe mu bumenyi bwisumbuye abize muri ECOSE Saint Kizito Musambira batahana
Uruhushya rwo gutwara ibinyabiziga, kimwe mu bumenyi bwisumbuye abize muri ECOSE Saint Kizito Musambira batahana

Ibi aba babyeyi babitangaje kuwa 30 Kamena 2024, ubwo bari bitabiriye ibirori by' umunsi mukuru w'ishuri aho ECOSE Saint Kizito Musambira yahimbaje Mutagatifu Kizito iri shuri ryisunze. Ni ibirori byabimburiwe  n'igitambo cya misa cyatuwe  na Nyiricyubahiro, Mgr Baltazar Ntivuguruzwa, Umwepsiskopi wa Kabgayi wari waje kwifatanya n'abanyeshuri, ababyeyi barerera muri iri shuri, abapadiri n'abihayimana bari baturutse mu maparuwasi atandukanye ya diyosezi gatolika ya Kabgayi mu birori byo guhimbaza umunsi mukuri w'ishuri.

​

Padiri Faustin Nsengiyumva, ukorera ubutumwa muri Paruwasi ya Musambira akaba  ari n'umuyobozi w'ishuri rya ECOSE SAINT KIZITO MUSAMBIRA, mu kiganiro yagiranye na Kinyamateka agaruka ku byo iri shuri riri kugeraho haba mu myigire y'abanyeshuri ndetse no mu iterambere kuva mu 2019 ryakwegurirwa diyosezi gatolika ya Kabgayi dore ko ryashinzwe n'ababyeyi bari bishyize hamwe mu  1989.

Padiri Faustin Nsengiyumva, yavuze ko uretse amasomo asanzwe,  hari ubundi bumenyi buri ku ruhande buhabwa abana harimo  kwigishwa amategeko y'umuhanda kuburyo umwana arangiza mu kiciro icyo aricyo cyose ashobora gutahana impamyabumenyi iherekejwe n'uruhushya rwo gutwara ibinyabiziga aba yarakoreye akiga muri iri shuri.

Yagize ati" uretse amasomo asanzwe, hari n'ibindi biri ku ruhande bituma abana bakomeza kwishimira uburezi n'uburere bwo muri ECOSE Saint Kizito Musambira. Hari ikijyanye n'uko tubigisha iby"amategeko y'umuhanda, hari abana baba babyishimiye ndetse bakavuga bati' ntitwarangiza umwaka wa gatatu cyangwa uwa gatandatu w'amashuri yisumbuye tudafite uruhushya rw'agateganyo rwo gutwara ibinyabiziga, icyo gihe tubashakira umwarimu akabigisha, akabashakira kode bagakora ibizamini abenshi bakabitsinda, bakarangiza bafite impushya zabo bakazajya hanze biborohera gushaka iza burundu."

Umutesi Jeanne d'Arc, umwe mu babyeyi barera muri ECOSE Saint Kizito Musambira, uhafite abana babiri harimo uwitwa Ineza Paula wiga mu mwaka wa gatandatu w'amashuri yisumbuye mu ishami ry'imibare, ubutabire n'ubukungu(MCE), uyu munyeshuri w"umukobwa akaba yarabashije gukurikirana amasomo ajyanye n'amategeko y'umuhanda, agakora ikizamini akagitsinda anahabwa uruhushya rw'agateganyo rwo gutwara ibinyabiziga,  uyu mubyeyi we avuga ko akimara kumva ko umukobwa  yohereje kwiga imibare n"ubutabire ariko akanabona uruhushaya rwo gutwara, byaramushimishije cyane kuba ishuri yamwoherejemo ribasha kumwigisha amasomo hakiyongeraho n"ubuzima bwo hanze aho umwana bamufasha akajya gukorera uruhushya rwo gutwara ibinyabiziga.

Aragira ati" byaradushimishije cyane, kuba babasha kubigisha amasomo bakagerekaho n'ubuzima bwo hanze, umwana bakamufasha akajya gukorera urwo ruhushya rwo kugira ngo azabashe kwiga ayo mategeko kugira ngo azabashe kuzajya gukorera uruhushya rwa burundu. Ni ikintu cyadushimishi bituma tubasha kugira ikizere ko kino kigo gishobora kugira icyo kiremamo umwana gifatika."

Uyu mubyeyi akomeza avuga ko mu muryango we batunze imodoka ariko igatwarwa n'umugabo kuko we atayizi, kuba umwana we by'umwihariko w'umukobwa yarafashijwe n'ishuri kugira ubumenyi bwo gutwara, ngo bizafasha umuryango kuko hazaba habonetse uzajya wunganira umubyeyi w"umugabo usanzwe utwara iyo modoka

Ati" nta kindi kigo ndabasha kubona bakorera abana ibyo bintu. Kuri ngewe n'umuryango wange byaradushimishije kuba dufite umwana by'umwihariko w'umukobwa ufite ubushake bwo kumenya amategeko y'umuhanda no gutwara ibinyabiziga akiri muto. Ariko akimara kutubwira ko ishuri ryabemereye kubyiga, na papa we yamuteye akanyabugabo amubwira ko ari byiza ati' niba ku ishuri babemerera kwiga amategeko y'umuhanda ni ikintu k'ingenzi aho kugira ngo uzaze ujye kubyiga, ubirangirije rimwe byagufasha mu buzima buri imbere. None nkaba mbona kuba ku masomo baduhera abana yo mu ishuri bongeraho ubwo bumenyi bwo gutwara ibinyabiziga ari ikintu cyo gushimwa."

Ku ruhande rwa Ineza Paula, umwe mu banyeshuri bo muri ECOSE Saint Kizito Musambira babashije gukurikira amasomo ajyanye n'amategeko y'umuhanda bakanatsidira uruhushaya rwo gitwara rw'agateganyo, mu kiganiro yagiranye na Kinyamateka yasonanuye uko nigenda kugira ngo ishuri ryabo ribahe ayo mahorwe.

Ineza Paula akomeza avuga ko akimara gutsindira uruhushya rw'agateganyo rwo  gutwara ibinyabiziga yabibwiye abyeyi bishimira kuba ishuri rya ECOSE SAINT KIZITO MUSAMBIRA ryaramuhaye ayo mahirwe. Akavuga ko intego ye ari ukujya kwiga gutwara imodoka agashaka n"uruhushya rwa burundu vuba cyane.

Ati" twebwe ukuntu bigenda, baduha umwarimu utwigisha amategeko y"umuhanda tugahana nawe gahunda itabangamiye amasomo yacu asanzwe nyine twiga ku ishuri, akaza nyuma y'amasomo tukiga ayo mategeko cyane ko tuba dufite n'ibitabo byayo waba ntamasomo ufite ukarebamo wihugura. Ikizamini twafikorereye kuri mudasobwa ngewe na bagenzi bange turagitsinda ubu dufite impushya zo gutwara.

Ati" nge icyo navuga ni uko gushaka uruhushya rwo gutwara ibinyabiziga n'ubwo rwaba ari urw'agateganyo hanze ni ibintu bitoroha kandi bihenze. Kugira ngo tugirirwe amahirwe yo kubikorera hano ku ishuri ni amahirwe tuba tubonye tutakagombye gutera inyoni."

Myr Baltazar Ntivuguruzwa, Umwepiskopi wa Diyosezi gatolika ya Kabgayi wifatanyije n"abanyeshuri ba ECOSE Saint Kizito Musambira mu birori byo guhimbaza umunsi mukuru w'ishuri, mu butumwa bwe yavuze ko umwana urererwa mu ishuri gatolika ari umwana ugomba kurerwa mu mfuruka z'ubuzima bwe  bwose.

Ati" umwana turera nka Kiliziya gatolika ni umwana turera mu mfuruka z'ubuzima bwe bwose. Ntabwo turera ubwenge bwo mu mutwe gusa bufata ubumenyi n'ubuhanga, ntabwo turera inyuma gusa, ntabwo tureba gusa inyubako, amazu n'ibindi bigaragarira amaso y'abantu cyangwa dushobora gukorakoraho gusa n'intoki cyangwa n'amaboko yacu, turera umuntu mu mfuruka zose z'ubuzima bwe. Turera umuntu mu bijyanye n'ubwwnge bwo mu mutwe, umuntu mu mutima we, umuntu muri roho, umuntu mu mubano na bagenzi be, umuntu mu mpano zinyuranye imana iba yaramuhaye, umuntu mu mibanire ye n'ibidukikije, umuntu mu bimugize mu mubiri we, umubiri ukeneye kurya, ukeneye gukora siporo n' umubiri ukeneye kugira imbaraga. Aho hose uburezi gatolika bugerageza kujyayo kandi no kugira ngo buhanoze mu murongo wo gushaka kw'imana."

Myr Baltazar kandi yasoje ashima aho iri shuri rya ECOSE SAINT KIZITO MUSAMBIRA, ryavuye, aho rigeze n'uko ryagiye rikura ubu rikaba rigaragara mu isura y'uburezi gatolika.

Kuva iyi gahunda yo kwigisha abanyeshuri amategeko y'umuhanda no kubafasha gukorera uruhushya rw'agateganyo rwo gutwara ibinyabiziga yatangira muri irishuri rya ECOSE SAINT KIZITO MUSAMBIRA, muri uyu mwaka abanyeshuri 25 bamaze kubona impushya z'agateganyo zo gutwara ibinyabiziga. Iyi ikaba ari gahunda izakomeza muri iri shuri ikaguka hakaba n'abazafashwa kujya biga gutwara ibinyabiziga bakaba bakaba banabasha gukorera iza burundu.

Amamariza hano Menyekanisha ibikorwa byawe ku basomyi ba Kinyamateka Advertise here

Ibitekerezo (0)

KM

Ufite konti? Injira

  • Nta gitekerezo kirahaba. Ba uwa mbere utanga igitekerezo.

Izindi nkuru

Byose