Bahisemo gukomereza amashuri yisumbuye mu Iseminari
Babiri mu banyeshuri baje muri batanu ba mbere mu gihugu mu bizami bya Leta bisoza amashuri abanza bahisemo gukomereza amashuri yisumbuye mu Iseminari Nto ya Karubanda.
Yanditse inkuru 508 kuri Kinyamateka. Kuva 21 Gicurasi 2022 kugeza 29 Nzeri 2026.
Zerekanwe 14 muri 508
Babiri mu banyeshuri baje muri batanu ba mbere mu gihugu mu bizami bya Leta bisoza amashuri abanza bahisemo gukomereza amashuri yisumbuye mu Iseminari Nto ya Karubanda.
Nyuma yo gutangiza umwaka wahariwe ikenurabushyo ry'umuryango muri Diyosezi ya Cyangugu, Kinyamateka yifuje kumenya byinshi kuri uyu mwaka maze igirana ikiganiro na Padiri Thaddee Nsengumuremyi, adutangariza ibizakorwa muri uyu mwaka n'icyo ugamije.
Mu gikorwa cyo gutangiza umwaka w'Ikenurabushyo wahariwe umuryango muri Diyosezi ya Cyangugu, cyabereye muri paruwasi ya Runyanzovu, kuri uyu wa 24 Nzeri 2023, Myr Edouard Sinayobye yasabye abakristu gufungura amaso bakabona, bakitegereza ibibazo byugarije umuryango kandi bagahagurukira kubishakira umuti.
Iki gikorwa cyo gutangiza umwaka w'Ikenurabushyo wahariwe kwita ku muryango cyabereye muri Paruwasi ya Runyanzovu, kuri uyu wa 24 Nzeri 2023, kiyoborwa na Myr Edouard Sinayobye,umwepiskopi wa Cyangugu ari kumwe n'abapadiri n'abakristu baturutse mu maparuwasi atandukanye.
Kuri uyu wa 09 Nzeri 2023 Abasaveri basaga 1000 baturutse mu gihugu hose bakoreye urugendo nyobokamana i Kibeho mu rwego rwo gutangira umwaka mushya w'ubutumwa wa 2023-2024.
Kuri uyu wa 7 Nzeri 2023, ni bwo hashojwe inama nyunguranabitekerezo, Komisiyo ishinzwe uburezi mu nama y'Abepiskopi imaze iminsi igirana n'abayobozi b'amashuri hirya no hino mu gihugu.
Kuri uyu wa 6 Nzeri 2023, ni bwo Mama Mariya Marita Nyiramana witabye Imana kuwa 1 Nzeri 2023, yashyinguwe i Save muri Diyosezi ya Butare.
Kuri uyu wa 2 Nzeri 2023,ni bwo ababikira ba mbere b'umuryango w'Abamisiyoneri ba Mutagatifu Petero intumwa bakoze amasezerano i Kiruhura muri Diyosezi ya Butare.
Mu guhango wo gusoza amarushanwa ya FEASSA(the Federation of East Africa Secondary Schools Sports Association ) ahuza ibigo by’amashuri abanza n’ayisumbuye yo mu bihugu bigize Umuryango w’Afurika y’Iburasirazuba(EAC), wabereye kuri Sitade Mpuzamahanga ya Huye ku Cyumweru tariki 27 Kanama 2023; Bamwe mu baryitabiriye biga mu mashuri gatolika ya hano mu Rwanda bagaragaje ibyishimo batewe n’imyanya myiza batwaye ndetse n’amasomo bigiye muri iri rushanwa.
Kuri uyu wa 20 Kanama 2023 ubwo hasozwaga ihuriro ry'urubyiruko ryateguwe na Paruwasi ya Rilima, urubyiruko rwa paruwasi ya Rilima rwasabwe kuzavoma ubumenyi muri Forumu ku rwego rw'igihugu bakazabugeza ku bandi batazabasha kuyitabira.
Mu butumwa Myr Celestin Hakizimana, Umwepiskopi wa Gikongoro yagejeje ku bitabiriye ibirori by'umunsi mukuru w'Asomusiyo, yabasabye kwibaza niba n'ubu imibereho yabo itakibabaza Bikira Mariya aho kumuhoza.
Kuwa 07 Kanama 2023 mu Iseminari nto ya Karubanda hashyizwe Ishusho ya Mutagatifu yohani Mariya Viyani, urugero rw'Abasaseridoti kugira ngo abaharerera n'abaharererwa bajye bamwigiraho kuba abapadiri b'intungane n'intangarugero nkawe.
Asoza umwiherero w'iminsi ine waberaga mu Iseminari Nto ya Karubanda kuva kuwa 4 Kanama 2023, Myr Filipo Rukamba, Umwepiskopi wa Butare yasabye urubyiruko rugera kuri 200 rwitabiriye uyu mwiherero kutagira ubwoba bwo kwiyegurira Imana no gutsinda ababitambika imbere bababuza gukorera Imana.
Kuva ku wa 18 kugeza ku wa 22 Nyakanga 2023 muri Paruwasi ya Busoro muri Diyosezi ya Butare, habereye ihuriro ry’urubyiruko ryateguwe na paruwasi kubufatanye n’abayobozi b’urubyiruko, bagamije gufasha urubyiruko kumenya Imana no guhurizwa hamwe nk’uko Umwepiskopi wabo Musenyeri Filipo Rukamba ahora abibasaba ko bagomba kwita cyane ku rubyiruko cyane.