Kwamamaza
KM
Kinyamateka Aheruka
Marie Jeanne Umutoni
Umunyamakuru

Marie Jeanne Umutoni

Yanditse inkuru 586 kuri Kinyamateka. Kuva 21 Gicurasi 2022 kugeza 13 Ugushyingo 2026.

Inkuru
586
Uku kwandikwa kw'izina mu bubiko bwa kera bigomba kugenzurwa
Marie Jeanne Umutoni 285 Marie Jeanne UMUTONI 121 Umutoni Marie Jeanne 65 UMUTONI Marie Jeanne 35
Kwamamaza KIM

Inkuru ze

Zerekanwe 14 muri 586

Myr Jean Bosco Ntagungira yasoje kurambagira Paruwase zose zigize Diyosezi ya Butare yaragijwe.
Kiliziya / Mu Rwanda

Myr Jean Bosco Ntagungira yasoje kurambagira Paruwase zose zigize Diyosezi ya Butare yaragijwe.

Kuri iki Cyumweru tariki ya 03 Ugushyingo 2024, Umwepiskopi wa Diyosezi ya Butare Myr Jean Bosco Ntagungira yasoje uruzinduko rwe yagiriraga mu maparuwasi agize Diyosezi yaragijwe hagamijwe kuzimenya, ni urugendo yasoreje muri paruwase ya Save ari nayo marembo y’ivanjiri mu Rwanda kuko ari nayo paruwase ya mbere mu Rwanda. Uru rugendo Myr Ntagungira akaba yararukoze ari kumwe na Myr Filipo Rukamba Umwepiskopi wa Diyosezi ya Butare uri mu kiruhuko cy’izabukuru wagendaga amwereka abakristu bagize paruwase za Diyosezi ya Buatare.

Marie Jeanne Umutoni · 04 Ugushyingo 2024
Sangiza
Seminari nkuru ya Nyakibanda yahimbaje Mutagatifu Karoli Boromewo yisunze.
Kiliziya / Mu Rwanda

Seminari nkuru ya Nyakibanda yahimbaje Mutagatifu Karoli Boromewo yisunze.

Tariki ya 04 Ugushyingo buri mwaka , kiliziya ihimbaza mutagatifu Karoli Boromewo akaba n’umurinzi wa seminari nkuru ya Nyakibanda . Kuri uyu wa mbere tariki 04/11/2024, Iseminari nkuru ya Nyakibanda yahimbaje umunsi mukuru wo kwizihiza mutagatifu Karoli boromewo yiragije hanatangwa impamyabumenyi ku ba Padiri 48 baharangije umwaka w’amashuri 2022 – 2023.

Marie Jeanne Umutoni · 04 Ugushyingo 2024
Sangiza
Paruwase ya Kristu Umwami Nyanza yakiriye Myr Jean Bosco Ntagungira umwepisikopi wa Butare.
Kiliziya / Mu Rwanda

Paruwase ya Kristu Umwami Nyanza yakiriye Myr Jean Bosco Ntagungira umwepisikopi wa Butare.

Kuri iki cyumweru taliki ya 20 Ukwakira 2024, Myr Jean Bosco Ntagungira Umwepiskopi wa Diyosezi ya Butare, yasuye Paruwasi ya Nyanza ku nshuro ya mbere nyuma yo guhabwa Inkoni y’Ubushumba, bwo kuyobora Diyosezi ya Butare. Igitambo cya Misa cyatuwe na Myr Jean Bosco Ntagungira ari kumwe na Myr Filipo Rukamba Umwepiskopi wa Diyosezi ya Butare uri mu kiruhuko cy’izabukuru na bamwe mu bapadiri bakorera ubutumwa muri iyi Paruwasi no mu mashuri ayegereye.

Marie Jeanne Umutoni · 20 Ukwakira 2024
Sangiza
Myr Jean Bosco Ntagungira yakiriye amasezerano y’abiyeguriyimana ba kominote ingoro y’urukundo ari nabo mfura ze.
Kiliziya / Mu Rwanda

Myr Jean Bosco Ntagungira yakiriye amasezerano y’abiyeguriyimana ba kominote ingoro y’urukundo ari nabo mfura ze.

Ku wa Gatandatu taliki ya 12 Ukwakira 2024, muri Paruwasi Cathedrale ya Butare habereye amasezerano ya burundu ku biyeguriyimana ba Kominote Ingoro y’Urukundo 7: Ari bo Mama Beatha Nyiraneza wo muri Paruwasi ya Ruhuha, Mama Esther Nyirashyikiro uvuka muri Paruwasi ya Mushaka, Mama Illuminée Iyakaremye uvuka muri Paruwasi ya Magi, Mama Marie Goretti Uwizeyimana uvuka muri Paruwasi ya Higiro, Mama Vestine Mukeshimana uvuka muri paruwasi ya Ndera, Frère Flavien Ndinayo uvuka muri Paruwasi Gahunga na Frère Jean Paul Munyabarenzi wo muri Paruwasi ya Kampanga.

Marie Jeanne Umutoni · 14 Ukwakira 2024
Sangiza