Kinyamateka
Amamariza hano Advertise here
Kinyamateka
Aheruka

Abasmaldone barasaba umusanzu mu kugeza uburezi budaheza kuri bose

Ubwo hizihizwaga Yubile y’Imyaka ijana y’ukuvuka mu ijuru kwa Mutagatifu Filipo Smaldone, Umuryango w’ababikira b’Umutima Mutagatifu wa Yezu na Bikira Mariya wasabye inzego zitandukanye kuwufasha gutanga uburezi budaheza mu bice byose by’igihugu.

Abasmaldone barasaba umusanzu mu kugeza uburezi budaheza kuri bose
Abasmaldone barasaba umusanzu mu kugeza uburezi budaheza kuri bose

Ibi birori byizihijwe ku wa 18 Ugushyingo 2023, byabanjirijwe n’igitambo cya Misa cyatuwe na Arkiyepiskopi wa Kigali, Antoni Karidinali Kambanda.

Byitabiriwe kandi na Myr Tadeyo Ntihinyurwa, Arkiyepiskopi wa Kigali uri mu kiruhuko cy’izabukuru hamwe n’abandi bihayimana mu byiciro bitandukanye.

Aganira na Kinyamateka, Sr. Marie Claire Muyizere uhagarariye umuryango w’Abasaleziyani b’Umutima mutagatifu wa Yezu na Bikira Mariya muri Afurika yavuze ko kugeza ubu batarabasha gufasha abana bafite ubumuga bwo kutumva no kutavuga uko babyifuza.

Ibyo kuba ubufasha batanga budahagije yabishingiye ku kuba bafite ikigo kimwe cyonyine gifasha abana bafite ubumuga bwo kutumva no kutavuga.

Yagize ati “Turi i Kigali, i Nyamirambo gusa. Niho dufite ikigo gifasha abatumva ntibanavuge, ariko ntabwo abana bose b’Abanyarwanda bashobora kutugeraho ngo nabo bave mu icuraburindi bityo nabo babe abaturage babereye u Rwanda na Kiliziya.”

"Cyangugu, Kibungo, n’ahandi twumva tubonye ubufasha twakwagura naho tukahagera kugira ngo abo bana badashobora kugera i Kigali nabo tubagereho.”

Aha niho yahereye asaba inzego zitandukanye zaba iza Leta, iza Kiliziya, abagiraneza kuba bafasha uyu muryango muri ubwo butumwa kugira ngo ubufasha batange bwaguke buve mu Magana bugere mu bihumbi.

Sr. Muyizere kandi yakomeje ku babyeyi bagipfukirana abana bafite ubumuga bwo kutumva no kutavuga aho asaba abantu kujya batanga amakuru kugira ngo abo bana nabo bafashwe.

Ati “Abantu nibaduhe amakuru y’ahari abo bana bagipfukiranwa bagahezwa mu rugo, umubyeyi fite uwo mwana agomba kutwegera kugira ngo tumufashe kuko uwo mwana ni umuntu nk’abandi. Dufite ikibazo kuko hari ababyey badaha abo bana agaciro. Ugasanga abo yitaho ari abumva bakanavuga gusa.”

"Uwo mubyeyi aba agomba kumva ko icyo atanga ku bandi, agomba no kugitanga kuri uwo mwana kuko nawe akeneye kwitabwaho.”

Kugeza ubu Ababikira b’Abasaleziyani b’Umutima Mutagatifu wa Yezu na Mariya bafite ibigo bine mu Rwanda.

Hari igiherereye muri Paroisse Mutagatifu Karoli Luanga I Nyamirambo, ahari ikigo cy’ababana n’ubwo bumuga kuva mu ishuri ry’inshuke kugeza muri secondaire, ndetse n’imyuga (TVET), aho abarenga 250 bafite ubwo bumuga basangira amasomo n’abatabufite basaga 200 (Inclusive Education).

Bafite ikindi kigo muri Paroisse Umwamikazi w’Intumwa Nyamata, aho bafite ishuri ry’inshuke. Bakorera kandi ubutumwa i Kigali mu Kiyovu ahaba intumwa ya Papa mu Rwanda, no muri Paroisse yaragijwe Umutima Mutagatifu wa Yezu Rilima, aho bafite irerero ry’abitegura kwiyegurira Imana (Maison de formation).

Amamariza hano Menyekanisha ibikorwa byawe ku basomyi ba Kinyamateka Advertise here

Ibitekerezo (0)

KM

Ufite konti? Injira

  • Nta gitekerezo kirahaba. Ba uwa mbere utanga igitekerezo.

Izindi nkuru

Byose