Myr Papias arasaba urubyiruko gukoresha neza amahirwe ruhabwa
Mu gikorwa cyo gutangiza umushinga Youth for Youth cyabaye kuri uyu wa Gatatu, tariki ya 08 Ugushyingo 2023, Musenyeri Papias Musengamana, Umwepiskopi wa Byumba ari nawe Perezida wa Komisiyo ishinzwe Ikenurabushyo ry’urubyiruko mu Nama y’Abepiskopi Gatolika mu Rwanda yasabye urubyiruko kujya rubyaza umusaruro amahirwe ruhabwa.
Ni mu gikorwa cyo gutangiza umushinga youth for youth muri Diyosezi ya Byumba cyabaye kuri uyu wa 8 Ugushyingo 2023 kuri Diyosezi ya Bumba.
Umushinga ‘Youth for Youth’ uri mu ruhererekane rw’imishinga igamije guteza imbere urubyiruko aho uje usimbura undi Mushinga wa ‘Gera ku Ntego Rubyiruko’ wari ugamije gufasha urubyiruko kwiteza imbere binyuze mu matsinda yo kwizigamira.
Uyu mushinga ugamije kuzamura imishinga y’urubyiruko hifashishijwe ikoranabuhanga ukaba uzamara imyaka ibiri, kandi ukazakorana n'urubyiruko rusaga ibihumbi bitandatu.
Aganira na Kinyamateka, Myr Papias yavuze ko uyu mushinga ari amahirwe urubyiruko ruhawe, asaba kuzayabyaza umusaruro.
Yagize ati, “Icyo nashishikariza urubyiruko, ni ugukoresha neza aya mahirwe rubonye. Ndabasaba kwitabira kugira ngo abafite imishinga itandukanye, uyu mushinga uzabafashe kuyinoza neza.”
Ku ikubitiro uyu mushinga uzatangirira mu turere dutanu two muri Diyoseze eshanu muri icyenda ziri mu Rwanda. Ukazagenda wagurirwa n'ahandi uko uzagenda utanga umusaruro.
Myr Papias avuga ko ikigenderewe muri uyu mushinga ari ugufasha urubyiruko kwiteza imbere ariko rukanatozwa imigenzo myiza.
Padiri Augustin Nzabonimana, Umuyobozi wa Caritas ya Diyoseze ya Byumba, yavuze ko impamvu Gicumbi ariyo yatoranyijwe muri Diyosezi ya Byumba bijyanye n’imiterere yako.
Mu bizakorwa n'uyu mushinga harimo gufasha urubyiruko gucunga neza imishinga yabo, kubona amakuru ahagije ajyanye n’imishinga yabo ku buryo bworoshye, kubona amasoko biciye mu ikoranabuhanga, gufasha urubyiruko kubona inguzanyo, kubahuza n’abandi bagenzi babo bakora nk’ibyabo ndetse n’abo mu mahanga, kwamamaza ibikorwa by'urubyiruko n’ibindi.
Yagize ati: “Turifuza ko uyu mushinga wadufasha kwigisha cyane cyane binyuze muri Komisiyo ishinzwe urubyiruko kuko ntabwo wagira buzinesi udafite ikinyabupfura, indangagaciro no kumenya gucunga make ufite.”
Ati: “Gicumbi yatoranyijwe kubera ko ariyo ifite urubyiruko rwinshi kandi rukeneye kwitabwaho by’umwihariko cyane ko ari Akarere gaturiye umupaka bituma benshi mu rubyiruko bacikiriza amashuri bajya hakurya y’umupaka n’ibindi.”
Biteganyijwe ko mu mwaka wa mbere w’uyu mushinga hazakoreshwa ingengo y’imari isaga Miliyoni 70.
Umushinga Youth for youth watewe inkunga na CRS binyuze muri Caritas Rwanda ukaba uzashyirwa mu bikorwa na Caritas ku rwego rwa Diyoseze ifatanyije na Komisiyo ishinzwe ikenurabushyo ry’urubyiruko ku rwego rw’igihugu na Diyosezi.
Uwera Parfaite, Umuyobozi w'agateganyo w'Akarere ka Gicumbi, witabiriye umuhango wo gutangiza uyu muhango, yashimiye Kiliziya uruhare ikomeje kugira mu gufasha Leta guhangana n'ikibazo cy'ubushomeri mu rubyiruko. Yijeje ko Akarere ka Gicumbi kiteguye gutanga ubufasha bwose buzakenerwa, kugira ngo umushinga Youth for Youth uzagende neza, unagere ku ntego zawo.
Ibitekerezo (0)
- Nta gitekerezo kirahaba. Ba uwa mbere utanga igitekerezo.