Abasmaldone bashimiwe uruhare bagira mu burezi budaheza
Mu birori byo guhimbaza Yubile y’imyaka ijana y’ukuvuka mu ijuru kwa Mutagatifu Filipo Smaldone, Antoni Karidinali Kambanda, Arkiyepiskopi wa Kigali yashimiye Ababikira b’Abasaleziyane b’Umutima Mutagatifu wa Yezu na Bikira Mariya ku musanzu wabo mu burezi budaheza.
Ibi birori byabanjirijwe n’igitambo cya Misa cyatuwe na Arkiyepisikopi wa Kigali, Antoni Kardinali Kambanda, byitabiriwe na Myr Tadeyo Ntihinyurwa, Arkiyepiskopi wa Kigali uri mu kiruhuko cy’izabukuri hamwe n’abihayimana mu byiciro bitandukanye.
Mu butumwa yahatangiye, Antoni Karidinali Kambanda, yashimiye ababikira b’Abasaleziyane b’Umutima Mutagatifu wa Yezu na Bikira Mariya bazwi ku izina ry’Abasimaldone ku butumwa bakora muri Arkidiyosezi ya Kigali na Kiliziya muri Rusange.
Yagize ati “Ababikira ba Mutagatifu Smaldone, mbonereho mbashimire ubutumwa mukora muri Arkidiyosezi ya Kigali ndetse no muri Kiliziya hose, cyane cyane uko mwagiye mwakira abakobwa bacu mukabatoza Ingabire n’umuhamagaro w’ubutumwa nk’ingabire ya Mutagatifu Smaldone.”
Yakomeje agira ati “Ndabashimira ku burezi butavangura, bwihanganira kwigisha n’aba bana bitoroshye kuko batavuga, batumva ariko mukiga ururimi bashobora kumva, bashobora kuvuga bityo nabo bagashobora kwiga nk’abandi.”
Yakomeje avuga ko ubufasha baha abana bafite ubumuga bwo kutumva no kutavuga ari ntagereranywa kuko bufungura impano nyinshi zashoboraga gupfukiranirwa muri aba bana.
Ati “Cyane cyane rero buriya, aba bana baba bifitemo impano bashobora gutakaza kubera ko badafite uko zikurikiranwa kandi rwose bifitemo impano zikomeye muri bo. Icyo ni igikorwa mbashimira kandi mvuga ngo mukomereze aho, mwaguke ndetse mugere kuri benshi bishoboka.”
Yongeyeho ko ibikorwa by’ababikira b’abasmaldone bijyana n’intego Kiliziya ifite zo gushyira imbaraga mu burezi.
Yagize ati “Dukeneye rero abiyeguriye Imana bakora ubutumwa mu burezi kuko uburezi ni igice cy’ubutumwa muri iki gihe roho mutagatifu adushishikariza. Impamvu nuko abana b’iki gihe nibo Kiliziya y’ejo, ingo z’ejo, igihugu cy’ejo, amaboko y’ejo hazaza, (…) ni ngombwa rero ngo tubahe umwanya wa mbere mu butumwa bwacu kugira ngo babe umumaro.”
Kugeza Ubu, Umuryango w’Abasaleziyani b’Umutima mutagatifu wa Yezu na Bikira Mariya ufite ikigo kimwe mu Rwanda cyita ku burezi bw’abana bafite ubumuga bwo kutumva no kutavuga.
Ibitekerezo (0)
- Nta gitekerezo kirahaba. Ba uwa mbere utanga igitekerezo.