Umukinnyi w'icyamamare Ronaldo Luis Nazario de Lima yabatijwe muri Kiliziya Gatolika
Ronaldo Nazario, Umukinnyi w'icyamamare ukomoka mu gihugu cya Brazil, yabatijwe muri Kiliziya Gatolika, ku myaka 46 y'amavuko.
Yanditse inkuru 410 kuri Kinyamateka. Kuva 22 Gicurasi 2022 kugeza 10 Nzeri 2026.
Zerekanwe 14 muri 410
Ronaldo Nazario, Umukinnyi w'icyamamare ukomoka mu gihugu cya Brazil, yabatijwe muri Kiliziya Gatolika, ku myaka 46 y'amavuko.
Mu Kiganiro yagiranye n'ijwi rya Amerika, Antoine Karidinali Kambanda yasobanuye umwanya w'Ingendo Nyobokamana mu kwemera avuga ko Kiliziya izakomeza guteza imbere aho zikorerwa mu Rwanda.
Arikiyepiskopi wa Washington DC, Karidinali Wilton Gregory, yishimiye kumenya amateka yihariye amuhuza n'u Rwanda na Kibeho by'umwihariko, avuga ko yifuza kuzasura u Rwanda.
Kuri uyu wa 8 Nzeri 2023, Papa Fransisiko yakiriye Sylvestre Stallone, umukinnyi wa filimi w'umunyamerika wamenyekanye nka Rambo.
Muri iki cyumweru cya mbere cya Sinodi, mu matsinda agizwe n'abantu 12, abitabiriye Sinodi barimo kuganira ku gice cya mbere cy'inyandiko izifashishwa mu mirimo y'iyi Sinodi ya XVI.
Mu gutangiza imirimo y'ikiciro kibanziriza icya nyuma cya Sinodi y'Abepiskopi ya XVI, Papa Fransisiko yasobanuye birambuye icyo Sinodi igamije avuga ko ntawe ukwiye kuyifata mu myumvire ya kimuntu.
Tariki 2 Nzeri 2023, ni bwo umuryango w'Ababikira Misiyoneri ba Mutagatifu Petero Intumwa watangiye. Ese uyu muryango wakomotse he? Ugamije iki? Twifuje kumenya byinshi kuri wo tuganira na Padiri Rekivuge David wahawe ubutumwa bwo kuwuherekeza.
Kuri uyu munsi wa mbere w'umwiherero w'abayobozi b'amashuri gatolika muri Diyosezi ya Kabgayi Myr Balthazar Ntivuguruzwa yabagejejeho ikiganiro cyagarutse ku murongo w'iyogezabutumwa muri Diyosezi ya Kabgayi.
Kuri uyu wa 30 Kanama 2023, Diyosezi ya Kabgayi yamuritse ku mugaragaro inyubako zizakoreramo Hotel nshya iyi Diyosezi yise Lucerna Kabgayi Hotel.
Mu ruzinduko umuvugizi w'inteko ishinga amategeko mu gihugu cya Uganda yagiriye i Vatikani, Papa Fransisiko yashimiye iki gihugu kuba cyubaha Imana kandi kigashyira imbere imigenzo myiza.
Mu nyigisho yagejeje ku rubyiruko, Antoine Karidinali Kambanda, Arikiyepiskopi wa Kigali, yaburiye urubyiruko ku ngaruka z'ubusambanyi zirimo gukuramo inda n'izindi zishegesha ababyaye imburagiye n'abo babyaye, asaba urubyiruko gukundana urukundo ruzima ruzatuma bubaka ingo zizihiye ababyeyi, Kiliziya n'igihugu.
Mu nyigisho itangira Forumu ya 20 y'urubyiruko Gatolika mu Rwanda, Padiri Hagenimana Fabien, yibukije urubyiruko kwigira kuri Bikira Mariya kwiyumanganya umusaraba aho kuwuhunga nk'uko biri myumvire y'iki gihe.
Ku munsi wa kabiri wa Forumu ya 20 y'urubyiruko gatolika irimo kubera I Kigali, mu byishimo byinshi urubyiruko rwa Kabgayi rwashyikirije urwa Kigali umusaraba wa Forumu umaze umwaka muri iyi Diyosezi.
Kuri uyu wa 23 Kanama 2023, ni bwo Adria Nyirabarima, washinze umuryango w'ababikira b'Akana Yezu yashyinguwe mu rugo rw'umurwa w'impuhe wa Rusayo.