Radio Maria Rwanda yatsinzwe na Paruwasi Gishaka mu mukino w'isabukuru y'imyaka 19
Kuri uyu wa 20 Kanama 2023, Radio Maria Rwanda yakinnye na paruwasi ya Gishaka umukino w'ubusabane mu rwego rwo kwizihiza isabukuru y'imyaka 19 ishinzwe.
Yanditse inkuru 410 kuri Kinyamateka. Kuva 22 Gicurasi 2022 kugeza 10 Nzeri 2026.
Zerekanwe 14 muri 410
Kuri uyu wa 20 Kanama 2023, Radio Maria Rwanda yakinnye na paruwasi ya Gishaka umukino w'ubusabane mu rwego rwo kwizihiza isabukuru y'imyaka 19 ishinzwe.
Kuri uyu wa 19 Kanama 2023, mu birori byabereye ku kibuga cya paruwasi ya Kamonyi, Diyosezi ya Kabgayi yungutse abapadiri batatu n'umudiyakoni umwe, yuzuza ityo abapadiri umunani n'abadiyakoni batandatu yari itegereje uyu mwaka.
Nyuma y'amahugurwa yakozwe mu gihe cy'amezi abiri, Komisiyo y'Abepiskopi y'Ubutabera n'Amahoro yiyemeje kuzahiga ibindi bihugu, mu gushyira mu bikorwa gahunda y'imyaka itatu yo kurwanya ihohoterwa rikorerwa abagore mu ngo no mu kazi.
Kuva tariki 15 kugera 18 Kanama 2023, i Nairobi muri Kenya hari kubera inama ihuje abazahagararira umugabane w'Afurika muri Sinodi i Roma mu rwego rwo guhuza ijwi ngo Afurika izagaragaze aho ihagaze ku bibazo byaganiriweho muri iyi Sinodi yo kugendera hamwe.
Mu birori bya Yubile y'Imyaka 125 Ivanjili igeze I Burundi byahimbarijwe i Mugera, kuri uyu wa 15 Kanama 2023, Karidinali Kambanda Antoine mu izina rya Kiliziya Gatolika mu Rwanda yashyikirije Kiliziya y'i Burundi impano y'Ishusho ya Bikira Mariya nyina wa Jambo ngo azabaherekeze mu kivi gishya batangiye.
Kurikira Igitambo cya Misa cyo kuri iki cyumweru cya 19 Gisanzwe.
Mu Ibaruwa Ihuriro ry'Abepiskopi muri Afurika y'Uburengerazuba, bandikiye abakuru b'ibihugu byo muri aka gace k'Afurika bamaganye igitekerezo cyo gushakira umuti ikibazo cya Nijeri binyuze mu ntambara.
Myr Balthazar Ntivuguruzwa, Umwepiskopi wa Kabgayi yagize Padiri Prof. Dr. Fidèle Dushimimana, Umuyobozi mushya wa Kaminuza Gatolika ya Kabgayi (ICK).
Inama y'Abepiskopi muri Benin na Nijeri iragaya abatekereza ko ibibazo iki gihugu kirimo byakemurwa n'intambara. Bahereye ku byabaye kuri Libiya barasaba ko iyi mitekerereze yahagarara ahubwo hagashyirwa imbere ibiganiro.
Kuwa 19 Nyakanga 2023, padiri Pamphili Nada, umupadiri wa Diyosezi ya Mbulu muri Tanzaniya, yishwe n'umuntu bikekwa ko afite uburwayi bwo mu mutwe nawe ahita yicwa n'abamubonye akora ayo mahano.
Mu ruzinduko yagiriye mu rugo rw'Arikiyepiskopi wa Kigali kuri uyu wa 16 Nyakanga 2023, Perezida w'Igihugu cya Hongiriya Katalin Novak, yagiranye ibiganiro na Karidinali Kambanda, Arikiyepiskopi wa Kigali akaba na Perezida w'Inama y'Abepiskopi Gatolika mu Rwanda, byagarutse ku gaciro k'umuryango n'indangagaciro za gikristu mu kubaka isi nziza.
Kurikira Igitambo cya Misa yo gutangiza amahugurwa y'abanyamakuru cyaturiwe I Namugongo muri Uganda kikayoborwa na Myr Emmanuel Badejo wo muri Nijeriya.
Kuri uyu wa 9 Nyakanga 2023, Papa Fransisiko yatangaje abakaridinali bashya 21 bazashyirwa muri uru rwego tariki 30 Nzeli 2023. Muri bo hakaba harimo batatu bo muri Afurika.
Kuri uyu wa 5 Nyakanga 2023, Abepiskopi Gatolika mu Rwanda bagiranye Inama na Minisitiri w'Ubutegetsi bw'Igihuhu mu rwego rwo kuganira kuri gahunda zitandukanye zireba imibereho myiza y'Abaturage harimo kwivana mu bukene no kwimakaza isuku hose.