Papa Fransisiko yihanganishije Abanyarwanda nyuma y'ibiza byibasiye igihugu
Kuri uyu wa kane tariki 4 Gicurasi 2023, Papa Fransisiko yihanganishije abanyarwanda bahuye n'ibiza byatewe n'imvura nyinshi iherutse kwibasira igihugu.
Yanditse inkuru 410 kuri Kinyamateka. Kuva 22 Gicurasi 2022 kugeza 10 Nzeri 2026.
Zerekanwe 14 muri 410
Kuri uyu wa kane tariki 4 Gicurasi 2023, Papa Fransisiko yihanganishije abanyarwanda bahuye n'ibiza byatewe n'imvura nyinshi iherutse kwibasira igihugu.
Nyiricyubahiro Antoni Karidinali Kambanda, Arikiyepiskopi wa Kigali akaba na Perezida w'Inama y'Abepiskopi Gatolika mu Rwanda, yihanganishije ababuriye ababo mu biza biherutse kwibasira Uburengerazuba n'uduce tw'Amajyarugu n'Amajyepfo y'igihugu.
Kuri uyu wa 3 Gicurasi 2023, Myr Balthazar NTIVUGURUZWA watorewe kuba umwepiskopi wa Kabgayi yakiranywe Ibyishimo i Kigali ku biro by'Inama y'Abepiskopi aho yasanze bagenzi be bateraniye mu Nama y'inteko rusange ya 166 Igihembwe cya Kabiri cy'Umwaka wa 2023.
Kuri uyu wa 2 Gicurasi 2023, Papa Fransisiko yatoreye padiri Balthazar Ntivuguruzwa kuba Umwepiskopi wa Diyosezi ya Kabgayi asimbuye Myr Smaragde Mbonyintege ugiye mu kiruhuko cy'izabukuru.
Kuri iki cyumweru ni bwo Papa Fransisiko yasoje uruzinduko rw'Iminsi itatu yagiriraga muri Hongiriya kuva kuri uyu wa gatanu tariki 28 Mata 2023
Kuri uyu wa 28 Mata 2023, Papa Fransisiko yatangiye uruzinduko rw'iminsi itatu mu gihugu cya Hongiriya ku mugabane w'u Burayi, urugendo rwitezweho kugaruka ku bibazo byugarije uyu mugabane birimo n'intambara yo muri Ikerene.
Kuri uyu wa 27 Mata 2023, mu Rwanda hose abakristu Gatolika baratangira Isengesho ry'Iminsi icyenda rizwi nka Noveni, ritegura umunsi Kiliziya Gatolika mu Rwanda yageneye kwibuka no gusabira abazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 uteganyijwe kuwa 6 Gicurasi 2023.
Mu kiganiro ku Ihamagarwa muri Kiliziya Gatolika cyabereye i Kabgayi mu Iseminari nkuru ya Filozofiya kuri uyu wa 26 Mata 2023, Padiri Leonidas Ngomanziza, Ushinzwe Ibikorwa bya Papa by'Iyogezabutumwa mu Rwanda (OPM), yasabye abafaratiri kudatenguha Kiliziya ngo bapfushe ubusa imbaraga ishyira mu bikorwa bigamije kubategurira kuba abapadiri.
Mu birori byo gutanga impamyabumenyi ku nshuro ya 12 byabaye kuri uyu wa 21 Mata 2023, Ubuyobozi bwa Kaminuza Gatolika ya Kabgayi bwatangaje ko iyi kaminuza igiye gutangiza Ishami ry'Abaforomo n'ababyaza rizakorera I Kabgayi ahahoze ishuri ry'Abaforomokazi.
Kuva mu 2012 kugeza mu 2022, Caritas Rwanda yashyize mu bikorwa Gahunda ya USAID-Gimbuka, yatewe inkunga na Gahunda ya Guverinoma ya Amerika “Feed the Future” igamije kurwanya inzara no kongera ibiribwa ku isi ndetse na Gahunda ya Prezida w’Amerika PEPFAR igamije kurwanya icyorezo cya SIDA ibinyujije mu kigega cy'Abanyamerika gishinzwe iterambere USAID.
Kuri uyu wa 21 Mata 2023, Padiri Oscar Kagimbura yatangiye ubutumwa ku mugaragaro nk'umunyamabanga mukuru wa Caritas Rwanda asimbuye Myr Jean Marie Vianney Twagirayezu wabaye umwepiskopi wa Kibungo.
Kuri uyu wa 5 Mata 2023, Kinyamateka na Radio Maria Rwanda bagiranye amasezerano y'ubufatanye mu guteza imbere iyogezabutumwa n'Itangazamakuru Gatolika by'umwihariko, Kinyamateka na Radio Maria Rwanda.
Kuri uyu wa 5 Mata 2023, Umuhuzabikorwa w'umuryango wa Radiyo Mariya Ku rwego rw'Afurika yagiranye Inama na Komite Nyobozi ku rwego rw'Afurika y'Ihuriro Gatolika rigamije guteza imbere Itangazamakuru rizwi ku izi rya SIGNIS, mu rwego rwo gusuzuma ubusabe bw'uyu muryango bwo kwinjira muri iri Huriro.
Vatikani yatangaje ko kuri uyu wa gatandatu tariki 1 Mata 2023, Papa Fransisiko azava mu bitaro Gemelli Hospistal agasubira i Vatikani mu rugo rwe.