Kinyamateka
Amamariza hano Advertise here
Kinyamateka
Aheruka
TN
Umunyamakuru

Theophile NGENDAHIMANA

Yanditse inkuru 377 kuri Kinyamateka. Kuva 08 Ukuboza 2023 kugeza 28 Nzeri 2026.

Inkuru
377
Uku kwandikwa kw'izina mu bubiko bwa kera bigomba kugenzurwa
Theophile NGENDAHIMANA 354 Theophile Ngendahimana 19 NGENDAHIMANA Theophile 3 Ngendahimana Theophile 1
Amamariza hano Menyekanisha ibikorwa byawe ku basomyi ba Kinyamateka Advertise here

Inkuru ze

Zerekanwe 14 muri 377

Byumba: Meya wa Gicumbi yakiriye urubyiruko Gatolika 3,024, arusaba kugira uruhare mu guhashya inzoga zitujuje ubuziranenge
Kiliziya / Mu Rwanda

Byumba: Meya wa Gicumbi yakiriye urubyiruko Gatolika 3,024, arusaba kugira uruhare mu guhashya inzoga zitujuje ubuziranenge

Umuyobozi w’Akarere ka Gicumbi, Emmanuel Nzabonimpa, yakiriye urubyiruko Gatolika rugera ku 3,024 ruteraniye muri Paruwasi Katederali ya Byumba, mu ihuriro ry’urubyiruko ku rwego rw’igihugu riri kubera muri aka Karere, arusaba kugira uruhare mu kurwanya ibibazo bibangamira imibereho y’urubyiruko, by’umwihariko ikoreshwa ry’inzoga z’inkorano n’izindi zitujuje ubuziranenge.

Theophile NGENDAHIMANA · 20 Kanama 2026
Sangiza
“U Rwanda,RDC n’u Burundi dusangiye amateka ariko tubanye nabi”: Padiri Kayisabe yasabye urubyiruko kuba ikiraro cy’ubwiyunge bw’ibi bihugu
Kiliziya / Mu Rwanda

“U Rwanda,RDC n’u Burundi dusangiye amateka ariko tubanye nabi”: Padiri Kayisabe yasabye urubyiruko kuba ikiraro cy’ubwiyunge bw’ibi bihugu

Umunyamabanga Mukuru w’Inama y’Abepiskopi Gatolika mu Rwanda, Padiri Kayisabe Vedaste, yasabye urubyiruko rwitabiriye Forumu y’Urubyiruko ku rwego rw’igihugu kuba imbaraga z’ubuvandimwe, ubumwe n’ubwiyunge hagati y’abantu, by’umwihariko mu bihugu by’ibituranyi bisangiye amateka by’u Rwanda, Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC) n’u Burundi.

Theophile NGENDAHIMANA · 20 Kanama 2026
Sangiza
Umukandida ku buyobozi bwa ONU yifashishije isengesho rya Mutagatifu Fransisko w’Asizi asaba ONU kuba umusemburo w’ubumwe n’amahoro
Kiliziya / Ku Isi

Umukandida ku buyobozi bwa ONU yifashishije isengesho rya Mutagatifu Fransisko w’Asizi asaba ONU kuba umusemburo w’ubumwe n’amahoro

Umudipolomate w’Umunya-Uganda, Olara Otunnu, umwe mu bakandida bahatanira kuba Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango w’Abibumbye (ONU), yasabye ko uwo muryango ukomeza ivugurura ry’imikorere yawo, ariko cyane cyane ukongera kubaka icyizere n’ubuyobozi bushingiye ku ndangagaciro, ubunyangamugayo n’ubumwe bw’abantu.

Theophile NGENDAHIMANA · 20 Kanama 2026
Sangiza
Umuyobozi Mushya wa Signis Africa agaragaza ko igihe kigeze ngo itangazamakuru Gatolika muri Afrika  ryongererwe ubushobozi bwo kwamamaza Ivanjili
Kiliziya / Muri Africa

Umuyobozi Mushya wa Signis Africa agaragaza ko igihe kigeze ngo itangazamakuru Gatolika muri Afrika ryongererwe ubushobozi bwo kwamamaza Ivanjili

Perezida mushya wa SIGNIS Africa, Padiri Fidèle Mutabazi, yavuze ko igihe kigeze ngo Kiliziya n'abandi bafatanyabikorwa bongere imbaraga mu gushyigikira itangazamakuru Gatolika, agaragaza ko rifite uruhare rukomeye mu kwamamaza Ivanjili no kurinda sosiyete ingaruka z'ikwirakwizwa ry'amakuru y'ibinyoma n'ibihabanye n'indangagaciro.

Theophile NGENDAHIMANA · 07 Kanama 2026
Sangiza
Mu nama ya SIGNIS i Kigali, abakora itumanaho Gatolika basabwe guhangana n'imbogamizi za AI bahuje imbaraga
Kiliziya / Mu Rwanda

Mu nama ya SIGNIS i Kigali, abakora itumanaho Gatolika basabwe guhangana n'imbogamizi za AI bahuje imbaraga

Perezida w'Ihuriro Mpuzamahanga ry'Abakora Itumanaho Gatolika ku Isi (SIGNIS World), Helen Osman, yasabye abakora itumanaho muri Kiliziya Gatolika kurushaho gukomeza ubufatanye kugira ngo bashobore guhangana n'amahirwe ndetse n'imbogamizi zizanwa n'ikoranabuhanga ry'Ubwenge Buhangano (AI), rikomeje guhindura byihuse uburyo itumanaho rikorwamo ku Isi.

Theophile NGENDAHIMANA · 05 Kanama 2026
Sangiza
Karidinali Kambanda yasabye isi kwigira ku mateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu gukoresha  itangazamakuru
Kiliziya / Mu Rwanda

Karidinali Kambanda yasabye isi kwigira ku mateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu gukoresha itangazamakuru

Nyiricyubahiro Antoine Karidinali Kambanda, Arkiyepiskopi wa Kigali akaba na Perezida w'Inama y'Abepiskopi Gatolika mu Rwanda, yavuze ko amateka y'u Rwanda ari isomo rikomeye ku banyamakuru bo ku Isi yose, kuko agaragaza uko itangazamakuru rishobora gukoreshwa mu gukwirakwiza urwango no gusenya ubuzima bw'abantu, cyangwa rikaba umuyoboro wo kubaka amahoro, ubumwe n'ubwiyunge.

Theophile NGENDAHIMANA · 05 Kanama 2026
Sangiza
Padiri Gratien Kwihangana yasohoye igitabo gishya gisobanura ibanga rya Rozari n'uburyo bwo kuyivuga mu buryo bugeza ku busabaniramana
Kiliziya / Mu Rwanda

Padiri Gratien Kwihangana yasohoye igitabo gishya gisobanura ibanga rya Rozari n'uburyo bwo kuyivuga mu buryo bugeza ku busabaniramana

Ku wa Kabiri, tariki ya 28 Nyakanga 2026, Padiri Gratien Kwihangana, Umusaseridoti wa Diyosezi Gatolika ya Ruhengeri, yashyize ku mugaragaro igitabo yise "Ibanga rya Rozari: Turangamire Yezu Kristu twisunze Bikira Mariya", agamije gufasha abakristu kurushaho gusobanukirwa inkomoko ya Rozari, agaciro kayo n'uburyo nyabwo bwo kuyivuga kugira ngo ibe isengesho rituma umuntu asabana by'ukuri n'Imana.

Theophile NGENDAHIMANA · 30 Nyakanga 2026
Sangiza
Abanyamakuru Gatolika  muri Afrika y’Iburasirazuba basabwe kuzabyaza umusaruro Inama y’Ihuriro ry’abanyamakuru Gatolika ku isi (SIGNIS World Congress 2026) izabera i Kigali
Kiliziya / Mu Karere

Abanyamakuru Gatolika muri Afrika y’Iburasirazuba basabwe kuzabyaza umusaruro Inama y’Ihuriro ry’abanyamakuru Gatolika ku isi (SIGNIS World Congress 2026) izabera i Kigali

Abanyamakuru n'abashinzwe itangazabutumwa muri Kiliziya Gatolika bo mu Muryango uhuza Inama z'Abepiskopi bo muri Afurika y'Iburasirazuba (AMECEA) basabwe kuzabyaza umusaruro Inama Mpuzamahanga ya SIGNIS izabera i Kigali, bakayifashisha kwimakaza imyanzuro yavuye mu Nteko Rusange ya 21 ya AMECEA

Theophile NGENDAHIMANA · 28 Nyakanga 2026
Sangiza
Itangazo ryo gupiganirwa amasoko y'ibikoresho bitandukanye mu Ishuri Ryisumbuye Mutagatifu Yohani ry'i Murunda mu gihembwe cya mbere cya 2026-2027
Anyuranye / Mu Rwanda

Itangazo ryo gupiganirwa amasoko y'ibikoresho bitandukanye mu Ishuri Ryisumbuye Mutagatifu Yohani ry'i Murunda mu gihembwe cya mbere cya 2026-2027

Ubuyobozi bw'Ishuri Ryisumbuye Mutagatifu Yohani ry'i Murunda, riherereye mu Karere ka Rutsiro, buramenyesha ababyeyi n'abanyeshuri ko amasoko yo kugura ibikoresho byo mu biro, ibikoresho by'isuku, ibikoresho byo gusana no kubungabunga inyubako, ndetse n'inkwi akenewe mu gihembwe cya mbere cy'umwaka w'amashuri wa 2026–2027 yafunguwe. Abifuza gupiganira ayo masoko basabwe kugezayo amabaruwa yabo mu biro by'ishuri bitarenze ku wa 22 Kanama 2026 saa yine za mu gitondo (10h00), banashyizeho inyemezabwishyu y'amafaranga y'ipiganwa angana na Frw 5.000 nk'uko biteganywa mu itangazo.

Theophile NGENDAHIMANA · 28 Nyakanga 2026
Sangiza
Itangazo ryo guhindura izina rya Uwimbabazi Privat usaba kwitwa MBABAZI Prince mu gitabo cy'Irangamimerere
Anyuranye / Mu Rwanda

Itangazo ryo guhindura izina rya Uwimbabazi Privat usaba kwitwa MBABAZI Prince mu gitabo cy'Irangamimerere

Minisiteri y'Ubutegetsi bw'Igihugu iramenyesha ko Uwimbabazi Privat, mwene Baribane Damien na Yankurije, utuye mu Mudugudu wa Bwiza, Akagari ka Kanserege, Umurenge wa Kagarama, Akarere ka Kicukiro, yasabye uburenganzira bwo guhinduza amazina asanganywe ari UWIMBABAZI Privat, akitwa MBABAZI Prince mu gitabo cy'inyandiko z'amavuko. Impamvu atanga ni uko ashaka guhinduza izina n'izina ry'irigenurano rikaba riteye ipfunwe.

Theophile NGENDAHIMANA · 28 Nyakanga 2026
Sangiza
Abahereza ba Kabgayi bakoze urugendo nyobokamana i Kibeho, Myr Balthazar abasaba gukomera ku muhamagaro wabo
Kiliziya / Mu Rwanda

Abahereza ba Kabgayi bakoze urugendo nyobokamana i Kibeho, Myr Balthazar abasaba gukomera ku muhamagaro wabo

Kuri uyu wa 27 Nyakanga 2026, abahereza ba Diyosezi Gatolika ya Kabgayi basaga 1000, bari kumwe n'Umwepiskopi wabo, Nyiricyubahiro Musenyeri Balthazar Ntivugiruzwa, bakoze urugendo nyobokamana ku Ngoro ya Bikira Mariya Nyina wa Jambo i Kibeho, aho basengeye hamwe, bigishwa amateka y'Amabonekerwa ya Kibeho ndetse bahabwa inyigisho zibashishikariza kurushaho gukomera ku muhamagaro wo gukorera Kristu kuri Aritari.

Theophile NGENDAHIMANA · 27 Nyakanga 2026
Sangiza
Mushaka : Uwari Diyakoni, Arsène Irakoze  yinjiye mu muryango w'abasaserdoti ba Diyosezi ya Cyangugu
Kiliziya / Mu Rwanda

Mushaka : Uwari Diyakoni, Arsène Irakoze yinjiye mu muryango w'abasaserdoti ba Diyosezi ya Cyangugu

Paruwasi Gatolika ya Mushaka, muri Diyosezi ya Cyangugu, yizihije umunsi w'amateka kuri iki Cyumweru, tariki ya 26 Nyakanga 2026, nyuma yo kwakira umusaserdoti mushya, Padiri Arsène Irakoze, waherewe Isakaramentu ry'Ubusaserdoti mu Gitambo cya Misa cyayobowe na Musenyeri Edouard Sinayobye, Umwepiskopi wa Diyosezi ya Cyangugu.

Theophile NGENDAHIMANA · 26 Nyakanga 2026
Sangiza