Tariki ya 13 Gicurasi 1981: Umunsi Papa Yohani Pawulo II yakomerekejwe bikabije n’amasasu yarasiwe ku mbuga ya Mutagatifu Petero
Hashize imyaka 45 habaye igitero cyagabwe kuri Mutagatifu Papa Yohani Pawulo II, ubwo yari mu Ikoraniro rusange rya Papa riba buri wa gatatu( General Audience) ryaberaga ku rubuga rwa Bazilika ya Mutagatifu Petero i Roma. Icyo gitero cyahungabanyije Kiliziya Gatolika n’isi yose, kiba kimwe mu bihe bikomeye byaranze amateka ya Kiliziya muri iki gihe cya vuba.