Kinyamateka
Amamariza hano Advertise here
Kinyamateka
Aheruka
TN
Umunyamakuru

Theophile NGENDAHIMANA

Yanditse inkuru 377 kuri Kinyamateka. Kuva 08 Ukuboza 2023 kugeza 28 Nzeri 2026.

Inkuru
377
Uku kwandikwa kw'izina mu bubiko bwa kera bigomba kugenzurwa
Theophile NGENDAHIMANA 354 Theophile Ngendahimana 19 NGENDAHIMANA Theophile 3 Ngendahimana Theophile 1
Amamariza hano Menyekanisha ibikorwa byawe ku basomyi ba Kinyamateka Advertise here

Inkuru ze

Zerekanwe 14 muri 377

Papa Lewo wa XIV yasohoye ibaruwa ye ya mbere ku bwenge buhangano (AI), asaba ko ikoranabuhanga ryubaka umuntu aho kumusimbura
Kiliziya / Ku Isi

Papa Lewo wa XIV yasohoye ibaruwa ye ya mbere ku bwenge buhangano (AI), asaba ko ikoranabuhanga ryubaka umuntu aho kumusimbura

Papa Lewo wa XIV yasohoye ibaruwa ye ya mbere yageneye isi yose yitwa Magnifica humanitas ivuga ku kurengera ikiremwamuntu mu gihe isi iri gukoresha cyane ubwenge buhangano (Artificial Intelligence/AI), agaragaza ko iri koranabuhanga rikwiye gukorera inyokomuntu aho kuba uburyo bwo gushyira ububasha mu maboko y’abantu bake.

Theophile NGENDAHIMANA · 25 Gicurasi 2026
Sangiza
Ubuyobozi bw’Akarere ka Kamonyi bwanyuzwe n'Inyubako nshya ya Ecole Sainte Bernadette yatwaye asaga miliyoni 228 Frw
Kiliziya / Mu Rwanda

Ubuyobozi bw’Akarere ka Kamonyi bwanyuzwe n'Inyubako nshya ya Ecole Sainte Bernadette yatwaye asaga miliyoni 228 Frw

Ibi byabaye kuri iki Cyumweru tariki ya 24 Gicurasi 2026, umunsi Kiliziya Gatolika yizihizagaho umunsi mukuru wa Pentekosti, Ecole Sainte Bernadette de Kamonyi yizihijeho kandi umunsi mukuru w’ishuri wahurije hamwe abayobozi ba Kiliziya, inzego z’ubuyobozi bwite bwa Leta, ababyeyi n’inshuti z’iri shuri, ubwo hanatahwaga ku mugaragaro inyubako nshya y’amashuri yuzuye itwaye asaga miliyoni 228 z’amafaranga y’u Rwanda.

Theophile NGENDAHIMANA · 25 Gicurasi 2026
Sangiza
Padiri Kayisabe yasobanuye Uko Kiliziya ibona indirimbo za Matayo Ngirumpatse wahamwe n'icyaha cya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994
Kiliziya / Mu Rwanda

Padiri Kayisabe yasobanuye Uko Kiliziya ibona indirimbo za Matayo Ngirumpatse wahamwe n'icyaha cya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994

Hari abakristu n’abandi bakunda umuziki wa Kiliziya bakomeza kwibaza impamvu indirimbo zimwe za Matayo Ngirumpatse zikomeza kuririmbwa mu Misa no mu makorali atandukanye ya Kiliziya Gatolika, kandi yarahamijwe ibyaha bya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, agakatirwa igifungo cya burundu n’Urukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha rwashyiriweho u Rwanda (ICTR) muri 2011.

Theophile NGENDAHIMANA · 21 Gicurasi 2026
Sangiza
Afurika y’Epfo: Abepisikopi bamaganye urugomo rukorerwa abimukira basaba abanyapolitiki kudakoresha iki kibazo nk’intwaro ya politiki
Kiliziya / Mu Rwanda

Afurika y’Epfo: Abepisikopi bamaganye urugomo rukorerwa abimukira basaba abanyapolitiki kudakoresha iki kibazo nk’intwaro ya politiki

Abepisikopi Gatolika bagize Inama y’Abepisikopi ya Afurika Yepfo (SACBC) batangaje ko bahangayikishijwe n’urugomo n’ihohoterwa bikomeje gukorerwa abimukira n’impunzi mu bice bitandukanye bya Afurika y’Epfo, basaba abayobozi ba politiki kudakoresha ikibazo cy’abimukira nk’intwaro ya politiki mbere y’amatora y’inzego z’ibanze ateganyijwe muri iki gihugu.

Theophile NGENDAHIMANA · 20 Gicurasi 2026
Sangiza
Ruhango: Abarezi n'abanyeshuri ba Saint Joseph TSS Nzuki bishimira ko Inteko y’Umuco yashyize amarushanwa y’Igisoro mu mashuri
Kiliziya / Mu Rwanda

Ruhango: Abarezi n'abanyeshuri ba Saint Joseph TSS Nzuki bishimira ko Inteko y’Umuco yashyize amarushanwa y’Igisoro mu mashuri

Abanyeshuri n’abarezi bo muri Saint Joseph TSS Nzuki, ishuri ryigenga rya Diyosezi Gatolika ya Kabgayi riherereye mu Murenge wa Kabagari mu Karere ka Ruhango, bavuga ko bishimiye intambwe yatewe n’Inteko y’Umuco yo gushyira amarushanwa y’umukino gakondo w’Igisoro mu mashuri yisumbuye n’ay’ubumenyingiro, bakavuga ko ari uburyo bwiza bwo gusigasira umuco nyarwanda no gufasha urubyiruko gukura rufite ubumenyi, ubwenge n’ubusabane.

Theophile NGENDAHIMANA · 20 Gicurasi 2026
Sangiza
Uganda: Abepiskopi basabye diyosezi na paruwasi kwizihiriza Abahowe Imana iwazo nyuma y’isubikwa ry’urugendo rw’i Namugongo
Kiliziya / Mu Karere

Uganda: Abepiskopi basabye diyosezi na paruwasi kwizihiriza Abahowe Imana iwazo nyuma y’isubikwa ry’urugendo rw’i Namugongo

Abepiskopi Gatolika bo muri Uganda basabye diyosezi na paruwasi zo hirya no hino mu gihugu kwizihiriza Umunsi Mukuru w’Abahowe Imana b’ i Bugande ku rwego rwa za paruwasi, nyuma y’uko Guverinoma ya Uganda isubitse ibirori byari byateganyijwe ku rwego rw’igihugu kubera impungenge z’icyorezo cya Ebola gikomeje kwibasira Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC).

Theophile NGENDAHIMANA · 20 Gicurasi 2026
Sangiza
Abepiskopi barahamagarira abiyita “Abatowe” guhagarika ibikorwa by’ubuyobe
Kiliziya / Mu Rwanda

Abepiskopi barahamagarira abiyita “Abatowe” guhagarika ibikorwa by’ubuyobe

Mu Nteko Rusange ya 178 y’Inama y’Abepiskopi Gatolika mu Rwanda yateraniye kuri Centre Pastoral y’Abepiskopi ku Ruyenzi kuva tariki ya 12 kugeza ku ya 15 Gicurasi 2026, Abepiskopi bongeye kugaruka ku kibazo cy’itsinda ryiyita “Abatowe”, basaba abarigize guhagarika ibikorwa byabo bitajyanye n’inyigisho n’imikorere bya Kiliziya Gatolika, ahubwo bakagaruka mu murongo wayo.

Theophile NGENDAHIMANA · 19 Gicurasi 2026
Sangiza