Kibungo : Mgr Twagirayezu asaba abihayimana kubaho mu bumwe na Kristu binyuze mu kumvira ababakuriye
Kuri uyu wa Gatandatu tariki 4 Ukwakira 2025, muri Kiliziya ya paruwasi Katederali ya Kibungo, habereye umuhango w'amasezerano ya mbere y'ababikira bane bo mu muryango w'ababikira bisunze Bikira Mariya ajya gusura Elizabeti Mutagatifu bazwi ku izina ry’Abavizitasiyo(Sœurs de Notre Dame de la Visitation). Abandi batatu bahimbaza yubile y'imyaka 25 bamaze biyeguriye Imana muri uyu muryango.