Kinyamateka
Amamariza hano Advertise here
Kinyamateka
Aheruka
TN
Umunyamakuru

Theophile NGENDAHIMANA

Yanditse inkuru 377 kuri Kinyamateka. Kuva 08 Ukuboza 2023 kugeza 28 Nzeri 2026.

Inkuru
377
Uku kwandikwa kw'izina mu bubiko bwa kera bigomba kugenzurwa
Theophile NGENDAHIMANA 354 Theophile Ngendahimana 19 NGENDAHIMANA Theophile 3 Ngendahimana Theophile 1
Amamariza hano Menyekanisha ibikorwa byawe ku basomyi ba Kinyamateka Advertise here

Inkuru ze

Zerekanwe 14 muri 377

"Iyo ubwonko budakora Roho na yo ntimererwa neza"; Menya ibikubiye mu gitabo ku Miterere ya Muntu cya Padiri Baribeshya Jean Bosco
Uburezi n'umuco / Mu Rwanda

"Iyo ubwonko budakora Roho na yo ntimererwa neza"; Menya ibikubiye mu gitabo ku Miterere ya Muntu cya Padiri Baribeshya Jean Bosco

Mu muhango wabereye muri Kaminuza ya INES Ruhengeri, kuwa 8 Ukwakira 2025, Padiri Jean Bosco Baribeshya, Umuyobozi Mukuru w’iyo kaminuza, yamuritse ku mugaragaro igitabo cye gishya yanditse afatanyije na Marie Lys Irakoze, umwarimu muri iyi kaminuza cyitwa John Eccles and Thomas Aquinas on Human Nature: The Science Behind What Makes Us Unique, the Right Food for Our Brain.

Theophile NGENDAHIMANA · 10 Ukwakira 2025
Sangiza
Umutungo wa Congo uri mu maboko y’amahanga, igihano cy’urupfu ni igitutsi ku buzima – Karidinali Ambongo"
Kiliziya / Mu Karere

Umutungo wa Congo uri mu maboko y’amahanga, igihano cy’urupfu ni igitutsi ku buzima – Karidinali Ambongo"

Mu gihe Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ikomeje guhangana n’ihungabana ry’umutekano n’ubwumvikane buke muri politiki, Karidinali Fridolin Ambongo, Arikiyepisikopi wa Kinshasa, yatangaje ko afitiye impungenge zikomeye icyemezo cyafashwe n’Urukiko Rukuru rwa Gisirikare ku wa 30 Nzeri 2025, aho rwakatiye igihano cy’urupfu uwahoze ari Perezida wa Repubulika, Bwana Joseph Kabila.

Theophile NGENDAHIMANA · 10 Ukwakira 2025
Sangiza
Amaseminari y’u Rwanda mu rugendo nyobokamana i Kibeho bibuka Padiri Gafuku wahawe ubupadiri bwa mbere mu Rwanda
Ubusesenguzi / Mu Rwanda

Amaseminari y’u Rwanda mu rugendo nyobokamana i Kibeho bibuka Padiri Gafuku wahawe ubupadiri bwa mbere mu Rwanda

Mu gihe Kiliziya Gatolika mu Rwanda iri mu bihe bya yubile z'impurirane, amaseminari makuru ane y’igihugu yateguye urugendo nyobokamana ku itariki ya 7 Ukwakira 2025, ruzabera i Kibeho. Ruzahuza abaseminari n’abayobozi barenga 530 mu rwego rwo kwibuka Padiri Balthazar GAFUKU na Donat LEBERAHO, abapadiri ba mbere  b’abanyarwanda, no kwizihiza imyaka 108 u Rwanda rumaze rubonye abapadiri barwo bwite. Ku rwego rw’abaseminari, uru rugendo ruzaba runajyanye n’ihimbazwa rya yubile z’impurirane Kiliziya y’u Rwanda iri kwizihiza muri uyu mwaka.

Theophile NGENDAHIMANA · 07 Ukwakira 2025
Sangiza
Papa Leo XIV yasabye inzego z’umutekano za Vatikani kuba abahamya b’amahoro mu mutima wa Kiliziya
Kiliziya / Vatikani

Papa Leo XIV yasabye inzego z’umutekano za Vatikani kuba abahamya b’amahoro mu mutima wa Kiliziya

Ku cyumweru, Papa Leo XIV yayoboye igitambo cya Misa hamwe n’abagize inzego z’umutekano za Vatikani (Vatican Gendarmerie Corps), mu kwizihiza Mutagatifu Mikaheli, umurinzi w’izo nzego. Mu nyigisho ye, Nyirubutungane yashimiye serivisi batanga umunsi ku munsi, abibutsa ko umurimo wabo ari ubutumwa bwo kuba “abahamya b’amahoro” mu mutima wa Kiliziya Gatolika y’isi yose.

Theophile NGENDAHIMANA · 06 Ukwakira 2025
Sangiza
Kibungo : Mgr Twagirayezu asaba abihayimana kubaho mu bumwe na Kristu binyuze mu kumvira ababakuriye
Kiliziya / Mu Rwanda

Kibungo : Mgr Twagirayezu asaba abihayimana kubaho mu bumwe na Kristu binyuze mu kumvira ababakuriye

Kuri uyu wa Gatandatu tariki 4 Ukwakira 2025, muri Kiliziya ya paruwasi Katederali ya Kibungo, habereye umuhango w'amasezerano ya mbere y'ababikira bane bo mu muryango w'ababikira bisunze Bikira Mariya ajya gusura Elizabeti Mutagatifu bazwi ku izina ry’Abavizitasiyo(Sœurs de Notre Dame de la Visitation). Abandi batatu bahimbaza yubile y'imyaka 25 bamaze biyeguriye Imana muri uyu muryango.

Theophile NGENDAHIMANA · 04 Ukwakira 2025
Sangiza
Kibungo: Umuryango w’Ababikira b’Abavisitasiyo mu Myiteguro y’Amasezerano ya Mbere na  Yubile 25 y’Abiyeguriye Imana muri uyu muryango
Ubusesenguzi / Mu Rwanda

Kibungo: Umuryango w’Ababikira b’Abavisitasiyo mu Myiteguro y’Amasezerano ya Mbere na Yubile 25 y’Abiyeguriye Imana muri uyu muryango

Umuryango w’Ababikira bisunze Bikira Mariya ajya gusura Elizabeti Mutagatifu, uzwi cyane ku izina ry’Abavizitasiyo (Sœurs de Notre Dame de la Visitation), ukorera muri Diyosezi Gatolika ya Kibungo, uri mu myiteguro y’ibirori by’amasezerano ya mbere y’ababikira bane hamwe na yubile y’ababikira batatu bamaze imyaka 25 biyeguriye Imana muri uyu muryango

Theophile NGENDAHIMANA · 03 Ukwakira 2025
Sangiza