Kinyamateka
Amamariza hano Advertise here
Kinyamateka
Aheruka
TN
Umunyamakuru

Theophile NGENDAHIMANA

Yanditse inkuru 377 kuri Kinyamateka. Kuva 08 Ukuboza 2023 kugeza 28 Nzeri 2026.

Inkuru
377
Uku kwandikwa kw'izina mu bubiko bwa kera bigomba kugenzurwa
Theophile NGENDAHIMANA 354 Theophile Ngendahimana 19 NGENDAHIMANA Theophile 3 Ngendahimana Theophile 1
Amamariza hano Menyekanisha ibikorwa byawe ku basomyi ba Kinyamateka Advertise here

Inkuru ze

Zerekanwe 14 muri 377

DRC: Mgr Harolimana yasomye  ubutumwa bwa ACEAC bwo gusezera kuri Mgr Ngabu i  Goma
Kiliziya / Mu Karere

DRC: Mgr Harolimana yasomye  ubutumwa bwa ACEAC bwo gusezera kuri Mgr Ngabu i Goma

Mu muhango wo gusezera kuri  Mgr Faustin Ngabu, wahoze ari Umwepiskopi wa Diyosezi ya Goma ndetse akaba n’umuyobozi wungirije wa mbere wa ACEAC (Association des Conférences Épiscopales de l’Afrique Centrale), Mgr Vincent Harolimana, umwepiskopi wa Diyosezi ya Ruhengeri akaba na Visi perezida w’Inama y’abepiskopi mu Rwanda, niwe  wasomye ubutumwa burambuye bwa ACEAC, ashimira umurage w’uyu mwepiskopi n’ikerekezo cy’ubufatanye asize hagati y’abepiskopi Gatolika mu Rwanda, Uburundi na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo .

Theophile NGENDAHIMANA · 02 Ugushyingo 2025
Sangiza
Arkidiyosezi ya Kigali yiteguye kwakira abashyitsi baturutse hirya no hino ku isi bazitabira Yubile y’impurirane izasorezwa kuri Stade Amahoro
Kiliziya / Mu Rwanda

Arkidiyosezi ya Kigali yiteguye kwakira abashyitsi baturutse hirya no hino ku isi bazitabira Yubile y’impurirane izasorezwa kuri Stade Amahoro

Arkidiyosezi ya Kigali ikomeje imyiteguro yo kwakira ibirori bikomeye byo gusoza Yubile y’imyaka 125 Ivanjili igeze mu Rwanda, n’iy’imyaka 2025 Kristu acunguye isi,  bizasozwa ku rwego rw’igihugu ku itariki ya 6 Ukuboza 2025.Ibi birori biteganyijwe kubera kuri Stade Amahoro i Remera, bikazaba bibaye ku nshuro ya mbere iyi Stade yongeye guturirwaho Igitambo cya Misa nyuma y’ivugururwa ryayo, ryatumye ifite ubushobozi bwo kwakira abantu ibihumbi 45.

Theophile NGENDAHIMANA · 30 Ukwakira 2025
Sangiza
Butare : Padiri Claude Talbot arashyingurwa kuri uyu wa  30 Ukwakira 2025, mu irimbi rya Seminari Nto ya Karubanda
Anyuranye / Mu Rwanda

Butare : Padiri Claude Talbot arashyingurwa kuri uyu wa  30 Ukwakira 2025, mu irimbi rya Seminari Nto ya Karubanda

Nk’uko bitangazwa na Diyosezi Gatolika ya Butare,  Padiri Claude Talbot, umwe mu bapadiri b’Ababiligi bamaze igihe kirekire bakorera ubutumwa  mu Rwanda, azashyingurwa ejo ku wa Kane, tariki ya 30 Ukwakira 2025, mu irimbi rya Seminari Nto ya Karubanda Virgo Fidelis, aho yamaze imyaka myinshi arera urubyiruko rwitegura kuvamo abasaseridoti.

Theophile NGENDAHIMANA · 29 Ukwakira 2025
Sangiza
Abakristu ba Paruwasi ya Butete babajwe no kuba baratanze amafaranga menshi ngo bavugurure kiliziya zabo zafunzwe none ibyo bakoze bikaba birimo kwangirika zidafunguwe
Kiliziya / Mu Rwanda

Abakristu ba Paruwasi ya Butete babajwe no kuba baratanze amafaranga menshi ngo bavugurure kiliziya zabo zafunzwe none ibyo bakoze bikaba birimo kwangirika zidafunguwe

Abakristu ba Paruwasi ya Butete, iherereye mu Karere ka Burera muri Diyosezi ya Ruhengeri, baravuga ko bababajwe no kubona kiliziya eshatu ziri muri paruwasi yabo zaramaze kuvugururwa ku buryo zujuje ibisabwa, ariko hakaba hashize igihe kirekire bategereje ko zifungurwa bikarangira nta gikozwe. Ibi ngo bibatera intimba cyane kuko ibikorwa byo kuzisana no kubyubaka byabatwaye amafaranga asaga miliyoni 18, none ibyo bakoze bikaba bitangiye gusaza bidakoreshejwe.

Theophile NGENDAHIMANA · 28 Ukwakira 2025
Sangiza
Korali Saint Jean Paul II irashimirwa uruhare yagize mu iterambere rya Muzika ya Liturujiya muri paruwasi ya Butete
Kiliziya / Mu Rwanda

Korali Saint Jean Paul II irashimirwa uruhare yagize mu iterambere rya Muzika ya Liturujiya muri paruwasi ya Butete

Ku cyumweru tariki ya 26 Ukwakira 2025, Paruwasi ya Butete, yo muri Diyosezi Gatolika ya Ruhengeri, yahimbaje ku buryo budasanzwe Umunsi Mukuru wa Mutagatifu Yohani Pawulo wa II, waragijwe iyi paruwasi. Uyu munsi kandi, wahuriranye n’isabukuru y’imyaka ibiri ya Korali Saint Jean Paul II Butete, impuzamakorali ikorera ubutumwa muri iyi paruwasi.

Theophile NGENDAHIMANA · 27 Ukwakira 2025
Sangiza
Paruwasi ya Butete yahimbaje Umunsi Mukuru wa Mutagatifu Yohani Pawulo wa II, umurinzi wayo
Kiliziya / Mu Rwanda

Paruwasi ya Butete yahimbaje Umunsi Mukuru wa Mutagatifu Yohani Pawulo wa II, umurinzi wayo

Kuri iki Cyumweru tariki 26 Ukwakira 2025, Paruwasi ya Butete yo muri Diyosezi Gatolika ya Ruhengeri, yizihije Umunsi Mukuru wa Mutagatifu Yohani Pawulo wa II yaragijwe. Ibirori byabimburiwe n’Igitambo cy'Ukaristiya cyatuwe na Nyiricyubahiro Mgr Vincent Harolimana, Umwepiskopi wa Diyosezi ya Ruhengeri, agaragiwe n’abapadiri biganjemo abakorera u utumwa muri iyo paruwasi, abihayimana, abakirisitu, inshuti za paruwasi ndetse n'abayobozi mu nzego bwite za leta bari barangajwe imbere n'umuyobozi w'akarere ka Burera Mukamana Soline

Theophile NGENDAHIMANA · 26 Ukwakira 2025
Sangiza
Abepiskopi Gatolika muri Côte d’Ivoire Basabye Amahoro n'umutuzo Mbere na Nyuma  y'Amatora ya Perezida
Kiliziya / Muri Africa

Abepiskopi Gatolika muri Côte d’Ivoire Basabye Amahoro n'umutuzo Mbere na Nyuma y'Amatora ya Perezida

Mu gihe abaturage basaga miliyoni 8 muri Côte d’Ivoire bazindukiye mu matora y' umukuru w'igihugu kuri uyu Gatandatu, Inama y'Abepiskopi Gatolika muri iki gihugu yasohoye itangazo basaba abaturage amahoro , gusenga no kwirinda imvururu. Iri tangazo ryasomwe ku mugaragaro na Mgr Marcellin Yao Kouadio, Perezida w'Inama y'Abepiskopi Gatolika muri Côte d’Ivoire (CECCI).

Theophile NGENDAHIMANA · 25 Ukwakira 2025
Sangiza
I Nairobi muri Kenya hateraniye inama Mpuzamahanga y’Abayobozi b’Urubyiruko Gatolika muri Afurika na Madagasikari
Kiliziya / Muri Africa

I Nairobi muri Kenya hateraniye inama Mpuzamahanga y’Abayobozi b’Urubyiruko Gatolika muri Afurika na Madagasikari

Kuva ku  wa 23 kugeza ku wa 27 Ukwakira 2025, i Nairobi muri Kenya, hateraniye  Inama Mpuzamahanga y’Abayobozi b’Urubyiruko Gatolika muri Afurika yateguwe n’Ihuriro ry’Inama z’Abepiskopi Gatolika muri Afrika na Madagaskari (SECAM). Iyi nama ikaba ifite insanganyamatsiko igira iti: “Ubutumwa bw’Urubyiruko n’Icyerekezo cya Kiliziya muri Afurika.”

Theophile NGENDAHIMANA · 24 Ukwakira 2025
Sangiza
Karidinali Kambanda arahamagarira  Abalayiki  gusengera umuryango wa Rugamba Sipiriyani kugira ngo ugezwe ku rwego rw’abahire n’abatagatifu
Kiliziya / Mu Rwanda

Karidinali Kambanda arahamagarira  Abalayiki  gusengera umuryango wa Rugamba Sipiriyani kugira ngo ugezwe ku rwego rw’abahire n’abatagatifu

Ubwo  Abalayiki bo muri Arikidiyosezi ya Kigali bifatanyaga mu guhimbaza yubile y’ubutumwa bwabo ku rwego rw’Arikidiyosezi, yizihirijwe muri paruwasi ya Mutagatifu Pawulo/Gishaka, kuwa 19 Ukwakira 2025, Nyiricyubahiro Antoine Karidinali Kambanda, Arkiyepiskopi wa Kigali akaba na Perezida w’Inama y’Abepiskopi Gatolika mu Rwanda, yagarutse ku iperereza riri gukorwa na Kiliziya ku isi ku muryango wa Rugamba Sipiriyani na Daphrose Mukansanga, kugira ngo bazamurwe ku rwego rw’abahire n’abatagatifu.

Theophile NGENDAHIMANA · 23 Ukwakira 2025
Sangiza