Diyosezi ya Ruhengeri yakiriye inama ku ireme ry'uburezi
Kuri uyu wa 28 Werurwe 2025, muri Centre Pastorale Notre Dame de Fatima, Diyosezi ya Ruhengeri yakiriye inama igamije gusuzumira hamwe ireme ry'uburezi mu mashuri ya Kiliziya Gatolika n'ayo ifatanyije na Leta ku bw'amasezerano.
Iyi nama yari ifite insanganyamatsiko igira iti "Ireme ry'uburezi, amahirwe dufite, imbogamizi duhura nazo n'ingamba zadufasha kuzamura ireme ry'uburezi", yahuje abayobozi baturutse mu turere Diyosezi ya Ruhengeri ikoreramo ari two; Musanze, Gakenke, Burera, Rulindo na Nyabihu, abapadiri bashinzwe uburezi mu maparuwasi, abayobozi b'amashuri muri Diyosezi ya Ruhengeri, abarezi bahagarariye abandi, abanyeshuri bahagariye abandi n'ababyeyi bahagarariye abandi, n'abafatanyabikorwa batandukanye bo mu madini n'amatorero.
Ni inama kandi yitabiriwe n'Umunyamabanga mukuru w'ibiro by'Uburezi Gatolika mu Rwanda, SNEC, Padiri Dusingizimana Lambert n'Umuyobozi mukuru w'Urwego rw'Igihugu rushinzwe Uburezi [REB], Dr. Nelson Mbarushimana wari uhagarariye Minisitiri w'Uburezi.
Mu kiganiro na KINYAMATEKA, Umwepiskopi wa Diyosezi ya Ruhengeri, Myr Visenti Harolimana yavuze ko iyi nama yateguwe hagamijwe kurebera hamwe uko uburezi buhagaze, imbogamizi, amahirwe ahari n'ingamba zo kurushaho kuzamura ireme ry'uburezi.
Yagize ati "Muri Diyosezi yacu twifuje guhura n'abayobozi mu nzego z'igihugu mu burezi, abashinzwe uburezi mu rwego rwa Kiliziya Gatolika mu Rwanda, abayobozi b'uturere dukorana uko ari dutanu, abayobozi b'amashuri dufatanyije, abapadiri bashinzwe amashuri, ababyeyi dufatanyije kurera n'abana ubwabo n'abafatanyabikorwa mu bijyanye n'uburezi kugira ngo turebe uko duhagaze mu ireme ry'uburezi, ahari imbogamizi dufatanye kuzicyemura kugira ngo tugere ku cyerecyezo dufite cyo kurera umwana ushobotse kandi ushoboye."
Myr Visenti yakomeje avuga ko zimwe mu mbogamizi zagaragaye nk'izikibangamiye ireme ry'uburezi harimo bamwe mu bana bata ishuri, abasiba cyane, ibikoresho bidahagije nk'ibyumba by'amashuri, ibitabo n'ibindi bikorwaremezo bifasha umwana kwiga, ubucucike mu mashuri, imbogamizi y'abana batumva ururimi rw'icyongereza n'abarimu bacyigisha bataracyizemo neza, imiryango ifite ubushobozi bucye, umubare mucye w'abakobwa mu ishuri n'ibindi.
Kugira ngo ibi bibazo byose bikemuke ngo hakenewe guhuza imbaraga.
Musenyeri Visenti ati "Izi mbogamizi iyo uzigereranyije n'imbaraga twifitemo n'ubushake dufite usanga nta cyatunanira. Ibanga ni uguhuza imbaraga kuko inzego zose, Leta, ababyeyi, Kiliziya, abarezi n'abana bacu twese twabigizemo uruhare izo mbogamizi zose twazirandura."
Umuyobozi mukuru w'Urwego rw'Igihugu rushinzwe Uburezi Dr. Nelson Mbarushimana, wari uhagarariye Minisitiri w'Uburezi, yagarutse kuri ubu bufatanye asaba abayobozi b'amashuri, abarimu, ababyeyi n'abanyeshuri kurangiza neza uruhare rwabo aho gutega amaso ubuyobozi bukuru.
Umuyobozi wa REB yakomeje avuga ko urwego ayoboye rukomeje gukora ibishoboka kugira ngo ireme ry'uburezi rikomeze gutera imbere.
Ati"Umuyobozi w'ishuri aba akwiye kuganira n'abanyeshuri ayoboye. Iyo uganiriye n'abanyeshuri uyoboye bakwiyumvamo bakakubwira amakuru n'ibibazo bafite, bakakubwira abarimu babigisha neza n'abatabigisha bityo ukabona n'ibyo uganiriza abarimu."
Ati "Dufite inshingano zo guhugura abarimu, hari ikigo cyitwa 'Education First [EF]' kigiye kudufasha guhugura abalimu bagera ku bihumbi 20 mu cyongereza. Iyi ni gahunda tuzatangira muri Mata 2025. Ikindi nacyo kandi turimo gukorana na Minisiteri y'Uburezi kugira ngo mu gihe kizaza umunyeshuri wese ajye abanza gukora ikizamini twabanje kubona ko ashoboye kuvuga icyongereza kandi ibyo byo twarabitangiye muri uyu mwaka, bivuze ko nta mwarimu uzongera kujya mu ishuri yatsinzwe ikizamini cy'icyongereza. Dufite rero gahunda yo gukomeza kuzamura ireme ry'uburezi, duhugura abayobozi, abalimu, tunavugurura integanyanyigisho muri gahunda yo gukomeza kugira ireme ry'uburezi."
Bamwe mu bayobozi b'ibigo by'amashuri bagaragaje aho bagiye gushyira imbaraga kugira ngo bakomeze kugera ku ntego biyemeje.
Theophille Mpariyimana uyobora Urwunge rw'Amashuri rwa Saint Michelle Gacaca TSS yo muri Paruwasi Katederali ya Ruhengeri yagize ati "Ngiye kurushaho kwita ku murimo nshinzwe, numvise ko ari umurimo ngomba kwakira nk'umuhamagaro simbifate nk'akazi mpemberwa kuko inshingano zo kurera zisaba kwita ku bana neza, tubatega amatwi tukamenya ibyo bakeneye. Abarezi bagenzi banjye dukorana ngiye kurushaho kubatega amatwi no kubitaho, simbayobore nk'ubahatira ahubwo mbafashe kugenda mu cyerekezo cyo kumva banyotewe n'akazi kabo."
Adalbert Kunda Umuhire uyobora Urwunge rw'Amashuri rwa Notre Dame du Mont Carmel Gahunga ruherereye muri Paruwasi ya Gahunga nawe yagize ati "Tugiye gushyira imbaraga duhereye mu mashuri y'incuke kubera ko ubumenyi ariho buhera, umwana uzamutse neza arashobora. Ikindi ni ugushyira umutima ku kazi dukora, nk'abayobozi b'ibigo by'amashuri tukaba ku kigo, tukaba mu nshingano tuba twatumwe."
Kugeza ubu, muri paruwasi 16 zigize Diyosezi ya Ruhengeri habarurwa amashuri ya Kiliziya Gatolika agera ku 152 arimo 37 yo mu karere ka Burera, 56 yo mu Karere ka Musanze, 47 yo mu karere ka Gakenke, ishuri rimwe ribarizwa mu karere ka Rulindo na 11 yo mu Karere ka Nyabihu mu ntara y'Uburengerazuba.
Muri uyu mwaka wa 2024 - 2025 abanyeshuri biga mu mashuri ya Diyosezi ya Ruhengeri n'ayo ifatanyije na Leta kubw'amasezerano ni abasaga ibihumbi 151,000. Mu mashuri y'incuke harimo abasaga ibihumbi 21,000, mu mashuri abanza habarizwa abasaga ibihumbi 97,000, mu gihe mu mashuri yisumbuye harimo abanyeshuri basaga ibihumbi 32,000. Abalimu bo ni abasaga ibihumbi 4,000.
Ibitekerezo (0)
- Nta gitekerezo kirahaba. Ba uwa mbere utanga igitekerezo.