Kinyamateka
Amamariza hano Advertise here
Kinyamateka
Aheruka

Groupe Scolaire Officiel Butare izahagararira u Rwanda mu marushanwa y'Ubwenge Buhangano azabera muri Amerika

GSO Butare yegukanye umwanya wa mbere mu marushanwa y'Ubwenge Buhangano yabereye muri Intare Arena, ku wa 2 Werurwe 2025, itsindira itike yo kuzahagararira u Rwanda ku rwego rw'isi mu marushanwa azabera muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Groupe Scolaire Officiel Butare izahagararira u Rwanda mu marushanwa y'Ubwenge Buhangano azabera muri Amerika
Groupe Scolaire Officiel Butare izahagararira u Rwanda mu marushanwa y'Ubwenge Buhangano azabera muri Amerika

Aya marushanwa yitabiriwe n'ibigo by'amashuri 20, aho buri kigo cyagaragaje ubuhanga mu ikoranabuhanga rigezweho ry'ubwenge bukorano. Groupe scolaire officiel de Butare (GSOB) ikaba yaramuritse umushinga w'ikinyabiziga kigenda mu nsi y'amazi, ari na wo wayihesheje intsinzi.

Mu kiganiro Kinyamateka yagiranye n'umwarimu urerera muri Groupe scolaire officiel de Butare (GSOB) [Indatwa nInkesha], wigisha isomo ry'Ubugenge [Physics] Ingabire Fidele, usanzwe ufasha aba banyeshuri mu marushanwa bakora, yavuze ko bishimiye instinzi babonye kandi bagiye gukomeza gushyiramo imbaraga kurenza izo bakoreshaga kugira ngo bazabashe guhagararira neza igihugu cy u Rwanda muri Amerika.

Ati"Twishimiye cyane kuba twaragize umwanya wa mbere mu marushanwa yaduhuje n'ibindi bigo by'amashuri bitandukanye byo mu Rwanda ndetse na bimwe byaturutse hanze y'Igihugu, tukaba tuzabasha no kujya guhagararira igihugu cyacu muri Amerika. Ubu twarushanyijwe turi ikigo nka GSOB, ariko noneho tuzagenda duhagarariye igihugu cyose. Tugiye gukomeza kureba icyo twakosora mu mushinga wacu no kuwushyiramo udushya twinshi twahangana ku rwego rw'isi. Niba twakoreshaga amasaha abiri ku munsi turafata indi kugira ngo twongere igihe bityo bidufashe mu myiteguro, cyane ko nk'abantu dufite ubumenyi ntabwo byaba bitangaje ko twazana umwanya wa mbere ku rwego rw'isi."

Ingabire Fidele yakomeje avuga ko ikindi cyabanejeje ari uko begukanye umwanya wa mbere ku ncuro ya kabiri gusa bitabiriye irushanwa. Ati"Ku ncuro ya mbere twari twagize umwanya wa kane aho twari twamuritse umushinga w'urubuga nkoranyambaga ruhuza abahanzi tugamije gufasha abahanzi gutera imbere binyuze mu kugaragariza ibihangano byabo kuri urwo rubuga ngo rubafashe gushakiramo abaterankunga kuko twabahuzaga nabo. Ubwa kabiri twatekereje undi mushinga twazamurika utareba igice cyihariye ahubwo ureba abanyarwanda muri rusange. Uyu akaba ari wo watumye tuba aba mbere."

Asobanura uyu mushinga w'ikinyabiziga kigenda mu nsi y'amazi, yavuze ko bawukoze bagamije gufasha abanyarwanda kujya babona ibibazo biri mu mazi kugira ngo ibyo bashaka gukemura biborohere bifashishije ako kamashini kakozwe kazajya kabafasha kubaha amakuru.

Ati"Abanyeshuri bacu bakoze ikinyabiziga kigenda mu nsi y'amazi gifite amaboko agifasha gukusanya ibintu byose biri mu nsi y'amazi kikabivanamo, ibyo kidashoboye guterura kigatanga amakuru mu mafoto hagashakwa uburyo gikurwamo."

Nk'uko yakomeje abisobanura, iki kinyabiziga gikoreshwa n'amashanyarazi cyageragerejwe muri Pisine ya ya Groupe Scolaire Officiel Butare ifite uburebure bwa Metero 4 no mu kigega cya Metero 8 basanga gikora neza uko bakifuje.

Aya marushanwa y'Ubwenge bukorano ategurwa na REB ku bufatanye n'Ikigo cy'Abanyamerika hagamijwe gufasha abanyeshuri kumenya kwihangira no gushyira mu bikorwa ibyo bize. Atangirira mu Ntara zose z'igihugu hagatoranywamo amakipe 5 azajya guhangana ku rwego rw'Igihugu.

Aya marushanwa yitabirwa n'abanyeshuri batarengeje imyaka 16 akorwa mu byiciro bibiri ari byo: Coding and Robotics. Coding and Robotics: Ni ubwenge bufasha gukora igikoresho gishoboye gukora akazi kari gukorwa n'umuntu. Muri aya marushanwa umunyeshuri afata Robo akayiyobora, igakora akazi yayitumye. Naho Innovation projects: Ni aho umunyeshuri ashyira mu ngiro ibyo yiga mu ikoranabuhanga.

Groupe scolaire officiel de Butare (GSOB) mu bijyanye na Coding and Robotics babonye umwanya wa 3, Naho mu bijyanye na Innovation Project babona umwanya wa mbere w'ikirenga, biteranyijwe babona umwanya wa mbere.

Amamariza hano Menyekanisha ibikorwa byawe ku basomyi ba Kinyamateka Advertise here

Ibitekerezo (0)

KM

Ufite konti? Injira

  • Nta gitekerezo kirahaba. Ba uwa mbere utanga igitekerezo.

Izindi nkuru

Byose