Kinyamateka
Amamariza hano Advertise here
Kinyamateka
Aheruka

G.S Saint Mathieu Busasamana yatashye ku mugaragaro ibikorwa remezo yungutse

Kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 07 Kamena 2025, ubwo ishuri G.S Saint Mathieu de Busasamana ryahimbazaga Mutagatifu Matayo ryiragijwe, ryatashye ku mugaragaro bimwe mu bikorwaremezo byubatswe muri uyu mwaka wa 2025 birimo: Urugo rw’ishuri, Ubwanikiro bw’imyambaro y'abanyeshuri n’ubwiherero bugezweho.

G.S Saint Mathieu Busasamana yatashye ku mugaragaro ibikorwa remezo yungutse
G.S Saint Mathieu Busasamana yatashye ku mugaragaro ibikorwa remezo yungutse

Umuyobozi w’ishuri G.S Saint Mathieu de Busasamana, Padiri Charles Lwanga Niyonteze, mu kiganiro na Kinyamateka yashimiye ababyeyi n’abafatanyabikorwa bagize uruhare kugira ngo ibyo bikorwaremezo biboneke. Avuga ko bigiye kuba igisubizo ku bibazo byaterwaga no kuba ishuri ryarahoraga ryangizwa n’amazi kugeza n'aho urugo rusenyuka bitewe n'uko urugo rwari ruhari mbere rwari rwubatse ku buryo rudashobora guhangana n’amazi yahinjiraga.

Ati"iri shuri riherereye mu Karere kegereye ibirunga.Amazi ava mu birunga yakundaga kuza akatwangiriza. Ni yo mpamvu twatekereje kuvugurura kugira ngo dushyireho urugo rukomeye cyane duhereye hasi muri Metero 3 harimo amabuye n’ibyuma. Ubu twizeye ko amazi naramuka agarutse azajya akubita agahita asubira inyuma."

Padiri Niyonteze yakomeje avuga ko ibindi byubatswe ari Ubwiherero n’ubwanikiro byo mu bikari by’abanyeshuri haba mu bakobwa no mu bahungu, bikaba byarubatswe ku nkunga y'Abataliyani babarizwa muri Association Sports allowed to World.

Padiri Niyonteze avuga ko ibi bikorwaremezo byatangiye kubakwa muri Mata uyu mwaka, bigiye gufasha abanyeshuri kurushaho kubaho igihe cy’imvura bakazajya babona aho banurira imyenda yabo, kuko bubakiwe ubwanikiro butwikiriye bazajya bifashisha igihe imvura yaguye, ndetse n’ubwanikiro buri ahashobora kugera izuba.

Umuyobozi w’ababyeyi barerera muri iri shuri G.S Saint Mathieu de Busasamana, Bizimungu Vitar, yavuze ko bishimiye kuba abana babo bagiye kwisanzura mu rugo rwabo batavogerwa n'abavuye hanze.

Ati"mbere tutarubaka uru rugo, wabaga ukinjira mu marembo y’ishuri ugahita ubona abana b’abakobwa ibyo barimo, tukumva ni ibintu bibabaje nk’ababyeyi, cyane ko abana b’abakobwa baba bakwiye kuba ahantu hiherereye."

Uyu mubyeyi kandi yanongeyeho ko bazakomeza gukora ibyo basabwa nk’ababyeyi mu rwego rwo gukomeza gufatikanya n’ubuyobozi bw’ishuri, kugira ngo abana babo bakomeze kubaho neza kandi heza.

Ati"Twashimishijwe n’ibi bikorwaremezo twasuye kandi twishimira n’uburyo ababyeyi babigiramo uruhare."

Myr Nsengumuremyi yavuze ko iri shuri ryatangiye bishingiye ku cyifuzo cy'ababyeyi, begereye Myr Karibushi wayoboraga Nyundo, bamugezaho icyifuzo cyo gushinga ishuri. Yakomeje avuga ko ababyeyi basabye Myr Karibushi aho baryubaka akabemerera. Batangiye kubaka ariko bageze aho baza kunanirwa bongrra gusaba Musenyeri Karibushi ngo akomereze aho bari bageze. Myr Karibushi yegereye Leta ayigezaho uyu mushinga maze ishuri rihinduka iryo Kiliziya ifatanya na Leta kubw'amasezerano.

Musenyeri Jean Marie Vianney Nsengumuremyi, Igisonga cy'Umwepiskopi wa Diyosezi ya Nyundo, yagarutse ku mateka y'iri shuri avuga ko ibyo rigezeho ribikesha ubufatanye bwa Diyosezi ya Nyundo n'ababyeyi.

Myr Nsengumuremyi yavuze ko yishimiye ko ubu bufatanye bugikomeje ubu bakaba babukesha n'ibikorwaremezo ishuri rikomeje kunguka.

Padiri Niyonteze yabwiye Kinyamateka ko kuzitira urugo byatwaye amafaranga asaga Miliyoni 21 z’amafaranga y’u Rwanda, naho Ubwanikiro n’ubwiherero byubatswe mu gikari cy’abakobwa n’abahungu bitwara amafaranga arenga miliyoni 20 z’amafaranga y’u Rwanda.

G.S Saint Mathieu de Busasamana ni ishuri rya Kiliziya Gatolika ifatanya na Leta ku bw’amasezerano rimaze imyaka 34 riherereye mu Karere ka Rubavu muri Diyoseziy a Nyundo.Ribarizwamo ibyiciro bibiri by’amashuri; icyiciro rusange cy’amashuri yisumbuye n’icyiciro cya Kabiri cy’amashuri yisumbuye kirimo amashami anyuranye ya Siyansi ari yo: MCB na PCB. Iri shuri kandi ryatangijwe na Musenyeri Matayo aho kuri ubu ribarizwamo abanyeshuri 748, abarezi 31 barimo abagabo 24 n’abagore 7.

Amamariza hano Menyekanisha ibikorwa byawe ku basomyi ba Kinyamateka Advertise here

Ibitekerezo (0)

KM

Ufite konti? Injira

  • Nta gitekerezo kirahaba. Ba uwa mbere utanga igitekerezo.

Izindi nkuru

Byose