Kinyamateka
Amamariza hano Advertise here
Kinyamateka
Aheruka

Icyumweru cy'Ubuskuti cyasorejwe i Byumba

Kuri uyu wa 22 Gashyantare 2025, muri Diyosezi ya Byumba hasorejwe Icyumweru cy'Ubusukuti cyahariwe ibikorwa byo kwibuka Robert Baden-Powell, washinze uyu muryango.

Icyumweru cy'Ubuskuti cyasorejwe i Byumba
Icyumweru cy'Ubuskuti cyasorejwe i Byumba

Mu kiganiro Kinyamateka yagiranye na Amede SAHAHA, Komiseri w'Akarere k'Ubusukuti ka Kicukiro akaba na Visi Perezida w'akanama k'igihugu gashinzwe inyigisho n'imfashanyigisho, yagarutse ku bikorwa biranga iki cyumweru.

Yagize ati "Mu cyumweru cy'Ubusukuti dufata umwanya wo kwibuka uwashinze umuryango, tugakoramo ibikorwa bitandukanye kugira ngo twiyibutse, tumenye kandi twibuke ibyo uwadushinze yashakaga aho yifuzaga ko isi tuyigira nziza kurusha uko twayisanze."

Amede Sahaha yakome avuga ko muri iki cyumweru, Abasukuti bo mu Rwanda bakora ibikorwa rusange. Umutwe w'Abasukuti aho uherereye mu Karere, mu Murenge ndetse no mu Kiliziya, ugakora ibyo bikorwa ukurikije ibikenewe mu gace urimo.

Yakomeje agira ati"Isi kuyigira nziza bidusaba kugira icyo dukora. Tubikora buri munsi ariko muri iki gihe cy'Icyumweru tubikora cyane kurushaho kugira ngo bibe nko guhwitura no gukangura uwasinziriye."

Nk'uko akomeza abisobanura, ibikorwa by'uyu mwaka bikaba byaribanze ku kwihangira imirimo no gucunga imari neza, hagendewe ku nsanganyamatsiko igira iti "Musukuti Musukutikazi haranira kongera ubushobozi bugufasha kubaho neza."

Icyumweru cy'Ubusukuti uyu mwaka cyatangiriye mu Karere ka Ngoma gisorezwa mu Karere ka Gicumbi ku wa 22 Gashyantare ari na wo munsi uwashinze umuryango yavukiyeho.

Muri uyu murongo kandi Amede, avuga ko hakozwe ibikorwa byo kubyaza umusaruro ibikorwa by'Ubusukuti biri hirya no hino mu Rwanda hibandwa cyane cyane ku musaruro no kubungabunga ibidukikije.

Umuryango w'Abasukuti (Scouts) ni umwe mu miryango ya Agisiyo Gatolika washinzwe ku wa 01 Kanama 1907, ushinzwe n'umugabo witwa Robert-Baden Powell, awutangiriza mu Bwongereza ari na ho yavukiye.

Baden Yawuhaye ubutumwa bwinshi burimo ubw'urukundo, agamije gukundisha urubyiruko kumenya kwirwanaho, cyane cyane kwita ku nyamaswa n'ibidukikije, no kurutoza gusenga hakurikijwe ukwemera kwabo. Amateka agaragaza ko uyu muryango wageze mu Rwanda mu 1952.

Ikiganiro Marie Jeanne Umutoni yagiranye na Amede SAHAHA, kuwa 13 Gashyantare 2025
Ikiganiro Marie Jeanne Umutoni yagiranye na Amede SAHAHA, kuwa 13 Gashyantare 2025
Amede SAHAHA, Komiseri w'Akarere k'Ubusukuti ka Kicukiro akaba na Visi Perezida w'akanama k'igihugu gashinzwe inyigisho n'imfashanyigisho,
Amede SAHAHA, Komiseri w'Akarere k'Ubusukuti ka Kicukiro akaba na Visi Perezida w'akanama k'igihugu gashinzwe inyigisho n'imfashanyigisho,
Amamariza hano Menyekanisha ibikorwa byawe ku basomyi ba Kinyamateka Advertise here

Ibitekerezo (0)

KM

Ufite konti? Injira

  • Nta gitekerezo kirahaba. Ba uwa mbere utanga igitekerezo.

Izindi nkuru

Byose