Ishuri Groupe Scolaire Officiel de Butare ryashimiwe uruhare rigira mu iterambere ry'Igihugu na Kiliziya
Byagarutsweho kuri uyu wa 10 Gicurasi 2025, mu birori byo kwizihiza isabukuru yimyaka 96 ishuri Groupe Scolaire Officiel de Butare [G.S.O.Butare] Indatwa nInkesha rimaze rishinzwe.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Intara y'Amajyepfo, Nshimiyimana Vedaste, wari uhagarariye inzego bwite za Leta muri ibyo birori, yavuze ko nk'inzego za Leta bashimira uruhare iri shuri rikomeje kugira mu kurerera Igihugu na Kiliziya.
Ati"Hari abanyarwanda bagize uruhare mu kubuhora iki Gihugu bize aha, hari abanyarwanda bafite uruhare mu kubaka iki Gihugu bize aha, hari abayobozi, abihayimana beza bagifatanya na Leta y'Ubumwe bw'Abanyarwanda mu kubaka igihugu ubabona aha ngaha, hari abashakashatsi beza, abayobozi n'abarezi bo muri za Kaminuza zitandukanye mu Rwanda no hanze. Iri shuri ryagize uruhare rukomeye cyane, kubera indangagaciro nziza n'ubumenyi bwiza batanga."
Nshimiyimana Vedaste yakomeje avuga ko bashimira iri shuri kubera n'ubundi bufatanye bugaragara mu mashuri atuye hafi yaryo kubwo gufasha abandi bana biga mu mashuri atandukanye n'ibindi bikorwa bitandukanye bizamura umusaruro rigiramo uruhare.
Uruhare rwiri shuri G.S.O.Butare rikomeje kugira mu kurerera Kiliziya ndetse n'Igihugu runashimangirwa na bamwe mu bahize ndetse n'abaharera kuri ubu bavuga abo bari bo uyu munsi babicyesha iri shuri.
Padiri Jean de Dieu Ntakirutimana, ukorera ubutumwa muri Paruwasi ya Ngoma Diyosezi ya Butare warerewe mu ishuri G.S.O.Butare imyaka 6 kuva mu wa 2007 2012, aganira na Kinyamateka yavuze ko baza muri iri shuri baryifuzaga na mbere ndetse bagira amahirwe yo kuharererwa bahabwa uburere bwiza.
Yakomeje avuga ko we na bagenzi be bishimira ko uburere n'uburezi bahawe byabagiriye akamaro ubu bakaba baravuyemo abantu b'ingirakamaro ku gihugu no kuri Kiliziya.
Uwamahoro Jacquiline utuye mu Mujyi wa Kigali urerera muri iri shuri, avuga ko bahoranye inzozi zo kurerera muri iri shuri. Ubu bakaba bishimira ko bahafite abana babiri.
Umuyobozi wa Groupe Scolaire Officiel de Butare, Padiri Charles Hakizimana, mu ijambo rye yishimiye imyaka 96 ishuri rimaze avuga ko bamaze kugera kuri byinshi.
Ati"hano hanyuze abantu benshi bagize akamaro muri Kiliziya no mu Gihugu turabishimira Imana."
Yakomeje avuga ko bakomeje urugendo rwa Yubile y'imyaka 100, iri shuri ribayeho kandi ko ibyo bateganya gukora muri uru rugendo birimo kugenda neza. Muri byo yavuze guhuza abize muri iri shuri, no kuvugurura zimwe mu nyubako z'ishuri.
Umwepiskopi wa Diyosezi ya Butare, Myr Jean Bosco Ntagungira, yashimiye iri shuri kubw'ibikorwa binyuranye ryakoze ku bana ba Kiliziya n'ab'igihugu abasaba gukomeza kureba imbere, ibitaragenze neza bagaharanira ko bitazasubira kugira ngo barusheho kujya mbere.
Ishuri Groupe Scolaire Officiel de Butare [G.S.O.Butare] Indatwa n'Inkesha, ryashinzwe mu 1929 ryiragiza Umutima Mutagatifu wa Yezu.Ubu ribarizwamo abanyeshuri 1,270 barimo Abakobwa 472 nAbahungu 798 biga mu mashuri yisumbuye mu cyiciro cya mbere nicya Kabiri.
Ibitekerezo (0)
- Nta gitekerezo kirahaba. Ba uwa mbere utanga igitekerezo.