Seminari Nkuru ya Nyumba yishimiye kongera gukora umunsi mukuru wayo nyuma y’imyaka 5 utaba
Kuri uyu wa Mbere tariki ya 09 Kamena 2025, Seminari Nkuru ya Nyumba iherereye mu Murenge wa Gishamvu Akarere ka Huye, yongeye kwishimira gukora umunsi mukuru wayo, nyuma y'imyaka itanu uyu munsi utaba.
Ni umunsi mukuru waherukaga kuba mu mwaka wa 2019, bitewe n’icyorezo cya Covid-19 kuva icyo gihe ukaba wari utarangorera kwizihizwa.
Musenyeri Gahizi Jean Marie Vianney, Umuyobozi wa Seminari Nkuru ya Nyumba nkuko yabigarutseho yavuze ko uyu munsi mukuru wa Seminari utaherukaga kuba, kuko uheruka kuba mu mwaka wa 2019 nyuma yaho wakomwe mu nkokora n’icyorezo cya Covid- 19 bakaba bishimiye ko bongeye gukora uyu munsi mukuru bari kumwe n’Umwepiskopi wabo Musenyeri Jean Bosco Ntagungira wari unageze muri uru rugo bwa Mbere.
Umuseminari uhagarariye abandi Nishimwe Noele mu ijambo rye yavuze ko bashimira Umwepiskopi wa Diyosezi ya Butare wabagiriye icyizere bakemererwa kwinjira mu Iseminari Nkuru ya Nyumba mu rugo rurera abasaserdoti.
Ati"Turabashimira uburyo mutwitaho kugira ngo dukomeze tujye mbere tunogeye Imana n’abantu muri uyu muhamagaro wacu, abarezi mwaduhaye ni imfura, ni ababyeyi buje urugwiro baradufasha muri byose ntacyo twababuranye."
Yakomeje avuga ko kandi bahora biyambaza Umubyeyi Bikira Mariya baragijwe kugira ngo abature Umwana we Yezu kristu bahore biteguye kumva ijwi ry’Imana maze riyobore Imitima yabo rimurikire intambwe zabo.
Nishimwe Noël mu izina rya bagenzi be, yavuze ko kandi nk’abafaratiri ingingo z’umubiri wa kristu biyemeje kuzakorera Kiliziya binyuze mu bwitange no kumvira kuruta byose.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Umurenge wa Gishamvu, Mutabaruka Jean Baptiste witabiriye umunsi Mukuru wa seminari Nkuru ya Nyumba mu izina ry’ubuyobozi bw’Akarere ka Huye, yashimiye Diyosezi Gatolika ya Butare yatekereje ko nubwo hari Seminari Nkuru ya Nyakibanda ibindi byiza na none bikwiye kugaruka i Gishamvu hagashingwa ishuri Seminari Nkuru na none i Nyumba.
Musenyeri Jean Bosco kandi yaboneyeho gusaba abafaratiri gukomeza kuzirikana ibibategereje imbere cyane ko ari bo mutima wa Diyosezi bitezeho kuzabakorera mu ngata. Yabasabye guhora bavuga yego cyane cyane bayishimangira mu bihe bikomeye, by’umusaraba nk'uko Umubyeyi Bikira Mariya waragijwe ishuri ryabo abibigisha.
Seminari Nkuru ya Nyumba, Iherereye muri Paruwasi ya Nyumba, umurenge wa Gishamvu, akarere ka Huye mu Ntara y'Amajyepfo, ni Seminari ibangikanye na Seminari Nkuru ya Nyakibanda ikaba ari iya Diyosezi ya Butare.
Ati "Ubundi byarashobokaga ko bayitwara ahandi ariko kuba nayo yaraje i Nyumba ikabangikana na Nyakibanda ni umugisha ukomeye muri uyu murenge."
Yashimangiye kandi ko kuba Seminari Nkuru ya Nyumba yarashinzwe ikaragizwa Bikira Mariya Umwamikazi w’Intumwa atayirinze yonyine ahubwo arinze n’abaturage bahatuye bityo babyungukiramo.
Musenyeri Jean Bosco Ntagungira, Umwepiskopi wa Diyosezi ya Butare, yashimiye Seminari Nkuru ya Nyumba yateguye uyu munsi kugira ngo bizihize umunsi mukuru wa Bikira Mariya Umwamikazi w’Intumwa wari umaze igihe utaba.
Iyi Seminari yatangijwe na Musenyeri Filipo RUKAMBA Umwepiskopi wa Diyosezi ya Butare uri mu kiruhuko cy’izabukuru mu mwaka wa 2006.
Kuri ubu iyi Seminari Nkuru ya Nyumba ibarizwamo abaseminari 18, abarezi 4 bahabarizwa n’abandi 4 baza baturutse hanze y’iyi Seminari n’abakozi bunganira 16.
Ibitekerezo (0)
- Nta gitekerezo kirahaba. Ba uwa mbere utanga igitekerezo.