Seminari Nto ya Rwesero yahimbaje umunsi wa Mutagatifu yisunze
Kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 08 Werurwe 2025, Seminari nto ya Rwesero ya Diyosezi ya Byumba yahimbaje umunsi mukuru wa Mutagatifu Dominiko Xavio waragijwe iyi Seminari.
Ibi birori byabimburiwe n'Igitambo cya Misa yayobowe na Myr Papias Musengamana, Umwepiskopi wa Diyosezi ya Byumba ari kumwe na Myr Servilien Nzakamwita umwepiskopi wa Diyosezi ya Byumba uri mu kiruhuko cyizabukuru.
Padiri Mukurizehe Sébastien, umuyobozi wa Seminari nto ya Rwesero, mu ijambo ry’ikaze yavuze ko kuri uyu munsi mukuru w’ishuri bashimira Imana banishimira umusaruro w’amanota wagaragaye ku banyeshuri babo banayereka ibitaranoga kugira ngo Imana izabafashe bigende neza.
Hari kandi n'abayobozi batandukanye barimo Mbonyintwari Jean Marie Vianney, Umuyobozi w'Akarere ka Gicumbi wungirije ushinzwe Imibereho myiza y'Abaturage. Ndetse n'ababyeyi, abarezi n'abize muri iri shuri.
Uzarama Isingizwe Remy umuyeshuri wavuze mu izina rya bagenzi be, yavuze ko uyu munsi ubibutsa ibikorwa bya Mutagatifu Dominiko Xavio bikababera umwanya wo kumwigiraho n’umwanya wo kongera gusabana n’abarezi, ababyeyi n’abayobozi babo. Yaboneyeho no gushimiye Umwepiskopi wabo Myr Papias Musengamana kubera icyumba cya Smart Classroom bari barasabye bakaba bishimiye kuzagitaha vuba.
Ati"Bana mwubahe ababyeyi banyu. Muri iki gihe, ntabwo byoroshye. Tubona abana batacyubaha ababyeyi babo. N'iyo waba wifitemo ubwenge bumeze bute, utifitemo ukumvira no kubaha ntacyo biba bimaze. Muhere ku kubaha ababyeyi, mumenye n’uburyo mwubahana hagati yanyu."
Mu butumwa yabagejejeho mu Gitambo cya Misa, Myr Papias yasabye abaseminari kubaha ababyeyi babo.
Myr Papias Kandi yasabye ababyeyi gutinyuka bagahana abana babo igihe bakosheje aho guterera iyo ngo bareke abana bifatire umwanzuro.
Ati"Ababyeyi natwe, tumenye kugira inama abana bacu tubakosore, ukosheje tumubwire ko icyo akoze atari cyiza. Gukosora bisigaye bigorana ukabona umubyeyi yarateshutse ku nshingano ati ni mukuru nawe yifatire umwanzuro, cyangwa ngo ubwo ni byo yahisemo. Ntabwo umwana ujya kumuha ibere ngo ubanze umugishe inama kuko uzi neza ko amashereka amufitiye akamaro. Ntabwo kandi wigeze ujya gukarabya umwana ngo umuhitishemo uti ese ngukarabye. Ababyeyi twongere twikubite agashyi dukosore abana bacu."
Nyuma y'Igitambo cya Misa umuryango wa Seminari Nto ya Rwesero wakomeje ibirori mu mikino itandukanye hatangwa n'ubutumwa ku bashyitsi b'Imena bari bifatanyije na Seminari muri ibi birori.
Perezida w’ababyeyi barerera mu Iseminari nto ya Rwesero, Mbonyi Paul, yavuze ko biteguye gukomeza gushyigikira abana babo, bashimira Diyosezi ya Byumba n’Umushumba wayo kubera umuhate n’imbaraga bagira kugira ngo iyi Seminari ikomeze itere imbere. Ati"Mutubera urugero, mutubera ishuri natwe tugomba kwiga tugafata kugira ngo dufatanye kuzamura no gushyira umuganda ku rugo rwa Rwesero."
Umuyobozi w'Akarere ka Gicumbi wungirije ushinzwe Imibereho myiza y'Abaturage Mbonyintwari Jean Marie Vianney, yashimiye Diyosezi ya Byumba kubw’uburezi butangirwa mu Iseminari ya Rwesero, ashimira abaseminari batsinze neza mu mwaka ushize bigahesha ishema Akarere kabo ka Gicumbi abizeza ubufatanye.
Muri ibi birori ubuyobozi bwa Seminari nto ya Rwesero bwashimiye abaseminari baharangirije bagatsinda neza ku manota ari hejuru ya 80% bahabwa icyemezo cy’ishimwe. Seminari kandi yahaye ishimwe Myr Musengamana Papias ndetse na Myr Servilien Nzakamwita unatuye muri iyi Seminari.
Ibitekerezo (0)
- Nta gitekerezo kirahaba. Ba uwa mbere utanga igitekerezo.