Myr Balthazar yasuye Paruwase ya Cyeza bafitanye amateka .
Ku wa 08 Nzeri 2024 Paruwase ya Cyeza yakiriye Myr Balthazar umwepisikopi wa Diyosezi ya Kabgayi wasuye bwa mbere iyi paruwase kuva ahawe inkoni y’ubushumba bwo kuyobora Diyosezi ya Kabgayi bamugabira inka . Ni ibirori byabimburiwe n’igitambo cya misa cyatangiye saa 10h 30 kitabirwa n’abakristu baturutse muri santarale zose baje kwakira umwepisikopi. Abayobozi b’inzego z’ibanze mu mirenge yose paruwase ya Cyeza ikoreramo ubutumwa baje kwifatanya n’abakristu kwakira umwepisikopi wa Diyosezi ya Kabgayi.