Kinyamateka
Amamariza hano Advertise here
Kinyamateka
Aheruka

Dortoir yari iherutse kubakwa mu Ishuri rya ESB Kamonyi yafashwe n'inkongi

Kuri iki gicamunsi, cyo kuwa 04 Nzeri 2024, ahagana Saa 15h30, inzu yararagamo abahungu biga mu ishuri rya Sainte Bernadette Kamonyi yafashwe n'inkongi y'umuriro, yangiza ibintu bifite agaciro ka miliyoni 40.

Dortoir yari iherutse kubakwa mu Ishuri rya ESB Kamonyi yafashwe n'inkongi
Dortoir yari iherutse kubakwa mu Ishuri rya ESB Kamonyi yafashwe n'inkongi

Padiri Majyambere Jean D’Amour, Umuyobozi w'ishuri ryitiriwe Mutagatifu Berenadeta( ESB Kamonyi), yabwiye itangazamakuru ko inkongi yafashe inyubako y'abahungu yatewe n’umuriro w’amashanyarazi ubwo hari umukozi wari mukazi ko gusudira.

Nyuma y'iminoto 40, iyi ngongi ifashe iyi Dortoir, kizimyamwoto yahise ihagera hatangira imirimo yo kuzimya kugira ngo hagire ibitabarwa.

Iyi nyubako yahiye yari imwe mu ziheruka kubakwa, ifite agaciro k’amafaranga y’u Rwanda agera kuri Miliyoni 120. Ibyangirikiyemo byose bikaba bifite agaciro Kagera kuri miliyoni 40 z'amafranga y'u Rwanda.

Padiri Majyambere Jean D'Amour, Umuyobozi wa ESB yavuze ko bagiye kwihutira gushaka aho abana bazarara mu gihe bazaba bageze ku ishuri kuri uyu wa mbere tariki ya 09 Nzeri 2024.

Ishuri rya ESB Kamonyi ni rimwe mu mashuri yigenga y'icyitegererezo rya Diyosezi ya Kabgayi. Iri shuri rikaba rimaze kumenyekana no kugirirwa icyizere kubera uburezi bufite ireme iri shuri ritanga.

Iyi nkongi yangije ibifite agaciro ka miliyoni 40
Iyi nkongi yangije ibifite agaciro ka miliyoni 40
Amamariza hano Menyekanisha ibikorwa byawe ku basomyi ba Kinyamateka Advertise here

Ibitekerezo (0)

KM

Ufite konti? Injira

  • Nta gitekerezo kirahaba. Ba uwa mbere utanga igitekerezo.

Izindi nkuru

Byose