Amakuru yaranze icyumweru muri Kinyamateka
Kurikira amakuru yaranze icyumweru twakugejejeho kuva tariki 6 kugera 11 Gicurasi 2024.
Yanditse inkuru 355 kuri Kinyamateka. Kuva 28 Mata 2023 kugeza 29 Mata 2026.
Zerekanwe 14 muri 355
Kurikira amakuru yaranze icyumweru twakugejejeho kuva tariki 6 kugera 11 Gicurasi 2024.
Mu birori byo kwizihiza umunsi mukuru wa College Sainte Marie Reine Kabagayi, byabaye tariki 12 Gicurasi 2024, mwarimu Icyimanitegetse Margueritte, Mushiki wa Myr Balthazar Ntivuguruzwa, yahawe ishimwe ry'uko yabaye umurezi mwiza kandi w'indahemuka, mu myaka 25 yose amaze yigisha muri iri shuri.
Mu birori byo guhimbaza umunsi mukuru wa Collège Sainte Marie Reine Kabgayi, byabaye ku cyumweru tariki 12 Gicurasi 2024, ababa muri iri shuri batangaje ko ikibazo cy'amazi cyakundaga kugaragara cyane cyane mu gihe cy'impeshyi, cyakemutse.
Kuri uyu wa 12 Gicurasi 2024 ishuri ryaragijwe Bikira Mariya Umwamikazi,Collège Sainte Marie Reine Kabgayi, ryizihije umunsi mukuru w'ishuri, riboneraho kumurikira ababyeyi n'abayobozi mu nzego zinyuranye, urwego rimaze kugeraho, ribikesha ubufatanye.
Ubuyobozi bwa Puer Cantores Kabgayi buratangaza ko nyuma yo gukora amajwi y'indirimbo "Umusaseridoti nyawe", iyi Korali ifite umushingo wo gukora n'amashusho y'iyi ndirimbo.
Mu myaka itatu ishize, Seminari Nto ya Kabgayi ikomeje kubona Abaseminari biyemeza gukomeza mu Iseminari nkuru, kugira ngo bitegure kuba Abasaseridoti. Ibi byagaragajwe mu birori bya Mutagatifu Lehu iyi Seminari yisunze, byabaye Kuri uyu wa 11 Gicurasi 2024.
Ubwo hizihizwahga umunsi mukuru w'ishuri rya ETG Gitumba, riherereye muri Paruwasi ya Nyabinoni, mu murenge wa Nyabinoni mu karere ka Muhanga, ubuyobozi bw'Ishuri bwagaragaje ibyishimo byo kuba ryaragejejweho umuriro w'amashanyarazi bari bamaze igihe bifuza.
Kuri uyu wa 10 Gicurasi 20224, Diyosezi ya Kabgayi yafunguye umuryango w'Impuhwe z'Imana mu ngoro ya Yezu Nyirimpuhwe mu Ruhango.
Abanyeshuri biga mu bigo by’amashuri byo mu karere ka Gasabo muri Paruwasi ya Gishaka bavuga ko amasomo ku ihohoterwa rishingiye ku gitsina bakura muri Club Anti -GBV abafasha guhindura imyumvire, akanabafasha kurirwanya ku ishuri n’iwabo mu miryango bavukamo.
Kurikira amakuru wagejejweho na Kinyamateka muri iki cyumweru cya tariki 29/4-5/2024.
Kuri uyu wa 04 Gicurasi 2024 ishuri rya ETG Gitumba ( Ecole Technique General ) riherereye muri paruwase ya Nyabinoni ryahimbaje umunsi mukuru wa Bikira Mariya Nyina wa Jambo ryiragije rinakira bwa mbere Myr Balthazar Ntivuguzwa, Umwepiskopi wa Kabgayi.
Ibi yabitangaje kuri uyu wa 03 Gicurasi 2024, mu nama y'inteko rusange ya Komisiyo y'Abepisikopi ishinzwe ikenurabushyo ry'urubyiruko yateraniye i Mbare mu rugo rw'Ababikira bisunze Roho Mutagataifu muri Diyosezi ya Kabgayi.
Caritas ya Diyosezi ya Kabgayi yamuritse umushinga wa CBR (Community Based Rehabilitation Program) bise Tujyanemo Iterambere ridaheza rishingiye ku muryango.
Ibi byatangarijwe mu nama y'inteko rusange ya Caritas ku rwego rwa Diyosezi ya Kabgayi, yateranye tariki ya 22 kugeza ku ya 23 Mata 2024, mu rugo rw'ababikira bisunze Roho mutagatifu i Mbare.